Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 mu karere ka Karongi Umurenge wa Mutuntu abanyeshuri 21 bo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu ishuri rya Ecole Secondaire Gasenyi banze kwinjira mu ishuri ndetse bakora urugendo rujya ku biro by’Umurenge ariko bagarurirwa mu nzira. Icyo banga ngo ni umwalimu w’indimi udashoboye bahawe. Aba […]Irambuye
Mu rubanza rwa Leon Mugesera ikibazo kiragenda kiba umwunganira ubu umaze kubura inshuro ya gatatu mu kwezi, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 ku Rukiko Rukuru ku Kimihurura uru rubanza rwasubitswe kuko Me. Felix Rudakemwa atigeze agera mu cyumba cy’iburanisha ku mpamvu atigeze amenyesha. Abacamanza babajije Dr Leon Mugesera niba yaba azi aho umuburanira ari […]Irambuye
Rubavu – Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2015 Polisi y’u Rwanda yashyikirije ubutabera bwa Congo Kinshasa umusore witwa Kamanzi Semarembo wafatiwe mu Rwanda akekwaho kwica umukobwa bakundanaga akamubaga akamuvanamo umwana yari atwite inda yamuteye, agahungira mu Rwanda. Uyu musore yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10/2014 nyuma y’uko Polisi ya Congo ihaye amakuru iy’u […]Irambuye
Mu nama yahuje ibihugu 47 byo mu muryango w’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara yabereye i Kigali kuva kuwa 09 Gashyantare 2015 havugiwemo ko uburezi kuri bose bugomba kujyana n’uburezi bufite ireme nyuma yuko hagaragaye ko umubare w’abarangiza amashuri ntacyo babona cyo gukora abandi nta bumenyi buhagije barangizanya, uburinganire mu mashuri nabwo bugomba kwitabwaho cyane […]Irambuye
Ubumwe Community Center (UCC) ni ikigo gifasha abafite ubumuga kubasha kwigira, giherereye mu mudugudu wa Mbugangari, mu kagari k’Iyobokamana, mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, mu bumenyi iki kigo giha abafite ubumuga harimo no kubigisha gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse abafite ubumuga bakoresha imashini zigezweho mu kuboha imipira. Iki kigo cyashinzwe n’abagabo babiri, […]Irambuye
Inama yaguye y’umutekano y’Intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa 09 Gashyantare 2015 mu karere ka Gicumbi iyobowe n’umuyobozi w’iyi Ntara, abayobozi b’ingabo na Polisi, ab’uturere n’imirenge yagarutse cyane ku kibazo cy’ibiyobyabwenge biva hakurya muri Uganda byinjizwa n’abitwa ‘Abarembetsi’. Iyi nama yihanangirije imirenge ikora ku gihugu cya Uganda kuba maso cyane no guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge byinjizwa. […]Irambuye
Muri gahunda yo gutangiza icyumweru cy’ubutaka, umukozi ushinzwe iyandikisha ry’ubutaka mu kigo gishinzwe umutungo kamere Marie Chantal Mukagashugi yatangaje ko leta igiye kwisubiza ubutaka bwayo abaturage biyandikishijeho igihe bahabwaga ibyangombwa bya burundu by’ubutaka. Iyi gahunda y’icyumweu cy’ubutaka, yabereye mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga kuwa 09 Gashyantare 2015 igamije […]Irambuye
Nyuma y’aho Urukiko rwanzuye ko Jean Uwinkindi ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agenerwa abunganizi bashya, urubanza rwe rwakomeje kuri uyu wa 05 Gashyantare 2015 ku Rukiko Rukuru aho Uwinkindi yanze abunganizi bashya, avuga ko kwamburwa abunganizi yihitiyemo ari ugupfukirana ubutabera, gusa Urukiko rwo ruzatangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa kane. […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije kwerekana ibikorwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyagezeho mu gice cyakabiri gisoza umwaka wa 2014, iki kigo cyatangaje ko cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 411,5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyateganyaga kwakira miliyari 427,9 kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2014, ni ukuvuga ko imisoro […]Irambuye
Saa cyenda na 15 kuri uyu wa 05 Gashyantare 2015 nibwo mu rukiko rukuru rwa Karongi urubanza mu bujurire rwa Philippe Turatimana, Innocent Gashema na Samuel Muvunyi rwari rugiye gusomwa. Urukiko rwahise rutegeka ko aba bagabo bareganwa n’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Karongi nabo barekurwa bagakomeza gukurikiranwa bari hanze. Aba bagabo batatu baregeye urukiko rukuru […]Irambuye