Ubwo Abadepite mu Nteko ishingamategeko bo mu gihugu cy’Ubudage, basuraga Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Nyanza Technical School) mu mpeza z’iki cyumweru, bakabona urwego abanyeshuri bo muri iri shuri bagezeho , bashimiye Leta y’u Rwanda urugero igezeho iteza imbere ubumenyi ngiro mu mashuri y’u Rwanda. Hon Anita Schafer ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Ubudage n’ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba mu Nteko […]Irambuye
Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa gatanu tariki 13 Gashyantare 2015, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe. Inama y’abaminisitiri yemeje kandi Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gushyingura hatwitswe imirambo […]Irambuye
Kigali: Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gashyantare 2015 mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye yaba abikorera ndetse n’inzego za Leta harimo abakozi n’abakoresha hamwe n’urugaga rw’amasindika (syndicats) y’abakozi (CESTRAR), hagaragajwe ikibazo cy’uko hari abakozi bataramenya amategeko abarengera bityo bikabaviramo intandaro yo kwirukanwa mu kazi nta mpamvu, kutishyurwa ku gihe n’ibindi bisa na byo. Umuntu ntagurwa, […]Irambuye
Aya makuru yemejwe n’uwamusimbuye Musabyimana Jean Paul, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu. Thomas Nigure wayoboraga Ecole Secondaire de Gisenyi riri mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, yahagaritswe ku mirimo ye n’inama yabaye iyobowe n’Umuyobozi mu karere ushinzwe uburezi kuri uyu wagatanu tariki 13 Gashyantare. Ku munsi w’ejo hashize ku wa kane […]Irambuye
Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yakiriye inyandiko zimenyesha ko hari imodoka ya Range Rover yibwe mu Bwongereza mu kwezi kwa Nzeri 2014, ikaza kuyifata yambukiranya umupaka wa Rusizi yerekera i Bukavu mu gihugu cya Congo Kinshasa iturutse gihugu cy’Uburundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2015, uwari wayiguze yasubijwe amafaranga yose yatanze angana n’ibihumbi 25 by’Amadolari […]Irambuye
12 Gashyantare 2015 – SIDA nubwo bamwe bavuga ko itakiri ikibazo gikomeye kuko hari imiti igabanya ubukana, Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara ya SIDA n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina avuga ko SIDA ikiri ikibazo mu Rwanda kuko ihitana abantu ibihumbi bitanu buri mwaka mu Rwanda kubera ahanini uburangare bw’abanduye banga gufata imiti bakarinda baremba, […]Irambuye
*Umushinga w’amashanyarazi akomoka ku zuba ngo ni urugero rw’aho u Rwanda rwifuza kuba *Leta y’u Rwanda ubu ngo yubatse ubushobozi bukomeye bwo kureshya abashoramari *Avuga ko bishoboka ko u Rwanda mu myaka ibiri isigaye rwaha amashanyarazi ku baturage 70% *Nk’umujyanama ngo ntiyashyira ku mugaragaro icyo atekereza kuri manda ya 3 ya Perezida *u Rwanda rurifuza MegaWatt 563 mu […]Irambuye
*Ingengabitekerezo ya Jenoside ni politiki iri cheap – Mushikiwabo *Nubwo imishinga y’umuhoora wa ruguru ihenze hari ikizere kubera ubushake – Mushikiwabo *Kuba muri UNSC byatumye inyito “Rwanda Genocide” isimbuzwa “Genocide against the Tutsi” *Umuryango Mpuzamahanga ntiwifuza ko intambara zishira kuko abawukorera babura akazi *Ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda buzahora bushingiye ku mateka yarwo 12 Gashyantare 2015 […]Irambuye
Prof Sam Rugege umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga atangiza umwiherero w’iminsi ibiri i Rubavu kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 yatangaje ko Ubutabera bw’u Rwanda bugifite ikibazo cy’amikoro gituma budindira ntibugere ku bantu uko babyifuza. Amikoro macye, abakozi bacye, ikoranabuhanga ridahagije ngo nizo mbogamizi cyane cyane ku butabera bunoze bukwiye kugera ku babwifuza muri iki gihe. Prof […]Irambuye
Mu gusoza inama yahuje ibihugu 47 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yatangiye kuwa 09 Gashyantare uyu mwaka i Kigali mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi. Igihugu cy’u Rwanda ngo kigiye byinshi ku bindi bihugu byari byitabiriye iyi nama birimo guteza imbere amashuri y’imyuga, uburezi ku bana bakiri bato, uburezi budaheza n’ibindi. […]Irambuye