Digiqole ad

Kaminuza zafungiwe: INES hafunguwe amashami 2, Gitwe ntacyo bafunguriwe

 Kaminuza zafungiwe: INES hafunguwe amashami 2, Gitwe ntacyo bafunguriwe

*Nibagera mukwa 9 batarakosora ibyo basabwe ngo bazafungirwa burundu

Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda muri iki gitondo imaze gutangaza ibyo yagezeho mu isuzuma yakoreye Kaminuza ebyiri zari zafungiwe amwe mu mashami yazo zikavuga ko zakosoye ibyasabwaga. Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryafunguriwe amashami abiri muri atanu yafunzwe, naho Kaminuza ya Gitwe nta shami na rimwe bafunguye muyo bari bayifungiye.

Dr Emmanuel Muvunyi atangaza ibyo bagezeho mu isuzuma. 

Amashuri makuru na Kaminuza bigera ku icumi (10) byafungiwe amashami cyangwa bimwe birafungwa kubera ireme ry’uburezi iyi nama ivuga ko yasanze ridakwiye. Abiri muri yo (INES na University of Gitwe) yasabye ko akorerwa igenzura ryimbitse kugira ngo afungurirwe amashami yari yafunzwe. Ibyarivuyemo nibyo batangaje none.

Mbere y’uko batangaza ibi, habanje kuba inama y’abayobozi b’ibigo byari byarafungiwe amashami kugira ngo bababwire ibyavuyemo mbere y’uko babigeza ku itangazamakuru.

Dr Muvunyi Emmanuel uyobora Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda yasabye abayobora ibi bigo kuzatumira abahagarariye abanyeshuri mu bigo byafunzwe n’ibyafungiwe amashami kugira ngo babasobanurire ibyavuye mu isuzuma bakoze.

Dr Muvunyi yavuze ko mu igenzura bakoze basanze hari ibintu bike bagomba gutunganya mbere y’uko bafungurirwa.

Ati “ibi basabwe kunonosora bigomba gukorwa mbere ya Nzeri uyu mwaka.”

Nyuma yigenzura basanze mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri amashami ya Computer na Biotechnology Plant agomba gufungurwa akongera gukora, ariko ndi mashami bafunze agakomeza gufungwa.

Gusa basabye ko iri shuri ryongera abarimu bafite ubumenyi mu ishami rya biotechnology.

Amashami yakomeje gufungwa nka Civil Engeneering basabye ko ribanza rikongererwa ibitabo n’abarimu,  Food Processing bakabanza bakayiha Laboratoire ifite abakozi bahagije kandi babizi n’ibikoreho bihagije ndetse bagatandukanye ibyumba byayo.

Bavuze ko isomero ryabo rikwiye kugira ibitabo bikwiriye kuko ibirimo ngo ni byinshi ariko bitajyanye n’ibyo bigisha kandi bimwe bishaje. Ndetse babasabye ko bakwiye kugira E-library.

Padiri Dr Fabien Hagenimana umuyobozi wa INES Ruhengeri yumva ibyo bategetse ishuri ryabo
Padiri Dr Fabien Hagenimana umuyobozi wa INES Ruhengeri yumva ibyo bategetse ishuri ryabo

Gitwe bakomeje kubafungira amashami y’ingenzi yaho

Kaminuza ya Gitwe yari ifite umubare munini wabigaga igiforomo, n’ubuganga ayo mashami agafungwa ariyo cyane cyane iyi Kaminuza ifatanye n’ibitaro  bya Gitwe ishingiyeho, nta na rimwe yafunguriwe.

Ngo nubwo hari ibyo bakoze nko gushyiraho Laboratoire ya Anatomie ndetse ikaba ifite n’ibikoresho runaka bifatika ngo ibura abakozi bashoboye haba mu ishami ryo kuvura cyangwa ishami ry’igiforomo.

Muri isomer (library) ngo igenzura ryasanze hariyo abakozi umunani (8) bose nta numwe ubifitiye ubumenyi.

Mu ishami ryo kubaga (Surgery) ngo bakeneye abarimu benshi kuko ngo basanze umwarimu umwe yigisha abana 60 kandi amabwiriza y’Inama Nkuru y’uburezi mu mashuri y’ubuvuzi umwallimu aba agomba kwigisha abanyeshuri 10 bityo bakiga kwiga neza bakanakora ‘practise’ neza.

Ibigo bibigeza muri Nzeri uyu mwaka bitaratunganya ibyo byasabwe nyuma y’isuzuma ngo bizafungwa burundu.

Padiri Dr Fabien Hagenimana umuyobozi  wa INES Ruhengeri ati “kuva twafungirwa twatakaje abanyeshuri ariko ubwo hari ibyo bashimye ko twakongera tugafungura ni byiza. Ukorora acira aba agabanya.”                       

Pastor Joshua Rusine waje ahagarariye Kaminuza ya Gitwe yashimye ko hari ibyo bashima ko Kaminuza yabo yakoze muri Laboratoire ya Anatomie ko bagiye kwihatira gukora n’ibindi basabwe.

Pastor Rusine waje ahagarariye Kaminuza ya Gitwe
Pastor Joshua Rusine waje ahagarariye Kaminuza ya Gitwe
Dr Emmanuel Muvunyi avuga ko aya mashuri narenza ukwezi kwa cyenda atarakosora ibyo yabwiwe azafungwa burundu
Dr Emmanuel Muvunyi avuga ko aya mashuri narenza ukwezi kwa cyenda atarakosora ibyo yabwiwe azafungwa burundu
Umwalimu wari ukuriye itsinda ryakoze ubugenzuzi muri aya mashuri makuru
Umwalimu wari ukuriye itsinda ryakoze ubugenzuzi muri aya mashuri makuru

Photos©EvodeMugunga/Umuseke

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW                

51 Comments

  • Ndabona iyi nama itari yoroshye, uwambwira niba abari muri iyi nama bahawe umwanya bakabyumvikana ho, kuko ndabona bidasobanutse. Formula bari gukoresha ntabwo isobanutse peee

  • Formule iragaragara kandi irasobanutse, ni ugufungura programs zifite abanyeshuri bakeya.

  • Ariko se iyi nama yaba ijya ikora igenzura mu mashuri makuru ya leta? Aho ibi bari gusaba aya mashuri ho ntihaba hari ikibazo ahubwo kinakomeye??? Cyangwa aya magenzura akorerwa muri bigo byigenga? Ikindi kuki hatajyaho inama nk’iyi mashuri yisumbuye ko ari naho hakenewe ireme ry’uburezi kurusha no muri aya mashuri makuru. Erega Umwana utabonye ubumenyi muri primaire, ntabubone muri secondaire ntanateze no kububona mu mashuri makuru? Ibi rero mbona ibiri gukorwa ari ukubakira ku musenyi. Nkubu koko MINEDUC nibigo biyishamikiyeho babona hari ibigo by’amashuri abanza bitagitsindisha n’umwana umwe, bose bajya muri za 9YBE nabo atari bose abandi 12YBE koko bumva ntagikwiye gukorwa? Sinanze 9ybe na 12ybe ariko naho saho kujya abo byananiye! Kandi nabo muri ayo mashuri yegerejwe abaturage hakenewe ireme.

    • nice comment kbsa
      iyaba byashoboka ngo abayobozi ba bisome

  • Amafaranga twishyuye tutaherewe amanota muzayatwishyura cyangwa tuzayaheraho umunsi mwagize ubushake bwo kudufungurira amashami yacu? (N’ubwo mbona biri kure).

    Abarangije amashuri babona akazi biyushye akuya none no kujya mu ishuri ubwabyo bibaye ingora bahizi? Bizarangira bite? Igihugu cy’inzererezi? Mutabare!!!

  • Gitwe bye bye.

  • Imiyoborere ya Gitwe! Mubahe birire nicyo bashaka nta kindi.

  • mwari mwabona se? agatinze kazaza!!!!

    • nanjye ntyo ???????????? n ibindi biracyaza….

  • IMANA niyo nkuru. Nta kintu na kimwe kiba itakizi kandi itacyemeye.

  • Abigaga iGitwe mwihangane kuko kuba ishuri ryanyu ridafungurwa suko ribuze ibyasabwe ahubwo nuko ribangamiye inyungu za bimwe mu bikokerezwa biri gufungura amashami nkayo bigiraga iGitwe. Nako mbonye hari naho muvuga ngo mi jshami ryo kubaga umwarimu umwe yigisha abanyeshuri 60, ishami ryo kubaga mwashatse kuvuga ni irihe? Ni speciality bafunguye? HEC izaze irebe muri UR abanyeshuri biga medicine uko bangana maze igire icyo ivuga haaaaaaaa. Gitwe mukomere ntagahora gahanze, umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu, murarushaho gutuma abaturage babona indi sura batari bazi ku gihugu cyabo.

  • Hejuru ya byose hari Imana ijya ica inzira aho zitari ikarenganura abayo! Kuri ubu ndahamya neza ko urwego Kaminuza ya Gitwe igezeho (laboratories, library, n’abarimu) na UR ubwayo ntabyo ifite! Kuvuga ngo umwarimu umwe yigishe abanyeshuri 10 muri UR ho biga ari bangahe? Ko barenze umubare wa Kaminuza ya Gitwe kure? Dusigaye twizeye Imana yonyine kandi tuziko Izabikora kandi n’abateje ibi byose isi nitabibabaza Imana izabibabaza.

  • Natubwire ni bya JOMOKENYATTAuko bimeze twohereze abana bacu muri Kenya bajye kwiyigirayo.dUKENEYE KUMENYA NIBA BAZAFUNGURA cg niba bazaguma bafunze

  • Hari uwanditse wiyise ngo iyi comedie,yagize ati: ” Amafaranga twishyuye tutaherewe amaanota….binteye kwibaza niba amanota bayabahera ko mwatanze amafaranga,…”uwaba abizi ambwire.

    • Icyo utumvamo ni igiki Camarade we ? Nyine amanota=amafaranga; amafaranga=amanota. Hari aho baguhishe se ?

    • Hari igihe ukora ikizamini utarishyura bakagusaba kubanza kwishyura kugirango baguhe resultat(amanota) numva ariyo case yavuze,naho niba hari aho batanga mafranga bakabaha manota cg diplome mundangire da? ndayishaka.

    • Camarade na Eric Bello, hari aho utakora ikizamini utarishyura. Donc, iyo wishyuye nibwo ubasha ugakora ikizamini ariko ishami ryafunzwe tudakoze ibizamini byose, igihembwe cyose kiba gipfuye ubusa. Twajugunye amafaranga. Sinzi ihurizo riri mu byavuzwe mutumva. Iyi ni cas yabaye ku banyeshuri benshi.

  • Huuuum! ngo ireme ry’ Uburezi? njyewe ndi umwe muri izo kaminuz zahagaritsw.
    gusa hari ibyo babony natwe twabonag ko bikwiy gushyirwam imbara. icyo ntemerany nabo bagenzuz ni ukwitwaz ngo ni ugutez imbere irem ry’ uburez!? Tujye tuvuga igitiy mu izina ryacyo apana ikiyik kinini ( Ireme ry’ Uburez ntabwo rihera muri za Kaminuza, aricyo nabo bakosor. bahere hasiiiii bazamuk.)

    • Oh my god, ubu nawe se wiga kaminuza, umuntu wandika gutya ? Ngo uri umwe muri izo kaminuza zahagaritswe ? Yewe uri kaminuza koko !

  • INES niyihangane ikomeze ishyiremo akabukuru nayo asigaye badufungurire kuko ndakeka ari utuntu duke dusigaye gukemura

  • Ko numva se ngo ULK baba barayemereye gufungura Faculty of Medecine/ishami ry’ubuganga, yaba ariyo mpamvu badashaka ko hagira izindi Kaminuza zigenga zigira iryo shami???

    Abanyeshuri biga Medecine muri UR ko batubwira ko ntacyo basumbya GITWE kuki iyi Kaminuza ya Gitwe bakomeje kuyikandamiza, aho nta cyaba kibyihishe inyuma???

    • Abo banyeshuri baba barahize hombi cg bakurikiza ibyo bumvise nabo? ULK ntiyaba ikibazo- uretse ko itaranatangiza program_ kuko abaganga bakenewe mu Rwanda rw’ejo n’abashaka kwiga medecine, n’iyo kaminuza zose zo mu Rwanda zafungura iryo shami ntizaba zihagije.

      Mwalimu NP

  • Ewana Imana idufashe badufungurire kbc ! Ibi ntabyo peee.gsa iyi nama bisa naho yaririmo amayobera !

  • Iyo umuntu afite uburenganzira mugihe runaka (kuko ni intizo) akora icyo ashaka urugero: Ashobora gukubita umuntu agategeka abanyamakuru bakandika ko yirijije. Za Gicumbi kera hari umuntu wigeze ajya kurutonde rw’abadepite bahita bamubonaho ibyaha HE arababaza ati ariko niwe mushaka cyangwa ni umwanya we ? Yarabaretse bakora icyo bashaka. Ntabwo nzi mubyukuri niba University of Gitwe izira ibyo mwandika koko, kuberako muri press release nabonyemo nizindi details, nkahanditse ngo nta minimum exposure abanyeshuri bigeze bagira buriya birashaka kuvuga iki ? Mwarebye list yababigishije ?, Nonese Professors bigisha UR arinabo babigishije mwarababajije ? Mwabahaye ibizamini se baratsindwa ? Ese ibyubuyobozi ko mutari mwabyanditse mubyo mwagenzuraga niyihe mpamvu mwanze kubikosora bari kwiga ? Nibanabikora ntekereza ko mutazabura ibindi mubarega ngo nabyo ntibyuzuye. Umugani w’ikirura cyashatse kurya akana k’intama byarangiye kariwe abawuzi murabyibuka, nonese niba ikibazo ari ireme ry’uburezi UG yasubiye kuba ISPG gute nigihe imaze kuri website ya HEC, inafite n’inyandiko yabyo ya RGB cyangwa nayo ntimuyemera ? Ubwo nabyo murarara mubikuyeho. Ibibintu murabona bizagera he koko ? Muraha abaturage indi sura nshya y’ubuyobozi bwa RPF uko batari bayizi kandi twese tubwemera. Impamvu mbivuga ni iyihe? Ntabwo ubuyobozi bw’igihugu bufite budget bwananirwa no gushyira niyo yaba amafaranga mu ishuri nka Gitwe ariko abana bacyo bakiga kandi batarinze kubavuna mubwonko bene akakageni, cyangwa se bakazana ibyo bintu bavuga bibura niba ari nubuyobozi bumva bashaka bakabushyiraho. Nabiriya mwavuze ngo murabohereza UR, ndabona bizarangira banagumwe niwabo.Icyi kibazo mushatse kugikemura mwagikemura ? Kandi niba mwarateganijeko hari abantu biga cyangwa bigisha Medicine abandi ntibabikore mube clear muvuge ntidushaka ko Medicine iba i Gitwe naho ayo mananiza muyihorere. Niba ari na Educational based Economy nayo ntabwo yagerwaho ijoro rimwe, naho mwabikora hari mubanje kugira abomwikiza aho kubafasha namwe byazabagaruka cyangwa abana bacu. Mwitonde rero. Naho biriya twakoze audit dushaka ibi mukazanamo n’ibindi sibyo. Icara ukore plan neza yibyo ushaka gukora nubirangiza ujye muri audit, nibababyujuje sawa uzongere utegure bushya ariko reka abantu bajye mbere.

    • Mwana wa mama P.G., akababaro kawe ndakumva pe. Najye ndamutse ntangiye program, igahagarikwa ntayirangije, nababara kandi ni mu gihe kuko naba ntakaje umwanya, ingufu ndetse n’amafranga. Cyakora ntitwemeranya ku ma arguments uri gutanga: 1/ uragira uti abarimu ba UR si bo bigisha i Gitwe? Ndi umwe mu bigeze kuhamama. Nakubwira ko kwigisha atari title, icyiciro n’ubumenyi mwalimu afite gusa: conditions wigishijemo, uko management yubatse, igihe umaranye n’abanyeshuri, ibikoresho (labs, libraries, etc) na quality y’abo wigisha bigira uruhare runini cyane. Ni na yo mpamvu HEC isaba kaminuza kugira umubare runaka w’aba “permanents” bujuje ibi n’ibi. 2/ RGB si urwego rw’uburezi, ibyo ikurikiza yita ikigo Institute, school cg University bitandukanye cyane na quality na curricula. Wenda ibyo byaba izindi mpaka. Hari abanyesuri bigaga i Gitwe bamaze kwakirwa muri amwe mu mashami ya UR, wababaza niba babona ari kimwe koko! 3/Ibizamini byagiye bihuza abize ISPG n’abandi byarabaye, nk’iby’inama y’abaforomo n’ibindi. 4/ Ibibazo bya Gitwe bimaze imyaka myinshi, ndumva kuvuga ko leta ntacyo yakoze ari ukwigiza nkana. No kubyita politiki ni ukuvangavanga.5/ kimwe n’abandi benshi, nifuza ko ikibazo cyakemuka, ISPG igatanga uburezi buhamye ku bana b’u Rwanda, bakigirira akamaro kandi bakagirira igihugu: erega ejo uzajya kuvuza uwawe cg kwivuza, nuhasanga umukozi udashoboye niho uzumva ko ari ikibazo! Ababishinzwe bagire icyo bakora vuba.

  • Mujye mureka gukabya!ndashimira leta yurwanda byumwihariko HEC kuko iyo urebye ubumenyi bwabanyeshuri barangije I Gitwe ubona barutwa nabize week end program muri Congo. ibyo muvuga mubivuga bitewe namarangamutima. muzajye mumavuriro mufate umufromo warangije I gitwe nuwarangije UR muzareba itandukaniro gusa si bose ariko nta bumenyi gitwe itanga irapfunyikira keretse umunyeshuri Uzi kwiyaranja akegera abiga ahandi. ahubwo nabafromo baharangije batakoze council bazongere bakoreshwe kugirango service batanga zizerwe Ku rwego mpuzamahanga.

    • Baca umugani ngo agahu kari ku wundi karahandurika! Kandi ibyo uri kuvuga iyaba ari wowe ntiwaba uvuga utyo! Jya wishyira mu kigero cy’abandi ntukabeho wireba gusa! Ko ari wowe wenyine ubivuga? Uzagende mu mavuriro abanyeshuri biga i Gitwe haba mu ishami ry’ubuganga cg ubuforomo bakoreramo stage ubaze neza, uzasanga bashimwa ndetse kurusha naba UR! Icecekere rero we kwirirwa ukomeretsa abantu hano kuko barakomeretse bihagije.

    • Ndamutse mvuze ko uri urugero rwiza rw’umubeshyi cyangwa rw’umwambari w’ingoma y’igitugu n’ ikinyoma sinaba mbeshye pe.kuko kaminuza ya Gitwe ni kaminuza ifite ibyangombwa byose ndetse njye nkubwije ukuri ko iruta kaminuza nyinshi mu rwanda. kuba bayifungira rero ntaho bitaniye na kwa kwegura kubushake kwaba Executive secretary b’imirenge n’utugari. ahubwo ufite amaso nabone n’ufite amatwi niyumve , ufite iyo ajya nagende izuba rirarenze.

  • twaririye turimara turigutanga inote zacu ngo twige none ndebera ibiri kuba!!!! njye ndumva numutwe undiye!!! kuki iki kibazo kidakemuka???? esubu HE arabizi ??? nadufashe nukuri twe abanyeshuri turababaye.

  • ahahaaaa yewe ndabona bamwe turi kwikirigita tugaseka but this is a serious issues. iyo murebye icyerekezo mubona ari ikihe? SDGs se murabona ibyo isaba tuzabigeraho tugifite imitekerereze imeze itya? murebe MLT result mubwire abatsinze neza abo aribo. ikindi nsaba HEC bi uguhuza gahunda zigishya mu mashami atandukanye abiga bimwe bakiga gahunda imwe noneho tukajya tureba amashuri ya Leta naya prive ayatsinda, naho kuvuga ngo wabajije umuntu ugendeye kubyawe kandi program idahura naho Gitwe bari amabuye. HEC rero ndabona ibintu iri kubiha indi sura kuko audit ibyo yarebaga yabuze inenge ishaka izindi nzira dore ko ngo ubuze icyo arega inka ati dore igicebe cyayo. Governance se yabahaye suggestion yabo yumva bayobora kandi ibintu bikagenda? ikindi mbaza Leta iyo ibona abafatanyabikorwa bayo bayifasha yarangiza ikabashyonyagura nta budget zayo zigenda mubusa kandi yenda aho private sector yaba ikeneye support ikayibura? abo barimu, ibitabo, etc. Please mudufashe twitorere Intore izurusha intambwe dutuje.

  • Baca umugani ngo agahu kari ku wundi karahandurika! Kandi ibyo uri kuvuga iyaba ari wowe ntiwaba uvuga utyo! Jya wishyira mu kigero cy’abandi ntukabeho wireba gusa! Ko ari wowe wenyine ubivuga? Uzagende mu mavuriro abanyeshuri biga i Gitwe haba mu ishami ry’ubuganga cg ubuforomo bakoreramo stage ubaze neza, uzasanga bashimwa ndetse kurusha naba UR! Icecekere rero we kwirirwa ukomeretsa abantu hano kuko barakomeretse bihagije.

  • IBINTU NI DANGER BAZI BAZIKO BAHIMYE GERARD KDI BAHEMUKIYE IGIHUGU CYOSE IBI NIMPERUKA NTIBIDUTUNGUYE IBINTU BYOSE KURI UBU NIBYA LETA ARIKO HEJURU YA BYOSE HARI IMANA KDI IBARUSHA UBUSHOBOZI

    • AFURIKA NIYI!!!!!!!!!!!!!!!!! DUTERA IMBUTO BWACYA TUGASUBIRA INYUMA TUKARANDURA!!!! NZABA NDEBA AMAHEREZO!!!

  • UBIRINYUMA AZABONA ISHYANO

  • Nibafunge ikibeho. Abaturage n’aho twri amabuye. Ni ukwirirwa badukamura, ubonetse wese agacurika agakuramo aye, ngabo abitwa ngo ni ba rwiyemezamirimo batishyura, ba bishops b’amadini y’inzaduka n’amaturo yabo, za universites zirutwa na CERAR za kera, amavuriro atagira icyo ashoboye kuvura, pharmacies zicururiza generic zo muri India na Uganda, amaduka acuruza fake zo mu bushinwa, ama TV yirirwa aduhata urubuga rw’imikino gusa n’urusaku bita ko ari imiziki hanyuma Start Times ikatugurisha, shampiona ya fake, REG yohereza umuriro udashobora no guhagurutsa imashini yogosha ubwanwa, MTN yirirwa yiba frw muri tel zacu,…Muri iki gihugu ikintu kitari fake ni ikihe ?

    • ???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????? Ahwiiiiiiiiii
      Sha uri Sungura koko, ariko uvugishije ukuri, Byose ni Fake news ????????????????????????????????

  • sha bavandimwe bajye rwose ibi birababaje cyane pe minerval twari tumaze kwishyuran yose uzi ukunu ingana arko kki leta yikunda kko? nubu nabanyeshuli biga muri IPRC YA MUSANZE/NYAKINAMA BAZAGA kwigira muri laboratoires zacu muri ines none kko ngo baraduhagaritse ngo ntareme ubwo leta ifite icyo ishaka,,,,,,,, itari kuvuga gsa mutangire mutegure gereza nyinshyi mugiye gushiramo INDAYA NIBISAMBO ishuli ryari ridufatiye runini

  • @ J.B
    ntabwo narinda mbaza kuko ndabazi abakozi bize kaminuza ya Gitwe ndetse nabanyeshuri baho. impamvu hari ibitaro bitabaha stage Niyihe? mfite murumuna Wanjye waharanhirije ariko iyo ndebye skills yahakuye ndaseka kdi ngo yagiraga 80%.ntitwakunda abanyeshuri bahiga ngo twibagirwe abagenerwa bikorwa babanyarwanda(abarwayi) kuko nibo baba victims yabantu batahawe ubumenyi buhagije.mureke rero reta ibakubite agashyi maze urebeko vision 2020 tutazaba dufite aba professionals bumwimerere.naho kubaza byo ntiwakwirirwa ubaza kuko iyo umuforomo yishe technique baramubaza ngo ariko wize igitwe!! ibaze !!ako kantu Niko dishaka ko kavaho.uzarebe abanyeshuri biga I Ruli cyangwa kabgayi. bafite skills my friend!

    • Ibyo ni wowe wenyine ubibona! Ahubwo ubwo ufite ibyo upfa na Gitwe! Sindumva undi muntu uvuga nkawe uzarebe na comments zose yewe n’abaganga babakoresha baza bavuga ko baperforminga neza! Uravugano kuki badakorera stage mu bitaro bya Gitwe? Ibyo ninde wabikubeshye? Stage irahakorerwa rwose! Gusa abanyeshuri baba ari benshi ku buryo bose batakoreramo stage bose niyo mpamvu hari bamwe bajya mu bitaro bitandukanye mu gihugu kandi ibyo nibisanzwe rwose kuko nabo bose uvuga ntibakorera ku bitaro by’ishuri ryabyo gusa! Uzabanze ufate amakuru neza,

      • JB, si we wenyine. Hari ikibazo, gusa birakwiye ko bikemuka abana bakiga. Gusa barekeraho gutoragura abanyeshuri babasha kwishyura gusa nta kindi bakurikije, bahe akazi abarimu bashoboye, banakurikirane amasomo na stage uko bikwiye. Ntibisanzwe ko abanyeshur bangana kuriya batsindwa council, ni urugero ruto.

  • Ibyo ni wowe wenyine ubibona! Ahubwo ubwo ufite ibyo upfa na Gitwe! Sindumva undi muntu uvuga nkawe uzarebe na comments zose yewe n’abaganga babakoresha baza bavuga ko baperforminga neza! Uravugano kuki badakorera stage mu bitaro bya Gitwe? Ibyo ninde wabikubeshye? Stage irahakorerwa rwose! Gusa abanyeshuri baba ari benshi ku buryo bose batakoreramo stage bose niyo mpamvu hari bamwe bajya mu bitaro bitandukanye mu gihugu kandi ibyo nibisanzwe rwose kuko nabo bose uvuga ntibakorera ku bitaro by’ishuri ryabyo gusa! Uzabanze ufate amakuru neza,

  • Ngaho buri wese niyishimishe uko abyumva,mwisi Niko bimera,kdi kubaho sukwiga,tuzakora nibindi,tukiriho ntakwiheba

  • Reka nshime Leta y’U Rwanda itangiye kugenda igaragaza ubushatse mu guca umuco w’ubunebwe no Gushakira indonke aho bitakwiye, IZi ngirwa Universities ikizishishikaje ni ugukorera amafranga( ba rusahurira mu nduru), naho izo ngirwa Banyeshuri ikibashishikaje ni Ugusarura aho batabibye, ni gute umwana utarize basic sciences ajya muri Medecine?, nigute Umwana utaratsindaga amasomo ya biology, chemistry, physics and maths ajya muri Medical related sciences ngo nuko ashobora kwiyishyurira? ibi Rwose bikwiye Gucika , HEC nayisaba kutagendera kugitutu cyaba bantu, igakomeza ibyo yatangiye kuko ni ibintu byiza cyane.

    Abo birirwa baboroga, ni agahinda bafite ko bahagarikiwe aho bigaga, ariko nyine ntakundi byakozwe ku nyungu zabanyarwanda nabo barimo!, Ejo bundi narebye kuri website mbonaho abantu bize muri KIU, na za UNILAK, bigisha as senior lecturers muri aya ma Universities, yewe hari nabo nabonye bafite ama masters bigiye online , come on guys, abantu nkabo rwose ntago baba bafite background yo kwigisha muri Kaminuza, ni gute Umuntu aba lecturer in Charge nta publications afite muri journal ikomeye kweli??

    Umwanzuro: Aba bana barababaye kuko bagiye kubura aho biga, ariko nanone nibo babyiteye kuko bashatse kunyura izubusamo( SHortcut) kugirango bagere kubyo badakwiye, bagize amanota make muri za secondaire, ariko bashaka kwiga ama faculties agenewe abana bafite mumutwe hafungutse, so nibemere basubire inyuma batangire bige neza, kandi bige ibyo bashoboye, Aya ma Universities nayo yashatse gufatirana aba bana kuberako batari babonye bourse zo kwiga ibyo bashaka muri kaminuza nziza, bashaka kubadahamo amafranga, so icyo basabwa ni ugufunga bakabanza bakuzuza ibisabwa, then bagatangira kandi bakakira abanyeshuri babifitiye ubushobozi, ikindi nge ndumva bakagombye kugabana igihombo nabanyeshuri.

    • sha uzi ubwenge pee uvuze neza ntawe urenganije mubyo uvuze!! naho abakoreshwa namaranga mutima bagatuka leta y’ubumwe bwabanyarwanda barimo gukora amakosa aremereye cyane.gasopoo !!!!

  • Hejuru ya byose hari Imana kdi izi impamvu yibi byose

  • Njye iyo ndeba comment ziransetsa abavuga ngo nta reme ryuburezi ihereho wowe ufite irihe? nta impamvu yo gutinda kuri ibi icyambere ndishyira mumwanya wabanyeshuli ba Gitwe biba bibabaje guharika amasomo ikindi ibi bintu harikibyihishe inyuma ugasanga nuyu muyobozi uvuga ibi ngo bafunge ukibaza niba aho yigaga aruko byari correct

  • Ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda giteye inkeke ku nzego zose z’uburezi kuva muri Primaire kugeza muri Kaminuza. Niba MINEDUC ishaka gushaka umuti uhamye, yari ikwiye gutangirira hasi ikazamura hejuru. Ariko no kuba yatangirira hejuru ikamanuka nabyo birashoboka, icya ngombwa ni ukuba wihaye intego yo kuzanzamura uburezi mu Rwanda.

    Iki kibazo cya za Kaminuza zigenga zidatanga uburezi bufite ireme, koko kirahari ntawabihakana, keretse udafite amaso yo kubona, ariko uburyo abayobozi ba HEC bacyitwaramo bashaka igisubizo nibwo buteye amakenga kuko usanga bibasira za Kaminuza zimwe gusa izindi bakazihorera, bityo bigatuma abntu bakeka ko harimo ivangura rikorwa mu cyayenge.

    HEC nihaguruke yibasire za Kaminuza zose zigenga, izikontorore ku buryo bukwiye kandi bumwe nta marangamutima, nta gutonesha, nta munyangire, nta kureba iby’akarere cyangwa amoko. HEC niyirinde cyane kugwa mu mutego wa Politiki uwo ariwo wose cyangwa w’ikimenyane icyo aricyo cyose. Nihaguruke ishyireho amabwiriza ahamye akwiye gukurikizwa na za Kaminuza zose zigenga kandi ijye ikurikirana ibikorwa n’imyigishirize y’izo kaminuza umunsi ku musi, ukwezi ku kwezi, umwaka ku mwaka.

    Kaminuza zigenga zizaba zikurikiza amabwiriza yatanzwe ku buryo bukwiye zijye zishyirwa ku rutonde buri mwaka hanyuma urwo rutonde rutangarizwe abanyarwanda. Ababa bafite abana bakeneye kuzigamo bamenye neza izo bashobora kwiyandikishamo n’izo bagomba kwirinda kwiyandikishamo. Nk’uko ndetse bikorwa mu bindi bihugu, niharamuka hari Kaminuza yigenga runaka itanga ubumenyi butari ku rwego rukwiriye, diplome izatanga ntizizemerwe na Leta n’ubwo iyo Kaminuza yaba yazihaye abanyeshuri.

    Niba MINEDUC yemereye Kaminuza runaka gutangira, igomba kuba yarabanje mbere yo kuyiha urwo ruhushya, kugenzura neza niba koko yujuje ibisabwa.

    HEC yari kandi ikwiriye kureba neza amanota abana bajya kwiyandikisha mu mwaka wa mbere muri za Kaminuza zigenga baba barabonye mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye. Biratangaje cyane kubona umunyeshuri wabonye amanota 12 kuri 75 ajya kwiyandikisha muri Kaminuza bakamwemerera. Ese koko ubwo uwo munyeshuri aba afite bagage intellectuel yatuma ashobora gukurikirana amasomo muri Kaminuza.

    Hari hakwiye gushyirwaho inota fatizo ku banyeshuri bemererwa kwiyandikisha muri za Kaminuza zigenga. Abanyeshuri bashaka kwiga ibijyanye na Science and Technology ndetse na “Medecine” muri za Kaminuza zigenga, bakagombye nibura kuba bafite amanota 35 kuri 75 mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye, naho abashaka kwiga amasomo yandi atari Science and Technology bakagombye kuba nibura bafite 30 kuri 75.

    Rwose abantu bakwiye kumva ko Kaminuza itajyamo umuntu wese ngo ni uko yarangije Secondaire. Kaminuza ni institution yiyubashye kandi ikwiye kwigwamo n’abantu bafite ubwenge ku kigereranyo gikwiye, ntabwo Kaminuza ikwiye kujyamo abaswa barangije Secondaire ku kaburembe bakitwaza gusa ngo ni uko bafite amafaranga.

    Biteye isoni n’agahinda iyo ubona umwana warangije Secondaire afite amanota nka 42 kuri 75 abura uburyo bwo kwiga Kaminuza kubera ko iwabo batifashije akaba atanabonye bourse ya Leta, ariko umwana ufite amanota 12 kuri 75 akajya kwiga muri Kaminuza yigenga ngo ni uko iwabo bafite amafaranga yo kumurihira. This is ridiculous even though it is part of social injustice.

    Hari byinshi bikosamye muri za Kaminuza zigenga HEC ikwiye gutunganya ngo tubone uburezi koko bufite ireme, ariko HEC ntabwo ikwiye kwibanda gusa kuri za Kaminuza zigenga, ikwiye no kureba ibibera muri University of Rwanda (UR) no muri za IPRCs kuko naho si shyashya. Bamwe mu banyeshuri baaraangije muri Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta muri iyi myaka ya vuba, nabo hari ubwo ushobora kubibzaho ku bumenyi bahawe iyo urebye imikorere yabo aho bakora ubu mu nzego zinyuranye za Leta cyangwa z’abikorera.

  • @Kalisa
    ibyo uvuze ntibyuzuye kuko hari uruhande wirengagije biratangaje kweli ntago aziko hari abahawe za faculties zitabanogeye ababyeyi babo cg bo ubwabo bagahitamo kujya kwiga muri za private kugirango bige ibyo biyumvamo???!! ntabyuzi kweli?? ntago abari muriza private ari abatsinzwe ndumva urikwishimisha gusa ibcyo utazi uricecekera. nkumuntu usesengura cyane take your time.

  • @ Murayi. urumuntu wumugabo ibyo uvuga nanjje Niko mbyumva ureke abashaka gusebya urwanda ngo harikibyihishe inyuma!!!! iyo ubuze icyo uvuga uraceceka ntuvuga ubusa! niba reta ishakako akavuyo ko kwa Gerald kagabanyuka no gukoresha abarimu badashoboye aba yarishakiye akurikije idini rye ninyungu ze murasakuza. Ninde uyobewe uko atanga bourse mubuhinde wagaruka ukamukorera uhembwa urusenda kuko aba ngo yaraguhaye facilities. ninde utazi ingufu vzumudivantiste hariya igitwe. bari baratinze kuyikosora kuko birababaza iyo wumvango umunyeshuri yize electricity hasi nyuma ngo yabaye umuganga! abaturage bagorwa!.ese ubundi ko bivugwako ISPG arishuri ryigisha abarimu baba abaganga gute? imitwe nkiyo ntayo dukeneye mu butezi.

  • Reka nsubize Kalisa!

    Urihangana ugatuka abantu ngo ingirwabanyeshuri? Niko se wowe wa ngirwa muntu we waragiye ureba neza ko abari murizo universities zose batsinzwe? Ese ubundi Leta yo yabemereye gutangira ikanabashyiriraho amanota runaka usanze ari injiji? Ibyo uvuga ngo basic sciences ntabyo uzi! Uretse nizo bize muri secondaire iyo bageze kuri university mbere yo gutangira andi masomo barabanza bagasubiramo izo basic sciences uvuga!

    So please get more information before saying what u even don’t know! Ireme ry’uburezi ntawe urirwanyije gusa ntiryagakwiriye guhera muri Kaminuza zigenga! Baca umugani ngo ijya kurisha ihera ku rugo, rero icyo dushaka twebwe abanyeshuri nuko hatabaho kubogamira ku ruhande rumwe!

    Conditions zose bari gushyiriraho Kaminuza zigenga nibazishyire no muri Kaminuza za Leta kuko nkubu i Butare muri medicine nta cadaver nimwe bagira nyamara ugasanga i Gitwe bari bafite cadaver nkeya bari kubabwira ngo bazongere batarabwira abadafite n’imwe ngo bazigure! Ibyo rero nibyo biteye urujijo, kubona kaminuza zigenga bazishyiriraho conditions runaka nyamara wajya kureba muri Kaminuza za Leta ugasanga izo conditions nabo ntibazujuje.

    Ikindi @Murayi rwose uzabaze neza n’ubundi ntabwo bapfa gufata amanota abonetse yose! Ibisabwa kugirango umuntu yige medicine i Gitwe nuko aba yaragize byibura 40/73 muri secondaire kandi akaba yarize Biology na Chemistry. Conditions nizongizo!

    Ireme ry’uburezi ntawe utarishyigikiye gusa ikibi nukubogamira uruhande rumwe ugashaka kurunaniza rwonyine ukibagirwa urundi ruhande. Murakoze

  • @ A banza utumbwire iraya acronym ya ISPG niba ntibeshye bisobanura Institut superieur pedagogique de Gitwe bivuzeko ari ishuri ryigisha ibijyanye na Pedagogie bivuze ko ryigisha kwigisha ntiryigisha kuvura urerseko ryakagombye no kuvaho nyine kuko ubu ikiganga cyateyimbere kuko abafromo ubwabo aribo bagomba gutraininga abandi. ndumva njye Gitwe yavaho noneho abana bahihaga ishuri ryabo rikabashakira ahandi biga kuko ariryo ryabashutse cyange bakabasubiza cash zabo bariye. ntabwo reta izajya yishingira ibibazo muzahurira muma fake universities!!! ahubwo nabarangirijeyo ntiturizera services batanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish