Digiqole ad

Gicumbi: Abarimu barasaba ko bakwishyurwa ibirarane by’imishahara yabo

Kuri uyu wa 17, Gashyantare , 2015 ubwo abarimu mo mu Karere ka Gicumni bateraniraga kuri Stade y’Akarere ka Gicumbi mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu kazi kabo, baboneyeho umwanya wo gusaba ubuyobozi bw’amashuri bigishaho ndetse n’ubw’Intara ko bakwiriye kwishyurwa ibirarane bw’imishahara yabo kuko babayeho nabi.

Abarimu bari baje kwishimira i byagenzweho ariko banasaba ko ibirarane byabo babihabwa vuba
Abarimu bari baje kwishimira i byagenzweho ariko banasaba ko ibirarane byabo babihabwa vuba

Bavuga ko umwuga wabo ari ingirakamaro ku buzima bw’igihugu kandi bakawukora bawukunze ariko ngo ntibibujije ko ubu bafitiwe ibirarane batishyuwe.

Mwiseneza, umwe mu barimu baganiriye  n’Umuseke avuga ko umwuga wabo usaba kuwukora uwukunze kuko ubamo imvune nyinshi ndetse zitajyanye n’umushahara bagenerwa, bityo ko bidakwiye ko uwo mushahara wabo ubageraho ukererewe ukabazamo ibirarane.

Bosenibamwe Aime, Guverineri  w’Intara y’Amajyaruguru yijeje aba barimu ko inzego zirebwa no kwishyura  imishahara yabo zigiye kureba uko zabishyura ibirarane byabo vuba.

Goverineri Bosenibamwe yasabye aba barimu gukomeza kuba ‘umunyu’ w’iterambere mu karere ka Gicumbi ndetse n’Intara y’amajyaruguru muri rusange.

Abarimu yabasabye kandi gufasha kuzamura imyumvire y’abaturage mu kumva no gukurikiza gahunda za Leta.

Ati: “Turashima uruhare mwagize kugira ngo  igihugu cyisubize agaciro kuko bamwe bifuzaga ko u Rwanda ruzima. Gusa ku bufatanye bwanyu n’ubwitange mugira igihugu kimaze kwisubiza agaciro kandi no mu mahanga barabibona.”

Iki kiganiro kitabiriwe  n’imbaga y’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Karere ka Gicumbi.

Guverineri Bosenibamwe yabwiye  abarimu ko inzego zishinzwe imishahara yabo zigiye gukemura ikibazo vuba aha
Guverineri Bosenibamwe yabwiye abarimu ko inzego zishinzwe imishahara yabo zigiye gukemura ikibazo vuba aha
Abayobozi barimo n'ab'ingabo na Police bari muri iyi nama bumva ibibazo n'ibitekerezo by'abarimu
Abayobozi barimo ab’ingabo na Police bari muri iyi nama bumva ibibazo n’ibitekerezo by’abarimu

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

  • Ubu ingabo n’abapolisi bari baje kumariki hano? mu gihugu kigendera kuri demokarasi ?

  • Nonese ingabo na police muririya nama nta importance nimwe niyi bari bafitemo. Gusa niba munshingano zabo harimo gucyina politique nabyo twamenya wamugani wa kibwa. Ngo baje gukora iki? ?????????!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish