Digiqole ad

Abacungamutungo babiri barakekwaho kunyereza imisoro ingana na Miliyoni 350

 Abacungamutungo babiri barakekwaho kunyereza imisoro ingana na Miliyoni 350

Aba nibo batawe muri yombi (Photo:Izubarirashe).

Kuri uyu wa gatanu, tariki 02 Ukwakira, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagaragaje umugabo n’umugore bakora umurimo w’ubucungamutungo bakekwaho  ubufatanyacyaha n’abo bakorera ibaruramari mu kunyereza imisoro igera kuri Miliyoni 350 bakoresheje inyemezabwishyu z’impimbano.

Aba nibo batawe muri yombi (Photo:Izubarirashe).
Aba nibo batawe muri yombi (Photo:Izubarirashe).

Dorcella Mukashyaka, Umuyobozi wa RRA wungirije ushinzwe Serivise z’abasora yavuze ko aba bafashwe bakoranaga na Kompanyi yitwa ‘Quincallerie des Anges’.

Ati “Iyo niyo yagiye iriyandikisha nk’aho ari Kompanyi ariko itariho kandi itagaragara ahantu aho ariho hose, barangije bagura n’imashini batangira kujya batanga inyemezabuguzi ku bantu, kugira ngo bazihereho bajya gusaba umusoro wa VAT (umusoro kunyongeragaciro).”

Mukashyaka yavuze ko iyo iyi ‘Quincallerie des Anges’ yashinzwe mu mwaka ushize wa 2014, ikaba ngo yari imaze kunyereza imisoro iri hejuru ya Miliyoni 350.

Abatawe muri yombi bo barahakana ko batazi iyo Kompanyi, banavuga ko byaba byiza bafashe ba nyirayo babakaba aribo bayisobanura neza.

Umwe muri bo yagize ati “Kugera ubu ari quincallerie des Ange ntabwo nzi aho ikorera, nta n’ubwo nyizi. Ntabwo ndamenya aho bakorera nta n’ubwo mbazi. Kugera ubu ntacyo ndimo kwishinja.”

Aba batawe muri yombi kandi baravuga ko impamvu barengana ari uko ibyo bakora, bagendera ku mibare baba bahawe n’ubuyobozi bw’ikigo.

Bati “Iyo ugiye kumenyakanisha imisoro (declaration) y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), umucuruzi arakubwira ngo amakuru ‘données’ mfite ni izi ngizi. Ukazizana, ukazishyira mu mashini. Warangiza ukamubwira uti nkurikije ama-données mwampaye, mugomba kwishyura cyangwa kwishyurwa aya ngaya. Ibyo yakuzaniye ntabwo uba uzi niba ari byo cyangwa atari byo. Wowe ukora ibyo akuzaniye. Mu by’ukuri ndumva atari jye/twe wagakwiye kuba ndi ahangaha.”

CSP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro yavuze ko bagishakisha abarebwa n’iyi kirego bose. Akavuga ko umwe muri aba batawe muri yombi yabajyanye ku Kamonyi aho uwo watangaga izo nyemezabwishyu z’impimbano akorera bakamubura.

Mu gihe bahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo bahita bishyura umusoro banyereje, bakongeraho umusoro bagombaga kwishura. Kandi hakaba n’igifungo kiri hagati y’amezi 6 na 12.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abajura babigize umwuga pe! Imisoro ninyerezwa ubwo tuzatera imbere gute koko? Buri wese nabazwe aho yifuza ko uRwanda rugana

  • Let sinners be punishable as soon as everything goes well

  • mujye mwirira sha n’abandi bose bararya(ibifi binini).

Comments are closed.

en_USEnglish