Rwanda Day LIVE i Amsterdam…. Mushikiwabo ati “Perezida ari hano hafi”
Ihuriro rya munani rihuza abanyarwanda baba mu mahanga; Rwanda Day, rigiye gutangira i Amsterdam mu Buholandi…Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babarirwa mu bihumbi bine nibo bategerejwe. Umubare munini w’aba wamaze kugera kuri RAI Amsterdam ku nzu mberabyombi iberaho iri huriro….Kurikira Umuseke ku makuru arambuye kandi buri kanya kuri iri huriro….
12.35PM: Abamaze kugera aha bari kwitegura kwinjira mu cyumba kiberamo inama. Mbere y’aho bamwe bari kuzenguruka mu imurikabikorwa rya bimwe mu bikorerwa mu Rwanda, bareba banabaza amakuru ajyanye n’ibi bikorwa.
Ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga mu Rwanda biri aha aho biri kwerekana ibyo bikora kuri aba banyarwanda baba mu mahanga.
13.30PM : Abantu bari kwinjira mu nyubako iberamo Rwanda Day ari benshi cyane. Imyiteguro yarangiye bari guhabwa ikaze, bakabanza kuruhuka no kujya mu cyumba kiri kuberamo imurikabikorwa mbere y’uko Rwanda Day mu biganiro itangira.
14h00PM: Icyumba kiberamo Rwanda Day kiri hafi kuzura, abantu bari kwinjira ari benshi biteguye gutangira ibiganiro, aho biri butangire biyobowe n’itsinda ry’impuguke mu bintu bitandukanye baganira n’abitabiriye ku cyo abanyarwanda baba mu mahanga bakora ngo bagire uruhare rutaziguye mu iterambere ry’igihugu cyabo.
14.40PM: Ibiganiro biratangiye.
Hatangiye ikiganiro kiswe “Bridging Generation and shaping the future” kiri butangwe na;
Marie Chantal Uwitonze umukozi wikorera, Sangwa Rwabuhihi ukora ibijyanye na software engineering mu Budage,Ā Minisitiri wāUrubyiruko nāikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Yoranda Ujeneza ukorera business iburayi na depite Eduard Bamporiki.
Sangwa Rwabuhihi yavuze ko urubyiruko n’abakuze muri iki gihe batuye mu isi y’ikinyejana kihuta, ko cyane cyane urubyiruko rukwiye gufata amahirwe ahari yo gukora cyane ibyo rukora byose rukabijyanisha n’ikoranabuhanga kugira ngo bitange umusaruro kurushaho.
Yoranda ukorera ubushabitsi mu Bubiligi avuga ko muri iki gihe buri muntu akwiye gutinyuka, agashira ubwoba agakora business aho ari hose kugira ngo agire icyo ageraho. Cyane cyane agira inama urubyiruko kutagira icyo rusiga inyuma ngo rwumve ko rwageze kucyo rwifuza, asaba ko rwahora rukora rushaka igishya cy’ingirakamaro.
Hon Bamporiki yavuze ko amateka yāu Rwanda yaranzwe no gutanya abanyarwanda uhereye ku mazina bitaga abana nka; Bamporiki, Byabarumwanzi, Mbarimombazi, Rwajekareā¦.avuga ko ubu hari ikizere cyāaho u Rwanda rugana unagendeye ku mazina abana bāiki gihe bahabwa gusa; Mahoro, Mbabazi, Kezaā¦.
Hon Bamporiki avuga ko u Rwanda aho rugana rwose rugomba kuhahera ku mateka mabi rwagize rukayazirikana ngo rutazasubira inyuma. Ati āUruyuzi rupfa rimwe iyo rwongeye guterwa ruruma. Natwe dukwiye kumenya ko twageze kure tudakwiye kongera gusubira.ā
15h30PM: Ikiganiro cyo kuvugana n’abayobozi
Abanyarwanda baje muri Rwanda Day bagiye kuganira n’abayobozi bamwe bavuye mu Rwanda ku bintu bitandukanye. Aba bayobozi ni
James Musoni Minisitiri wāibikorwa remezo, Venantie Tugireyezu Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika, Minisitiri wāUburezi Dr Papias Musafiri, Mme Antonia Mutobo wāikigo cy’igihugu gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi (NCBS), Safari Emmanuel uhagarariye abanyarwanda baba muri Netherlands na Prof Shyaka Claver.
Aba bayobozi buri wese yahawe umwanya wo gutanga ishusho yāibyo abereyemo umuyobozi uko bihagaze mu Rwanda.
Minisitiri wāIbikorwa remezo agaragaza icyerekezo gihari mu kwangura ibikorwa remezo byāu Rwanda cyane mu bigendanye no kongera ingufu no kwangura ubwikorezi, Min.Tugireyezu agaragaza uko ibijyanye nāuburenganzira, kurwanya akarengane, kwimakaza ubumwe nāubwiyunge nāibindi uko bihagaze, Minisitiri wāuburezi nawe agaragaza uko igihugu gihagaze mu burezi avuga ko isi ishimira u Rwanda kuri gahunda yāuburezi budaheza kandi kuri bose kugera ku rwego rwo kohereza abanyarwanda bajya kwiga biciye mu nzira zitandukanye na bourse zitandukanye.
Prof Shyaka Anastase avuga ku miyoborere n’ibyagezweho mu miyoborere, yatanze ingero z’uburyo u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite umutekano ku isi, bya mbere ku isi aho abaturage bafitiye ikizerere ababayobora, bya mbere ku isi mu kurinda amahoro no kuyarindira abandi, bya mbere ku isi mu korohereza ishoramari, igihugu cya mbere mu guha umwanya abagore mu nzego z’ubuyobozi, bya mbere ku isi mu gushyira mu bikorwa politiki byiyemeje…..avuga ko ibi byose biterwa no kugira Perezida usobanutse n’imiyoborere myiza.
16:50PM : Min Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda avuze ijambo rishimira abanyarwanda baba mu mahanga kuza muri Rwanda Day.
Avuze ko byihariye cyane ashimiye buri wese waje aha kuko ngo hari abataye akazi kandi kuba mu mahanga bigoye cyane kuba utakoze, hari abataye abana, hari abakoze ibirometero byinshi baje kwifatanya n’aband muri iyi Rwanda Day.
Avuga ko Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye buri munyarwanda kugeza no ku munyarwanda uba mu mahanga ari yo mpamvu ya Rwanda Day.
Aboneyeho gutangaza ko Perezida Kagame ageze aha hari kubera Rwanda Day.
17h00PM: Abahanzi bari gushyushya abantu baje muri Rwanda Day mu gihe bategereje ko Perezida Kagame yinjira. Massamba Intore yabanje aha umwanya Thierry umuhanzi uba mu Bubiligi nawe aha Teta Diana, aha King James, nawe aha umwanya Meddy abanyarwanda beretse ko bari bamukumbuye, nawe yakira Ben Kayiranga mu ndirimbo ye yakunzwe cyane Freedom, hataho Sophia Nzayisenga, Massamba ndetse n’uwitwa Fofo waririmbye “Amararo.”
Photos/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
6 Comments
natwe hanokigali turabakurikiye mukomeze muhatubere!
Hahaha…. Rahira !!
Iyi Rwanda day inkumbuje urwanda iraryoshye irimo abantu benshyi cyane donc birashimishije.Komeza imihigo Rwanda yacu
Umuseke muri agagabo muratugezaho neza Rwanda Day neza.
sha nange ndabakunze umuseke, kabisa namafoto yanyu aragaragara sinkibi byo kugihe utamenya uko bimeze ,mukomrrezaho muri abanyamwuga kabisa, Boduen Shanghai
Ese rwanda day ishoboka muri europe na america gusa. Muri africa ntishoboka?cg abanyarwanda batuye mu bihugu bya africa bo ntacyo bavuze nta n’ubitayeho! Quelle mentalite!!!
Comments are closed.