*Abo iki kigo kibereyemo umwenda wa miliyoni 26 Frw bari mu rujijo… Itangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rimanitse ku biro by’Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye rivuga ko bitarenze tariki ya 30 Gicurasi 2017 umutungo utimukanwa wa CAF ISONGA uzaba watejwe cyamunara. Iri tangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rivuga ko hari bamwe mu banyamuryango […]Irambuye
*Uyu munsi iri tegeko ryatowe nta numwe uryanze *Ryemerera kwinjira mu makuru y’umuntu ukekwaho icyaha yifashishije ikoranabuhanga Inteko Ishinga Amategeko (Abadepite) muri iki gitondo yasuzumye raporo ku bugororangingo bwakorewe umushingwa w’itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ibijyanye n’umutekano mw’ikoranabuhanga, nyuma baritoreye bararyemeza ku bwiganze. Iri tegeko ribuza uw’ariwe wese kuvogera amakuru y’umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe […]Irambuye
Philomenee Mukasanga wo mu mudugudu wa Karama, Akagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana yemereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwurire ko yaraye yishe umugabo we witwa Abdu Ngendahimana amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo gutongana bapfa urufunguzo bari bibagiriwe mu nzu mbere yo kujya gusangira inzoga mu kabari baturanye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye
Dr Munyakazi Léopold uri kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku byaha bya Jenoside akekwaho, Kuri uyu wa Kabiri yanze gushyira umukono ku mwanzuro w’urukiko rwari rwemeje ko agomba gukomeza kuburanishwa n’umucamanza aherutse kwihana. Munyakazi avuga ko uyu mwanzuro uhonyora inyungu ze zo guhabwa ubutabera ndetse ko yanze uburyo yabisabwemo we yita ko ari agasuzuguro. Mu […]Irambuye
*Inganda ngo zigira uruhare rwa 10% mu musaruro mbumbe (GDP) wa EAC, *Intego ni uko mu 2032 inganda zizaba zifite byibura 25% by’umusaruro mbumbe wa EAC. Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastaze Murekezi atangiza inama ya kabiri y’ishoramari n’inganda y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba iteraniye i Kigali, yavuze ko ibihugu byo muri aka karere […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mbere y’amatora yo gusimbuza Komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’imiryango itagengwa na Leta( Rwanda Civil Society Platform), abayitabiriye bemeje ko kubera imyizerere y’amadini hari ibyo batumvikanaho kandi biba bireba abanyarwanda muri rusange bityo bakwiye kuva mu bagiye iyo Platform. Abagize ihuriro ry’imiryango iteramiye kuri Leta basanze byarushaho kuba byiza ku mpande zombi ari […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa kabiri, inzego zishinzwe ibinjira n’abasohoka n’iz’iperereza, za Guverinoma, abashinzwe umutekano, n’impuguke zinyuranye zaturutse mu bihugu binyuranye bya Africa ziri mu Rwanda mu nama nyafurika y’iminsi ine yiga ku gufungurirana imipa kugira ngo abanyafurika babashe guhahira, gusa ngo imbogamizi ni nyinshi cyane cyane iz’umutekano. Muri iyi nama ije ikurikira indi yabereye Accra […]Irambuye
Kayitasire Egide wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyaruguru yeguye kuri iyi mirimo avuga ko ahagaritse izi nshingano ku mpamvu ze bwite. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bwakiriye ubu bwegure. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yabwiye Umuseke ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu wari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru. Habitegeko […]Irambuye
Mu karere ka Gakenke, abaturage baganiriye n’abanyamakuru barimo gufashwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora inkuru ku matora, bavuga ko batindiwe n’isaha y’amatora ngo bajye gutora Perezida, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ngo umuhigo ni ukuzatora 100%. Mu murenge wa Gashenyi, mu karere ka Gakenke kimwe no mu murenge wa Cyabingo, abaturage […]Irambuye
*Umubare w’abishyuza urakabakaba 800 ariko Komisiyo ivuga ko batagezeho, *Ngo barishyuje bageze aho barabirambirwa, ntagikorwa. *Komisiyo y’Amatora yavuze ko iki kibazo kizakemuka vuba. Amakuru y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibereyemo amafaranga bamwe mu bakorerabushake bayifashije mu mwaka 2014/15, Umuseke uyakesha umwe mu bishyuza uvuga ko ikibazo cyabo ntaho kitajyeze ariko kikaba cyarirengagijwe. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu […]Irambuye