MINIJUST yatumijwe mu rubanza ruregwamo Mugesera
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 30 Nzeri Urukiko rwamenyesheje impande zombi ko Minisiteri y’Ubutabera itumijwe kugira ngo isobanure imishyikirano uwunganira uregwa yavuze ko ari kugirana n’iyi minisiteri.
Ni icyemezo cyasomwe mu masaha ya saa sita; mu gihe iburanisha risanzwe ritangira saa 8h30; gusa akinjira mu cyumba cy’iburanisha Umucamanza yiseguye ku baburanyi bombi avuga ko ubu bukererwe bwaturutse ku mwanditsi w’Urukiko wari uri mu rindi buranisha na ryo ryaje gutinda.
Mu gusoma imyanzuro; Umucamanza yibukije impande zombi ko ku munsi w’ejo (kuwa kabiri) hari hagaragajwe hanavugwa ku ibaruwa yanditswe n’uwunganira uregwa aho yamenyeshaga Urukiko ko azagaruka muri uru rubanza ari uko imishyikirano ari kugirana na Minisiteri y’Ubutabera yarangiye.
Mu ibaruwa yandikiye Urukiko arugaragariza ko yikuye muri uru rubanza mu gihe kitazwi; Me Rudakemwa yavuga ko iyi mishyikirano ari kuyigirana n’inzego zishinzwe kugenera Uregwa ubufasha agomba guhabwa, gusa Ubushinjacyaha bukavuga ko ari amayeri agamije gutinza urubanza.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko Minisiteri y’Ubutabera ifite inshingano zo kugenera ubufasha uregwa (kuko aburana nk’utishoboye) yasobanuriye uregwa inshuro nyinshi ko akwiye kubanza gukurikiza amabwiriza kugira ngo ubwo bufasha abuhabwe ariko ko bitubahirijwe.
Umucamanza yavuze ko n’ubwo iki kibazo cyagiye gifatwaho imyanzuro ariko kikaba gikomemeje kugira ingaruka mbi ku rubanza nko kurutinza bityo ko Minisiteri y’Ubutebera igomba kuza igasobanura iyo mishyikirano ivugwa ko iri kugirana n’Avoka wa Mugesera.
Asoma imyanzuro kuri uyu wa gatatu; Umucamanza yavuze ko iki kibazo cy’ubufasha bwagombaga guhabwa Mugesera cyagiweho impaka inshuro nyinshi ndetse ko cyabaye intandaro yo gusubika urubanza inshuro zirenze imwe.
Umucamanza yagaragaje ko uregwa (Mugesera) yandikiwe amabaruwa menshi amwibutsa kuzuza amabwiriza kugira ngo ahabwe ubwo bufasha; nk’amabaruwa yanditswe kuwa 20 Ugushyingo 2014; kuwa 06 Mutarama no kuwa 24 Kamena yose yamwibutsaga ndetse aya mabaruwa akagaragariza uregwa ko kutuzuza ibyo yasabwaga ari yo ntandaro yo kudahabwa ubwo bufasha agomba.
Kuba atarujuje aya mabwiriza ndetse akabyibutswa inshuro nyinshi ntibigire icyo bitanga; Umucamanza yavuze ko ibi bigaragaza ko ubwo bufasha atabushakaga ndetse ko ari uburenganzira bwe kutabushaka.
Umucamanza yabwiye impande zombi ko Misiteri y’Ubutabera itumijwe; ikazitaba kuwa 05 Ukwakira; bityo uwunganira uregwa na we agomba kwitabira iri buranisha.
Mu iburanisha ryo kuwa 21 Nzeri; Mugesera yagararije Urukiko ko ubufasha yemerewe atigeze abuhabwa ndetse ko bibabaje, aho yagize ati “comme un grand professeur de l’universite ; birakwiye ko nandikira ku tuntu nk’utu!!!! ( Yerekanaga impapuro zishaje yandikiraho).”
Muri iri buranisha kandi Umucamanza yahise abwira Mugesera ko icyo kibazo gikwiye kubwirwa Minisitiri w’Ubutabera; aho nawe yahise (Mugesera) asubiza Umucamanza agira ati “…ahubwo iyaba mwamuzanaga ngo tuburane turebana amaso ku maso akavuga impamvu atampa ibyo nemerewe.”
Tariki 05 Ukwakira uhagarariye Minisiteri y’ubutabera bikaba biteganyijwe ko azitaba muri uru rubanza ukurikije icyemezo cy’umucamanza cyasomwe kuri uyu wa gatatu.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
5 Comments
urubanza rwa mugesera rurimo amagorane ariko ruzarangira ndetse mugesera akanirwe urumukwiye twe iwacu mu rwanda umuco wo kudahana waracitse
@kanyana, zawitonda mukuvuga. Shigikiyeko hoba ikigongwe, kuko kwihorahorahorana bimara umuryango
ikigongwe cyicyi??
kabisa mugesera arakabije ubundise kuki atinza urubanza gutyo kobatamubeshera koyabivugaga abantu bumva yasabye imbabazi akagabanyirizwa ibihano ko nabandi bakoze nkibye twababariye ahubwo abacamanza bazonjyereho nibindi bihano byokubagora abashiraho amananiza bombi numunganira amayeyi ybashiranye none batangiye kubeshyera MINIJUST konabo se bafite abanyamategeko benshi kobazaruburana .
Uriya ni dr wabyicariye kuntebe yishuri,kuva mugitondo yiga mpaka nimugoro,ntinayo mpamvu abakubita ingingo Ngo urubanza rurasubitswe, ntimumwitiranye nizi njiji zanonaha ziva mukazi nimugoroba,Ngo ngiye kwiga university amasaha 2yijoro,barangiza Ngo natwe turi ba dr.ubwo murabona ahubwo urubanza muzarurangiza,bamwe murimwe muvuye mwishyamba Ngo nukuba present forever,abandingo mwari ba boyi shofreri abandi mwari abamori, mubamze mwige cg mumusabe abigishe
Comments are closed.