Digiqole ad

Kamonyi: Mu mihigo yaje mu turere 3 tw’inyuma, irashaka gusubira aho yahoze

 Kamonyi: Mu mihigo yaje mu turere 3 tw’inyuma, irashaka gusubira aho yahoze

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi mu kumurika imihigo ya 2014-15 yagaragaye nk’utunguwe n’umwanya wa 28

Nyuma y’aho akarere ka kamonyi kaziye ku mwanya wa 28 mu kwesa imihigo ya 2014/15, ku wa kane kakoze imenyekanisha bikorwa n’abafatanyabikorwa bako mu rwego rwo kwerekana bimwe mu byahigiwe kugerwaho aho bigeze, Kamonyi yabaga iya kabiri cyangwa iya gatatu mu mihigo irashaka kwisubiza imyanya yayo ubutaha.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi mu kumurika imihigo ya 2014-15 yagaragaye nk'utunguwe n'umwanya wa 28
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi mu kumurika imihigo ya 2014-15 yagaragaye nk’utunguwe n’umwanya wa 28

Abafatanyabikorwa b’aka karere barimo ADRA-Rwanda, CARSA Medicus/ CEFAPEK na MRPIC.

Bimwe mu bikorwa byasuwe ku wa kane harimo uruganda rw’umuceri rwa MRC COOPROL, koperative ihinga umuceri ikanakora n’ibindi bikorwa bitandukanye ndetse hanasuwe inyubako izaba irimo ibiro bishya by’ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Uwineza Claudine avuga ko akarere ka Kamonyi bakirimo kukubaka ibyo biro ariko ngo mu byumwe bibiri biri imbere imirimo izaba yarangiye.

Yagize ati “Hasigaye gusa kurangiza inkuta zizengurutse akarere naho inyubako yo yararangiye.”

Akarere ka Kamonyi mu kwesa imihigo ya 2011/12 kaje mu myanya itatu ya mbere mu gihugu, mu ya 2012/13 kafashe umwanya wa kabiri, mu gihe mu mihigo ya 2013/14 kasubiye inyuma kagera ku mwanya wa 12.

Mu kwesa imihigo iheruka ya 2014/15, aka karere kahatswe gatoya ngo kagere ku myanya wa nyuma kuko kaje ku mwanya wa 28.

Uwineza Claudine avuga ko akarere gafite intego yo kugaruka mu myanya kahozeho kera.

Yavuze ko iri murikabikorwa ry’akarere rigamije kwerekana ibyakozwe n’abafatanyabikotwa mu itetambere kugira ngo bamurikire igihugu n’abagenerwabikorwa ibimaze kugerwaho.

Yanavuze ko rigamije kumenyekanisha ibikorwa kugira ngo bakangurire abandi bashoramari gukomeza kuzana ibikorwa byabo muri Kamonyi, asaba abaturage kujya bafata neza ibikorwa remezo byubakwa nk’ibyabo.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bukora ibishoboka byose ngo ibyo bwahize birangire hatagamijwe kuzabona amanota meza, kuko ngo abayatanga bafite uko bareba ibintu.

Uwineza Claudine yagize ati “Ibi bikorwa sibyo bitanga amanota byonyine, abantu barakora utanga amanota akareba, ibi bikorwa bibaye byadufasha byaba ari byiza cyane, ariko bibaye ntacyo byahindura ku gutanga amanota byaterwa n’uko babibonye. Abatanga amanota bayatanga bakurikije uko akarere kahize kandi n’ibi buri mu byo twahize, nk’uko twatangiye kwitegura imihigo turifuza kuzaza mu myanya ya hafi nk’iyo twahozeho.”

Ibiro b'ishya by'akarere ka Kakamonyi biri hafi gutahwa
Ibiro b’ishya by’akarere ka Kakamonyi biri hafi gutahwa
Imirimo isiga ku kubaka uruzitiro rw'akarere
Imirimo isiga ku kubaka uruzitiro rw’akarere
Isoko rya rya kijyambere rimaze igihe ryuzuye
Isoko rya rya kijyambere rimaze igihe ryuzuye

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kamonyi District nikore uko ishoboye igaruke imbere.
    so,ntibakiyibagize ko no mubyaro hakenewe iterambere kandi rirambye.
    Exmple: umuriro, amazi, imihanda nibindi kuko Kamonyi iri muturere twiyibagije ibyaro cyane.

  • Akarere kacu gafite ubuyobozi bwiza natwe abagatuye tuzakora kandi ibikorwa bizivugira naho abatanga amanota bo ntibaduca intege kuko ibyo bakoze nabo aho bari nkeka ko bafite isoni kuko ibikorwa bihabanye namanota

  • Abatanze amanota hari byinshi birengagije cyangwa hari ikindi bari bagamije. Ariko ntibigomba guca intege abanya Kamonyi mu kwesa imihigo. Barangije inyubako y’akarere itagira uko isa n’ibikorwa remezo byitaweho. Nibakomereze aho. Mfite ishema no gutura muri aka karere gafite icyerekezo. Big up Kamonyi! Uwamahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish