Gitwe: Ikibazo cy’amazi yari yarabuze kuri mu nzira yo kubonerwa umuti
Mu murenge wa Bweramana, mu gace gatuwe cyane ka Gitwe hashize imyaka myinshi abaturage bahaturiye bafite ikibazo kibakomereye cyo kutagira amazi ahagije. Kuri ubu Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufatanije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo buri kugeza amazi ahagije muri Gitwe.
Gitwe nka centre ahanini ikunze kugaragaramo abanyeshuri benshi, ikibazo cy’amazi make kandi afite isuku idahagije cyari gihangayikishije cyane kuko akenshi wasangaga bakoresha ibirohwa bavoma mu binamba.
Kubera kubura kw’amazi muri Gitwe imaze guturwa n’abantu benshi wasangaga rimwe na rimwe ku migezi habera urugomo ndetse amazi akavomwa n’abasore bafite ingufu maze icyo gihe umuntu w’intege nke akabura amazi.
Abaturage bamwe bemeza ko ku migezi imwe n’imwe wasangaga hari bamwe bitwaje ibyuma byo gutera ubwoba.
Uwizeyimana Jean Damascène yatangarije umuseke uburyo kuvoma amazi muri Gitwe byari byihagazeho ati “Kubona amazi yo gukoresha mu rugo hano muri Gitwe byari ingorabahizi, ku mugezo wasangaga urubyiruko rwitwaje ibyuma byo kuza gutera ubwoba ngo ruvome ndetse washaka kuvoma mbere yabo bakaguhutaza kandi wabatanze ku iriba… .”
Hari bamwe mu baturage bari bariyemeje kujya bavoma ibinamba biri ahantu hatandukanye, ugasanga bahandurira indwara zituruka ku kutagira amazi meza.
Nyuma y’uko abaturage bakomeje gutakambira ubuyobozi ngo bubafashe mu kubona amazi mezi, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwamaze gushaka umuti uhamye w’iki kibazo cy’amazi, kimaze imyaka muri Gitwe no mu murenge wa Bweramana muri rusange.
Amazi azakoreshwa muri Centre ya Gitwe no mu nkengero zayo azaturuka ku musozi wa Mbuye ho mu murenge wa Kabagali, aya mazi kandi akaba azagezwa no muri Centre ya Buhanda, aho abaturage bazashyirirwaho za robine zo kubaha amazi meza.
Kugeza ubu ibikoresho by’ibanze bimaze kwegeranywa n’igikorwa cyo gucukura umuyoboro wo gushyiramo impombo amazi azacamo cyamaze gutangira, mu minsi ya vuba abaturage batuye muri aka gace bakaba bashobora kuzaba bamwenyura nyuma yo kugezwaho amazi meza.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW
5 Comments
yoooo!!!!! niba bagiye kubona amazi ahagije ni byiza pe! aho hantu abana bo muri ESAPAG barimo kuvomera twahitaga muri dumbe. iyo amazi yabaga yabaye ikibazo muri college natwe twajyaga gufurirayo ubundi tukaraya amapera wee!!! gusa twe amazi ntago yonggeye kuba ikibazo cyane kuko ibyo mbiheruka muri 2006 no mu ntangiriro za 2007.
Gitwe,umusaza Gerard Urayeneza nuwo gushimwa ntacyo atifurije abanya Gitwe mu bijyanye n’iterambere,aho aba bana bari bahita Rulongora twayavamye imyaka itatu.
Gitwe,umusaza Gerard Urayeneza nuwo gushimwa ntacyo atifurije abanya Gitwe mu bijyanye n’iterambere,aho aba bana bari bahita Rulongora twayavamye imyaka itatu,
Gitwe,umusaza Gerard Urayeneza nuwo gushimwa ntacyo atifurije abanya Gitwe mu bijyanye n’iterambere,aho aba bana bari bahita Rulongora twayavamye imyaka itatu,
Uyu mushinga wari ukenewe peee!!! Abawugize mo uruhare bose turabashimiye Imana ibahe umugisha,
Comments are closed.