Kantengwa wayoboraga RSSB yitabye urukiko ajuririra ifungwa ry’agateganyo
Kantengwa Angelique wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, (RSSB) agatabwa muri yombi mu mwaka wa 2014 akekwaho kunyereza asaga miliyari 1,6 z’amanyarwanda yagaragaye mu Rukiko Rukuru aburana ubujurire yarugejejeho ku cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugegenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo we akaba asaba ko yaburana ari iwe kubera uburwayi no kuba atatoroka ubutabera.
Urukiko Rukuru kandi rwaburanishije ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwareze iburabubasha ku myanzuro Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe, muri urwo rubanza ruregwamo uwari umuyobozi wa RSSB.
Kantengwa yagaragaye mu Rukiko Rukuru yambaye umwambaro uranga imfungwa (Rose), yogoshe umusatsi hariho akamegimegi (agasatsi gake gatangiye kumera karimo n’imvi nkey) ahanini yasaga n’umeze neza ariko yicaye yitangiriye itama, ndetse ntiyavuze byinshi kuko yagaragaje ko arwaye mu muhogo.
Ikindi uretse bamwe mu bantu bo mu muryango we, nta bandi bantu benshi (bakomeye) bari mu rukiko.
Me Shema Gakuba Charles wunganira Kantengwa Angelique, ni we watanze mu magambo make impamvu we n’umukiliya we bahisemo kujuririra icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Yavuze ko Kantengwa asaba kuburanira hanze nk’umuntu warangije gukorerwa dosiye ku buryo kujya hanze ntacyo byakwangiza ku bimenyetso, ikindi ngo umwirondoro we ntushidikanywaho kuko yakoreye Leta kandi afite aho atuye, indi ngingo ngo ni uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko ataburana ibyaha byo kunyereza umutungo bityo ngo bikaba ari inyoroshyacyaha ku byo aregwa.
Me Shema kandi yavuze ko uwo yunganira arwaye ku buryo kumufungura byamufasha kujya yivuza.
Mme Kantengwa Angelique yabajijwe icyo yongeraho, avuga ko afite uburwayi bwo mu muhogo (Cordes vocales) bumubuza kuvuga, ariko agaragaza ko mu Rwanda nta muntu washobora kumuvura ngo abaganga bo muri gereza afungiyemo bamuhaye imiti ya paracetamol ntiyagira icyo imumarira ikindi ngo mu Buhinde aheruka kwivuriza mu mwaka wa 2013 yavurwaga n’inzobere (Specialist) mu gihe abavura aho arwariye ari ba infirmieres bafite icyiciro cya mbere cya Kaminuza.
Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye cyo gufunga Mme Kantengwa Angelique gishimangirwa n’Urukiko Rukuru, ngo kuko nta zindi mpamvu nshya zagaragajwe n’uruhande rw’uregwa.
Impamvu ngo Kantengwa agomba gufungwa by’agateganyo ngo ni uko ashobora kurigisa ibimenyetso ageze hanze, kandi ngo aregwa ibyaha bifite uburemere.
Ku kijyanye n’uburwayi ngo Kantengwa ntiyagaragaje ko yashatse kujya kuvurizwa mu bitaro bikomeye, akimwa uburenganzira ngo kuko impapuro afite aheruka kwivurizaho ni izo mu mwaka wa 2013.
Kantengwa ndetse ngo yagaragaje ko atabasha kugenda hejuru y’imodoka y’abashinzwe umutekano(panda gare), ariko Ubushinjacyaha bwavuze ko niyerekana ingaruka byamugiraho bishobora gusuzumwa agahabwa imodoka yihariye kuko ngo zirahari.
Me Shema yahise asaba ko ibyo byava mu magambo bikajya mu bikorwa.
Ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ku bijyanye n’Iburabubasha, bwagaragaje ko hatitawe ku ngingo ya 61 y’amategeko y’u Rwanda n’iya 18 y’itegeko nshinga ubwo urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategekaga ko Kantengwa atazabazwa ibijyanye n’inyerezamutungo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko inyito y’icyaha ihinduka igihe cyose urubanza rutaraba ntakuka, ibi ngo nibyo byari kwitabwaho ubwo icyaha cyo gutanga ku buntu ibya Leta cyaregwaga Kantengwa cyahinduriwe izina cyitwa kunyereza umutungo w’ikigo cya Leta.
Gusa Me Shema yavuze ko ubushinjacyaha bwarenze ku mategeko nkana, bukajyana ikirego mu rukiko butabanje kukibazaho ukiregwa ngo yisobanure, bityo asaba ko icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyagumaho.
Tariki ya 24 Nzeri 2014, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafataga umwanzuro wo gufunga Kantengwa Angelique iminsi 30 by’agateganyo, ariko we asaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari iwe ku byaha aregwa byo kunyereza amafaranga ya Leta asanga miliyari 1,6 no gutanga ibya Leta ku buntu, aho ngo yatanze amadolari agera ku bihumbi 30 ($30 000) kuri imwe muri kompanyi yari yahaye isoko.
Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro w’uko ruzatangaza imikirize y’uru rubanza ku itariki ya 20 Gashyantare 2015, ku isaha ya saa 11h00 za mu gitondo.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
18 Comments
ubucamanza bw’u Rwanda ndabwizeye buriya bumaze gusuzuma neza ibi Kantangwa aregwa bazamuhana bijyanye n’ibyo yakoze kandi ibi bibere abandi isomo bashaka kwangiza bananyereza umutungo wa Leta
Yayaayaa uziko umuntu abishoboye yazajya yikorera akazi ka leta akakareka. Ni hatari…panda gare kweli?
Sha wahora n’iki ! jye ndumiwe kabisa ! Ngo bamutwara muri Panda gare !(yaramenyereye kugenda muri V8; Merced Benz; Range Rover; Lexus ni zindi narondoye ) Ukuntu tubabona bameze neza abantu benshi bakagira ishyari ngo bagezeyo !
Mungu weeee isi ntisakaye kweli Angelique mu irose koko!ndumiwe kandi ndababaye.
Yajyajya genda africa warakubititse milliards 1.6??? Mana dutabare kuko ayo tutamenya niyo menshi.huuuu barangiza ngo Africa irakennye?irakize ahubwo nuko amafrw ari mu mifuka ya bake
Ndabasetse cyane, ubu se niwe unyereje ibya Late wenyine, murakina na Politic !!Abo mu muryango wa Kantegwa mwihangane nta kundi uhagarikiwe n inzovu aravoma. Abo mbona bashinyitse bamenye neza ko isi idasakaye ntawutanyajyirwa.
Reka noneho dutegereze urubanza turebe icyo ubutabera bwacu buzafata nk’icyemezo, kandi nibasanga ibyo ashinja yarabikoze azahanywe bihanukiriye
n abandi babikora bakomeye rero nibabahagurukire.siwe wenyine utazajya abasha gusobanura aho imitungo ye iva age abyishyura
@Kar rwose urasekeje, nonese bamureke kubera hari nabandi bakora nkibye? Emotion ugaragaza ntawe zafata, nacirirwe urubanza niba yarayanyereje azayishure anafungwe nkuko biteganya, Ayo mafranga nimeshi, akoze ibikorwa byishi byafasha abana burwanda, njye nkabo bantu mbagereranya nabicanyi, nimisoro yacu, nayiryozwe rwose
Ko mudashiraho ifoto ye yambaye iroza se ?
Niyo mpamvu ngo caisse sociale yananiwe kongeza udufaranga twa pansiyo> Kubona boherereza umuntu amafaranga 2600 koko? Hari nabo numvise baha 170 frw! nakumiro.
Ibi byose ni ingaruka zo gufata akazi wahawe nk’uburenganzira aho kukabona nk’inshingano. Nubu ndacyabona benshi bayobora bishongora cyane, akenshi nta n’ubushobozi, kubera ko nyine bumva baragabiwe. Mujye muba inyangamugayo, muharanire gukora ibyiza apana kuvimvira mu bya rubanda hagira ukubaza kwisobanura uti ndarwaye nge mvurirwa mu mahanga!!
Ariko uyu munyamakuru nawe ubanza ari dange, aho avuga ngo”Yambaye umwenda uranga imfungwa (Rose) ,Ngo yogoshe umusatsihariho akamegimegi (Agasatsi gake gatangiye kumerakariho n’imvi”!. Ahitse yerekana ishusho yuko ameze !
Nta mpamvu yo guca urubanza tureke urukiko rukore ibyarwo gusa wa mugani ngo ntisakaye nibyo koko namaze kubibona. Kuri iyi si nta kidashoboka
bene abo banyereza umutungo wabaturage bagura zav8 kubaka imiturirwa bashyira imbere inyunguzabogusa bagatatira indahiro barahiririye imbere yi bendera ryigihugu,uwiteka arabareba inzara abateje ziriya nzirakarengane,bazajya babiryozwa,byabaye intero ngo utibye leta ngo wazakira giheki? bafite imitungo mujye muyi gurisha.
Nimwececekenyere mwokagira Imana mwe!!!!!! Ibye bizwi n’Imana, reka ubushinjacyaha bukore ibyarwo, ibyacu ni ugusoma ibivugwa ubundi tugaceceka.
Ubundi audit y u rda ivugurirwe bashyire ahagaragara imitungo y abayobozi bose kuva kuri president kugera kuwa akagali nyuma y umwaka cg 2 bage bongera babasizume nibabona hari uwagize imitungo yiyongereye cyane kuburyo budaaobanutse bamukurikirane cg abisobanure ububdi mu bihugu byateye imbere nuko bigenda.abaturage nk urugero bazi nayo hollande n abandi bakomeye nka ba minister batunze nari kuri compte.hari igihe usanga minister atunze 5000 euros yizifamiye gusa nta n inzu afite!!nuko niyo mpamvu batera imbere ariko uzi nawe ko ntawuzahukurikirana kuki utayarya se??buriya hari benshi barya arenze ye 3 batazi.nyamara hari n umuturage utabona icyo kurya!!!
Kantengwa niyihangane n’abo mu muryango we. gusa siwe wenyine uregwa ibya leta bahereye kuri mayor wa Rubavu ibibanza bya Leta yarabimaze abiha abayisiramu bene wabo aho avugako bazagira icyo bakena atakiri Mayor w’akarere ka Rubavu nyamara hari abakene batagira naho barambika umusaya. Si ibibanza gusa amabuye akura muri Congo akoresheje imodoka za Leta, yewe nimwicecekere kandi abikora General Mubaraka na Murokore bareba
HE tabara abanyarwanda kabisa.
Comments are closed.