Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi yirukanye umunyarwanda Désiré Nyaruhirira umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, bamushinja gukorana n’abarwanya Leta nk’uko bitangazwa na BBC. Hagati y’u Rwanda n’u Burundi hamaze iminsi igitotsi mu mibanire, cyane cyane nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarund zirenga ibihumbi ijana zaruhungiyeho kubera ibibazo by’umukano byari i Burundi […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 6 Ukwakira Urukiko rwanzuye ko Mugesera n’Umwunganizi we mu mategeko nta mishyikirano bafitanye na Minisiteri y’Ubutabera nk’uko babitangaje, rwahise runategeka ko Urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa kandi Me Rudakemwa agakomeza kunganira […]Irambuye
Ku wa gatandatu tariki 3 Ukwakira 2015 abagororwa babiri bapfiriye kwa muganga nyuma yo kunywa kanyanga, Gen Rwarakabije ukuriye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yavuze ko ababajwe n’iki gikorwa, amakosa ayashyira ku bari bashinzwe kurinda izo mfungwa. Ku munsi wa gatanu w’icyumweru gishize, ahagana saa munani z’amanywa abagororwa 15 bo muri Gereza ya Gasabo bagiye kuburanira […]Irambuye
Ku munsi wahariwe mwarimu ku Isi, tariki ya 5 Ukwakira 2015 mu karere ka Nyaruguru abarimu bahawe inzu bazajya babamo hashira igihe bamaze kubona ubushobozi bakazivamo zigacumbikira abandi, inzu zatanzwe zubatswe n’abaturage bafatanyije na Leta. Izi nzu zubakiwe mwarimu mu rwego rwo kumushimira uruhare agira mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Karere ka Nyaruguru. Inzu […]Irambuye
*Padiri Munyeshyaka ashinjwa guha Abatutsi Interahamwe ngo zibice, no kuzikangurira gufata abagore ku ngufu, *Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwavuze ko nta bimenyetso bihagije bufite ku byo aregwa, *Urukiko rwemeje ko rutakimukurikiranye nubwo iki cyemezo gishobora kujuririrwa, *Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabwiye Umuseke ko icyemezo cy’U Bufaransa kidatunguranye, *”U Bufaransa buciye inzira no ku bandi bari […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’umwami w’Ubuholandi Willem-Alexander n’Umwamikazi Queen Máxima, nyuma anahura n’abashoramari b’Abaholandi. Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi mu Buholandi kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho yari yagiye kwifatanya n’Abanyarwanda baba mu mahanga muri ‘Rwanda day’ yabereye Amsterdam. Kuri […]Irambuye
Mu gihe igipimo rusange cy’imiyobore muri uyu mwaka wa 2015, ku mugabane wa Afurika cyasubiye inyuma cyane, ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda byo birashimirwa kuba aribyo byateye imbere mu byiciro byose bigenderwaho hakorwa Raporo y’umuryango Mo Ibrahim ku Miyoborere. Raporo ya cyenda, ‘2015 Ibrahim Index of African Governance’ yamuritswe kuri uyu mbere, igaragaza ko ibihugu […]Irambuye
*Akarere ka Gisagara ngo yatangiye kukayobora nta muhanda muzima kagira, *Abaturage benshi baabaga mu nzu za nyakatsi, *Mu mihigo, umwanya mubi Gisagara yagize ni uwa 25, umwiza cyane ni uwa kane, *Uzansimbura azakomereze aho nari ngejeje, aka ni kamwe mu turere njyanama na nyobozi bitigeze bisimburwa Mu gihe mu Rwanda hasigaye amaze atatu ngo abayobozi […]Irambuye
-Minisitiri ni we ufite umugati; -Mu Bwongereza, yatanze Miliyari ku rubanza rutaratangira; -Sinshaka iyo Miliyari, nampe n’utuvungukira tugwa munsi y’ameza; -Me Rudakemwa niwe wahanyanyaje , ariko nawe inda yafatanye n’Umugongo; -Ntaho babicikira; nibemere bayazane (amafaranga). Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Minisiteri y’Ubutabera yitabye mu rubanza rwa Dr Mugesera Leon Ubushinjacyaha […]Irambuye
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye Rwanda Day i Amsterdam kuri uyu wa gatandatu, yavuze ko abanyarwanda bose ndetse n’ababa mu mahanga igihugu cyabo kibazirikana kandi gikeneye umusanzu wabo mu kubaka igihugu, ndetse avuga ko n’abari mu mahanga badashyigikiye inzira u Rwanda rufite uyu munsi nabo bahawe ikaze mu Rwanda kuko ngo u Rwanda […]Irambuye