Digiqole ad

Polisi y’u Rwanda na Uganda basuzumye imikoranire yabo

17 Gashyantare 2015 – Kuva mu mwaka w’i 2000 Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda basinye amasezerano y’imikoranire mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka no guhanahana amakuru n’abanyabyaha nk’ibihugu bituranyi. Inama ngarukamwaka ihuza ubuyobozi bw’izi nzego ngo isuzume uko iyi mikoranire ihagaze uyu munsi yateraniye i Kigali ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

IGP Gasana na DIGP Ochola Martins wa Uganda
IGP Gasana na DIGP Ochola Martins wa Uganda

Ku ruhande rw’u Rwanda hari Komiseri mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana, ku ruhande rwa Uganda intumwa zabo zari ziyobowe na Komiseri mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda DIGP John Martins Okoth-Ochola.

CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda nyuma y’iyi nama yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bombi basanze imikoranire hagati y’izi nzego z’umutekano yifashe neza muri rusange.

CSP Twahirwa yibukije ko Uganda iherutse koherereza abanyabyaha u Rwanda, barimo na Jean Paul Birindabagabo wahafatiwe wahamwe akanakatirwa ku byaha bya Jenoside mu Nkiko Gacaca mu Rwanda.

Avuga kandi ko Polisi z’u Rwanda na Uganda zihanahana amakuru kenshi mu gufata no gukumira ibyaha by’ubujura, icuruzwa n’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Muri iyi nama yarimo kandi n’abandi bayobozi ku nzego nkuru ba Polisi z’ibihugu byombi yanzuye ko imikoranire ikwiye kurushaho kuba myiza no kwihuta cyane mu gukumira ibyaha no guhana amakuru ku byaha ku buryo bwihuse cyane.

Mbere y’ubu bufatanye ngo guhererekanya abanyabyaha byashoboraga gufata umwaka bitarakorwa.

Asobanura itandukaniro ry’ubu bufatanye n’uburyo bwa INTERPOL, CSP Twahirwa yavuze ko uburyo bwa Interpol amakuru runaka ku byaha cyangwa abanyabyaha atangwa ku isi hose mu gihugu kiri muri INTERPOL maze igihugu umunyabyaha afatiwemo cyose agahita yoherezwa, gusa ubu bufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu buka bwo bukorwa mu buryo butaziguye (direct) mu gufata abanyabyaha no kubahana.

Bamwe mu bayobozi ba Polisi ya Uganda hamwe na CSP Twahirwa
Bamwe mu bayobozi ba Polisi ya Uganda hamwe na CSP Twahirwa
IGP E.Gasana aganira n'abayobozi ba Polisi muri Uganda
IGP E.Gasana aganira n’abayobozi ba Polisi muri Uganda
IGP Gasana aganira na DIGP Ochola wa Uganda
IGP Gasana aganira na DIGP Ochola wa Uganda
Abayobozi bombi bongeye gusinya ku masezerano y'ubufatanye amaze imyaka hafi 15
Abayobozi bombi bongeye gusinya ku masezerano y’ubufatanye amaze imyaka hafi 15
DCP Bosco Rangira ibumoso na ACP Rumanzi umuyobozi wa Traffic Police y'u Rwanda
ACP Bosco Rangira ibumoso na CP George Rumanzi umuyobozi wa Traffic Police y’u Rwanda
CSP Twahirwa avuga ku mikoranire ya Polisi z'ibihugu byombi
CSP Twahirwa avuga ku mikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi
DIGP Martins Ochola avuga ko ubu bufatanye ari ingenzi cyane mu gukumira ibyaha ndengamipaka hagati y'i Rwanda na Uganda
DIGP Martins Ochola avuga ko ubu bufatanye ari ingenzi cyane mu gukumira ibyaha ndengamipaka hagati y’i Rwanda na Uganda
Ifoto rusange y'abari mu muhango wa none
Ifoto rusange y’abari mu muhango wa none

J.Paul Nkundineza
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • imkoranire ya police yacu na Uganda ni myiza dore ko turi n’abavandmwe bityo inama nk’iyi ituma twisuzuma maze hakagira ibyo twonwgera byagenzaga amaguru make , turabyishimiye rwose

  • Muri ino minsi ishize ubufatanye mu gukurikirana abakora ibyaha byatanze umusaruro, kuba polisi y’ u Rwanda na Uganda bishaka kunoza imikoranire kurusha ni byiza cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish