Digiqole ad

Gisenyi: Insyo ziri ahadakwiye urusaku n’umwanda byazo bibangamiye abaturage

18 Gashyantare 2015 – Abaturage bo mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bagaragaza ikibazo cy’ibidukikije bahangayikishijwe nacyo giterwa n’ibyuma bisya biri iruhande rw’ingo z’abantu. Urusaku rukabije ku manywa na nijoro, umwanda w’ifu itumukira mu ngo bavuga bibateye ikibazo gikomeye.

Inyuma ni mu baturage, akaryango kari iburyo kinjira ahari imashini isya
Inyuma ni mu baturage, akaryango kari iburyo kinjira ahari imashini isya

Ibi byuma birenga 20 biherereye aho bakunze kwita ku madepo mu mudugudu wa Kivumu akagali ka Kivumu aho bigaragara ko byiganje muri aka gace gatuwe n’abantu ugereranyije barenga ibihumbi bitanu.

Kuva mu 2005 nibwo muri aka gace hatangiye kubakwa amadepo (depots) y’imyaka, nyuma gato ngo aba bacuruzi b’imyaka batangira kuzanamo n’insyo zisya amasaka n’bigori kugeza ubwo bibaye byinshi mu gace.

Abaturiye ibi byuma baganiriye n’Umuseke ntibifuje gutangaza amazina yabo ngo  kuko birinda ko basagarirwa na ba nyiri ibi byuma babarusha amaboko n’abantu. Ndetse hakaba harimo n’abacumbitse mu mazu ya ba nyiri ibi byuma. Bavuga ko habayeho gukomeza kwihangana ariko ngo ntabwo ikibi kimenyerwa.

Gusa basaba ubuyobozi bw’Akarere kugira icyo bubikoraho kuko ngo ubw’Umurenge bwigeze gufunga ibi byuma ariko ku karere bagasaba ko byongera bigakora.

Urusaku rw’ibi byuma byegereye cyane ahatuye abantu ngo ntirutuma basinzira cyangwa baruhukira mu mazu yabo ku manywa, bituma abana bato bashikagurika iyo byatse, ibintu ngo babonamo ikibazo gikomeye ku buzima bw’abana babo.

Umwe ati “Niyo yaba ari umwana umwe utuye hano, kuki yarinda kurwara umutima kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo. Reba amafu yabo atumukira mu ngo zacu, buri minota 30 tuba duhanagura ibirahure ku nzu, nta muntu wifuza kuba ari iwe kubera urusaku, abana ntibakora etude cyangwa ngo baruhuke bige kubera urusaku. Biratubabaza cyane kuko ubuyobozi ntacyo bunabikoraho.”

Ibi byuma biri hagati mu rusisiro rutuwe n'abantu
Ibi byuma biri hagati mu rusisiro rutuwe n’abantu

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwigeze guhagarika ibi byuma kuko biri mu baturage ariko ngo ubuyobozi bw’Akarere buza kongera kwemerera ibi byuma gukora ku mpamvu zitamenyekanye.

Icyo abaturiye izi nsyo basaba ni uko zimurirwa ahitaruye zikareka kwica ubuzima bw’abazituriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu inshuro zose Umuseke wagerageje kumuvugisha ntabwo yabonetse kuri Telephone.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu wahaye abanyamakuru gahunda yo kubabwira kuri iki kibazo ntiyayubahirije, ndetse ubwo Umuseke wari ugerageje kukimubaza kuri telephone yasubije mu butumwa ko arwaye adashobora kuvuga.

Kuva muri aka gace hakwimukira amadepo y'imyaka mu 2005 ibyuma bisya byatangiye kuhagera
Kuva muri aka gace hakwimukira amadepo y’imyaka mu 2005 ibyuma bisya byatangiye kubabangamira

UM– USEKE.RW

en_USEnglish