Ubukene bukabije mu bitangazamakuru buratuma ruswa ifata intera
*Ibitangazamakuru by’u Rwanda birakennye ku buryo hari ibihemba bamwe abandi bikabareka,
*Ubukene mu banyamakuru butuma birengagiza amahame y’umwuga bagashukishwa amafaranga,
*Hari abasanga Leta ifite uruhare mu gukenesha abanyamakuru,
*Hari ababona ko abanyamakuru bazarangiza ibibazo by’ubukene ubwabo bafashijwe na Leta n’abashoramari,
*Ruswa shingiye ku gitsina mu itangazamakuru na yo irafata intera.
Mu cyegeranyo cyatangajwe n’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, kigaragaza ko ruswa mu itangazamakuru ry’u Rwanda ifata intera, ubukene bukabije mu bitangazamakuru bikaba butungwa agatoki, bamwe bakavuga ko Leta yirengagije inshingano ifite mu kubaka itangazamakuru.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2015, bigaragaraza ko abanyamakuru bo mu Rwanda babajijwe, abagera kuri 65,5% bemeye ko bahawe amafaranga ngo batangaze inkuru.
Abandi 39,80% bavuze ko bahawe impano zitandukanye ngo batangaze inkuru.
Ruswa itamenyerewe ishingiye ku gitsina, abagera kuri 43,90% bemeza ko ihari. Iyi ngo yiganje mu banyamakuru bakora iby’imyidagaduro n’abayobozi b’ibitangazamakuru batanga akazi basabye iyo ruswa cyangwa bakayisaba bashaka gutanga ‘mission’ yo hanze.
Mme Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency Rwanda avuga ko amafaranga atangwa mu nama ku banyamakuru hari ubwo adakwiye kwitwa ruswa bitewe n’uko uwateguye igikorwa aba yayateganyije, gusa ngo biba ikibazo iyo hari umunyamakuru wagiye mu nkuru agatangira kuvuga ko natabona amafaranga ayitanga uko itari, cyangwa abamuhaye amafaranga bakamwotsa igitutu.
Iki cyegeranyo kivuga ko mu bitangazamakuru, ibyandika (print) byamunzwe na ruswa kurusha ibindi aho irimo kugera kuri 49,7%, Radio na Televiziyo zikurikirana kuri 42,5% na 19,8% mu gihe ibitangazamakuru byo kuri Internet birya ruswa ku kigero cya 20,9%.
Ingabire asanga Leta y’u Rwanda na buri wese bakwiye kumva ko iterambere ry’itangazamakuru ribareba, byaba ngombwa mu Nteko Nshingamategeko hakemezwa ingengo y’Imari yihariye buri mwaka igenewe kuzamura ubushobozi bw’itangazamakuru.
Ati “Leta turayivuga ko igomba kubaka itangazamakuru nk’uko yubaka izindi nzego z’igihugu, gusa n’abikorera ku giti cyabo umuntu yabashyiramo mu gushyigikira itangazamakuru kuko iyo rikora neza nta we ridafasha.”
Prof Shyaka Anastase ukuriye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ari na rwo rwego ubu Leta yashinze itangazamakuru, avuga ko ibibazo by’abanyamakuru bigomba gukemurwa na bon go kuko Leta yarivuyemo ibisabwe n’abarikora.
Bigoranye, Shyaka yabashije kuvugana n’abanyamuru, avuga ko buri wese afite umukoresha we bityo igihe atubahirije amasezerano umunyamakuru akwiye kubivuga mu nzego zibishinzwe zikamufasha, kuko ngo na RBA ubu ntibakibarirwa mu bakozi ba Leta.
Avuga ko umuntu wese urya ruswa akwiye kubihanirwa, bityo ngo n’umunyamakuru ntiyemerewe kurya ruswa ahubwo akwiye kubivuga.
Yagize ati “Nta bubasha, nta bufasha Leta yashobora guha itangazamakuru ngo ryiyubake itatanga ibishoboye, ariko niba Leta igiye gutegwaho ko itangazamakuru ryigenga ryahawe ubwisanzure, rikorera amafaranga,…ivugurura ryitangazamakuru Leta yabigiyemo ibishaka igira ngo mukire ariko ntibizemezwa n’itegeko, ahubwo ari imikorere yanyu, n’abo bashoramari ‘investors’ bazabigiramo uruhare namwe mwiheshe agaciro.”
Igisubizo cya Shyaka ariko hari abagifata nk’imvugo ihoraho mu buyobozi kuko ngo ubukene bw’abanyamakuru mu Rwanda si ikibazo kivuje ejo n’ejo bundi, ngo ni ikibazo gisazanye n’umwuga.
Ntarindwa Theodor ukuriye abanyamakuru bigenga akaba yaranashinze Umwezi, avuga ko Leta ikwiye kumva ko niba ikenera itangazamakuru ngo ritangaze ibikorwa byayo, igomba kwishyura kugira ngo abarikora babeho n’abashoramari bunguke.
Yagize ati “Hakwiye kujyaho amafaranga agenewe itumanaho mu bigo bya Leta, nta gihe abanyamakuru batasabye ko hajyaho ikigega cy’ingwate cyabafasha kwiteza imbere ariko nticyagiyeho, hari abamva ko umunyamakuru azabyuka akajya ku kazi agataha, azatungwa na Roho Mutagatifu se? Umunyamakuru ameze nk’akanyoni kaguruka kakagenda katazi aho kazakura ikigatunga ejo.”
Niba Ummunyamakuru ari umuntu ufatwa nk’intanga rugero mu muryango, ubu akaba ari we urya ruswa yakagombye kurwanya, bitewe n’ubukene, biragoye ko abo abwira bazamwumva cyangwa bakamwubaha nk’uko byavuzwe n’umwe mu badepite bari aho.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
7 Comments
ikitwa igihe.com cyo kimaze kuba nyakatsi yabashaka gusebanya na propaganda kuva kera. Umuseke keep it up
muyambo, buriya ufite ibimenyetso simusiga?cg witeguye kuba waburana? wibuke ko abo uvuze baciwe 4milions kukuvuga.buriya wakwisanga ari wowe ubahaye ayo baciwe!
Urubanza rwintabera rucibwa nimana muvandi
Ubukene ntiburi mu itangazamakuru…buri hose
ArIko se guhuza ubukene na ruswa ntibikwiye kwamaganwa? Jye narumiwe… Niba abakene bose bagiye gufata iya ruswa, kwiba n’ibindi byaha economiques harahagazwe. Rwose kwitiranya ibintu ntibikura abantu mu rujijo. Ruswa ni icyaha naho ubukene burasanzwe kandi buzahoraho kuri bamwe cg ku bandi. Ushaka kubukira arakora. Sibyo?
ariko se tuvugishe ukuri nyakubahwa transparency!! ubu mugiye gushyigikira ruswa mwitangazamakuru ngo nuko leta ntamafaranga yabahaye???
ese kuki aribo gusa mwitayeho, abarimu, abasirikare, aba police bo sabantu?? ubuse bazarye ruswa kuko bahembwa make??mujye mukoma urusyo mukome ningasire.
ntabwo mbyanze ko leta ifasha abanyamakuru kuko ni inshingano zayo, ariko murebe nubwo bushobozi ko ibufite?jyewe ahubwo ndabona abo barya ruswa bakwiye guhigwa hasi hejuru bakabibazwa nkuko bimeze no kubandi cyangwa niba bumva badahagijwe nayo bahembwa batahe bajye mubindi!!
Eh, muracyavuga kuko mutazi ibikorerwa mu bigo byigenga. Transparency izashakire amakuru muri Croix Rouge y’u Rwanda, maze irebe ITOTEZWA RIHAKORERWA, GUHONYORA UBURENGANZIRA BW’ABAKOZI, ICYENEWABO NIMITANGIRE Y’AKAZI (aha ho n’agahomamunwa), AGATSIKO K’UMUYOBOZI MUKURU NABO YIBONAMO, n’ibindi, …..Ikizwi cyo nuko umuyobozi mukuru akoresha uko ashoboye agahisha Tresorier wa BOD (ntashobora kuvuga izina rye ahangaha kubera izindi nshingano afite mugihugu, uyu akaba azwiho kwamagana amafuti nkaya iyo aramutse ayabonye cyangwa se ayamenye). Iyo wibeshye ukagerageza gutambamamira aya mafuti, bahita bakwirenza cyangwa ugatotezwa bikomeye. Ungero: – Byari bikwiye ko umukozi agaragaza amakosa ya murumuna w’umuyobozi mukuru, bikamuviramo kwirukwana ndetse no kwitwa INTERAHAMWE kubera kutamwibonamo (aho uRwanda rugeze, ntamuntu wakagombye kwita undi interahamwe kubera uko amubonye)? Interahamwe zirazwi kandi inzego z’ubutabera ziriho zikurikiranira hafi izo nkoramaraso, ariko twe ntituri Interahamwe.
– Imitangire y’akazi: twarumiwe ubwo hashakishwaga umukozi wo gukorera Huye binyujijwe mu Imvaho, nyuma selection ikaba, hagatangazwa urutonde rwababaye selected, nyuma urutonde rugateshwa agaciro, hakaza kumanikwa urundi ruriho murumuna we akaba ari nawe ugaragazwa ko yatsindiye ako kazi. Nagahomamunwa. -etc
Comments are closed.