Digiqole ad

Urujya n’uruza muri Afurika ntawe ukwiye kubonamo ikibazo cy’umutekano-Mushikiwabo

 Urujya n’uruza muri Afurika ntawe ukwiye kubonamo ikibazo cy’umutekano-Mushikiwabo

Abahagarariye inzego z’umutekano; iz’ubutasi n’iz’perereza muri Afurika bateraniye I Kigali mu nama yo kwiga ku mirongo yakuraho imbogamizi zabuza urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu mugabane wabo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko ntawe ukwiye kumva ko guha rugari abanyafurika mu mugabane wabo bizahungabanya umutekano w’uyu mugabane, ahubwo ko bikwiye kureberwa mu ndorerwamo yo kuzamura iterambere ryawo.

Mushikiwabo avuga ko ntawe ukwiye kumva urujya n'uruza rw'Abanyafurika mu mugabane wabo ngo ahite yumva ikibazo cy'umutekano
Mushikiwabo avuga ko ntawe ukwiye kumva urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu mugabane wabo ngo ahite yumva ikibazo cy’umutekano

Louise Mushikiwabo watangije iyi nama avuga ko umutekano ari ngombwa ariko ko udakwiye kuba imbogamizi z’ubwisanzure bw’Abanyafurika mu mugabane wabo.

Ati “ Gufunga imipaka ukabuza abandi banyafurika kwinjira mu gihugu ntibivuze ko uzaba ufite umutekano 100%.”

Min. Mushikiwabo avuga ko uku guha rugari Abanyafurika mu mugabane wabo bikwiye kureberwa mu ndorerwamo yo kwagura ubukungu bushingiye ku bucuruzi, ishoramari n’ubuhahirane.

Muri Afurika hari ibihugu byugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe y’iterabwoba n’izindi nyeshyamba.

Mushikiwabo avuga ko ibi bibibazo bidakwiye kuba intambamyi ngo bibuze Abanyafurika kugira amahirwe yo guhahirana no kugenderanira mu mugabane wabo.

Ati “ Gufungura imipaka no kureka Abanyafurika tugatembera mu mugabane bigomba gukorwa mu mutekano ariko ntabwo umutekano ukwiye kuba urwitwazo cyangwa ngo ube ikibazo kidashoboka gukemurwa.”

Avuga ko uku gushyira hamwe nk’Abanyafurika ari na byo bizavamo umuti wo kurandura bimwe muri ibi bibazo by’umutekano mucye bikomeje gutwara ubuzima bwa bamwe mu Banyafurika.

Ati “ Kwiharira ikibazo cy’umutekano uri igihugu kimwe kandi utinya abinjira n’abasohoka ntabwo byakunda.”

Bimwe mu bibazo bigarukwaho ko byazitira iyi ntego yo gufungura imipaka ku banyafurika mu mugabane wabo birimo indwara z’ibyorezo nka Ebola, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu.

Mushikiwabo avuga ko iyi nama iteraniye i Kigali izarebera hamwe uko ibi byose bitagomba kuba inzitizi kuri iyi ntego.

Ati ” Turifuza ko itanga imyanzuro ifatika ifasha ibihugu gufungura imipaka ariko bigakorwa mu mutekano.”

U Rwanda rwakuriyeho Visa ku banyagihugu bo mu bihugu bimwe mu byo muri Afurika (ibyitwa ‘Africa Visa Openness’).

Ibi byanatumye Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD) muri 2016 ishyira u Rwanda mu bihugu 10 byorohereje Abanyafurika kwinjira mu gihugu (ruri ku mwanya wa 9).

Iki cyegeranyo cya BAD kigaragaza ko ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurika bikiri hasi muri uru rugendo rwa ‘Africa Visa Openness’ kuko biri kuri 5%,  mu gihe ibyo muri Afurika y’Uburasirazuba byakataje kuko bigeze kuri 45%, muri Afurika y’Uburengerazuba biri kuri 20% naho ibyo mu majyepfo biri kuri 30%.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ibihugu byinshi byo muri Afurika byiteguye gushyira mu bikorwa iyi ntego yo kwagura urujya n’uruza hagati y’ibihugu byo muri Afurika.

Khabele Matlosa avuga ko u Rwanda rwabera urugero ibindi bihugu byo muri Afurika
Khabele Matlosa avuga ko u Rwanda rwabera urugero ibindi bihugu byo muri Afurika

 

Ibindi bihugu binanizwa n’iki icyo u Rwanda rwakoze? 

Umuyobozi w’ishami rya politiki mu buyobozi bwa komisiyo y’muryango w’Ubumwe bw’Afurika, Khabele Matlosa agaruka kuri iyi ntambwe u Rwanda rwateye mu korohereza Abanyafurika kurwinjiramo no kurusohokamo, akavuga ko uyu mwera ukwiye gukwira mu bihugu byose byo muri Afurika.

Avuga ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agaragaza ubushake  mu korohereza Abanyafurika kwisanzura mu mugabane wabo.

Uyu muyobozi mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika avuga ko ibyo u Rwanda rwakoze bigaragaza ko n’ibindi bihugu byabishobora.

Avuga ko zimwe mu mbogamizi zizabangamira uru rujya n’uruza rwifuzwa ari iterabwoba n’ibyorezo bikunze kwibasira Abanyafurika nka Ebola.

Brig. Gen Joseph Nzabamwita uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (NISS) avuga ko ibi bibazo byose bigomba gushakirwa umuti. Ati ” Uramutse ufunze imipaka kubera ibyorezo ariko izo ndwara zo ntizizi imipaka.”

Brig Gen Nzabamwita avuga ko ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba byafunguye amarembo ku banyagihugu bifuza kujya mu bihugu bigize uyu muryango kandi ko byaguye ubukungu bw’ibi bihugu kubera izamuka ry’ubucuruzi ryaturutse kuri uru rujya n’uruza.

Anagaruka kuri izi mpungenge z’umutekano ushobora guhangabanywa no gufungura amarembo mu banyafurika, akavuga ko kuva u Rwanda rwashyieaho ‘Africa Visa Openness’ rutigeze ruhura n’ibi bibazo.

Ati ” Ndababwiza ukuri ko u Rwanda rwafunguye imipaka muri 2008, ariko ntirwigeze ruhungabanyirizwa umutekano cyangwa ngo rusigare mu majyambere.”

Avuga ko kuba u Rwanda rwarashoboye gukora ibi n’ibindi bihugu bishobora kubikora.

Iyi nama yateguwe n’ihuriro ry’inzego z’ubutasi n’umutekano muri Afurika, CISSA (Committee of Intelligence and Security Services of Africa) yanitabiriwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu by’Afurika.

Mushikiwabo avuga ko iyi nama izavamo ibyakorwa kugira ngo imbogamizi ziburizwemo
Mushikiwabo avuga ko iyi nama izavamo ibyakorwa kugira ngo imbogamizi ziburizwemo
Shimeles W. Semayat uyobora CISSA avuga ko ibihugu by'Afurika bigomba gushyira hamwe kugira ngo birwanye ibibyugarije
Shimeles W. Semayat uyobora CISSA avuga ko ibihugu by’Afurika bigomba gushyira hamwe kugira ngo birwanye ibibyugarije
Brig Gen Nzabamwita avuga ko ibyakozwe n'u Rwanda n'ibindi bihugu bigomba kubikora
Brig Gen Nzabamwita avuga ko ibyakozwe n’u Rwanda n’ibindi bihugu bigomba kubikora
Iyi nama y'iminsi itatu yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu
Iyi nama y’iminsi itatu yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CISSA, Shimeles W. Semayat avuga ko gufungura imipaka mu bihugu by'Afurika bikwiye kureberwa mu kuzamura imibereho y'abatuye umugabane
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CISSA, Shimeles W. Semayat avuga ko gufungura imipaka mu bihugu by’Afurika bikwiye kureberwa mu kuzamura imibereho y’abatuye umugabane
Iyi nama yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye byo muri Afurika
Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika
Inzego z'iperereza n'umutekano zizarebera hamwe ibikenewe kugira urujya n'uruza muri Afurika rusagambe
Inzego z’iperereza n’umutekano zizarebera hamwe ibikenewe kugira urujya n’uruza muri Afurika rusagambe
Basasuzumira hamwe uko abanyafurika bisanzura mu mugabane wabo
Basasuzumira hamwe uko abanyafurika bisanzura mu mugabane wabo
Yanitabiriwe n'inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka, uyu ni umuyobozi w'urwego rw'u Rwanda Anaclet Kalibata
Yanitabiriwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, uyu ni umuyobozi w’urwego rw’u Rwanda Anaclet Kalibata
Izamara iminsi itatu
Izamara iminsi itatu
Iyi nama yitezwemo igisubizo cy'impungenge ku rujya n'uruza rw'Abanyafurika mu mugabane wabo
Iyi nama yitezwemo igisubizo cy’impungenge ku rujya n’uruza rw’Abanyafurika mu mugabane wabo

Photo © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Urujya nuruza mu bihugu duturanye usibye Uganda abandi bose bavugako tubateza umutekano mucye rwose.

  • nimufungure iyo mipaka ubundi murebe ngo ARISHABABU na BOKOHARAMU ngo zirakwira muri afurika yose.
    ibyibyorezo byo wamugani wa jeneral ntawabuza icyorezo kugera aho kigera ahubwo harebwa uko hajya hashakwa ingamba zo gushyira mukato abaturuka mubihugu byahuye nibyo byorezo

  • Nga bazasuzuma uburyo abanyafrica bisanzura kumugabane wabo? Yewe iyi nama noneho iminsi itatu nimikeya.Abanyafrica babuzwa ubwo burenganzira nabanyafrica.Abahoza abaturage babo kumbunda,abica abanyagihugu, abafunga abanyagihugu, batuma abandi biroha munyanja bajya Europa.None barabyagiye ngo barigusuzuma? Bajye babanza barebe mu bihugu byabo uko bimeze, za NGO zigenga nka HRW icyo zivuga kumiyoborere yabo bareke gupfusha ubusa amafaranga ava mumisoro yabaturage.

  • Jye uwabanza akanyorohereza urujya n’uruza muri Quartier matheus na za Kimihurura hafi ya Convention Center mu masaha ya mugitondo na nimugoroba, n’urujya n’uruza mu byaro byacu bitagira imidoka zitwara abagenzi, nibwo natangira kwibaza ku by’urujya n’uruza hanze y’imipaka.

  • Imipaka itagaragara iri hagati y’abanyarwanda ubwabo, niyo mibi kuruta imipaka ya za gasutamo muri Afrika. Si n’abaturage bayishyiraho kuko abaturiye imipaka ahenshi baba bashaka kugenderana, guhahirana no gushyingirana. Ariko iyo abanyapolitiki bavuze ngo ntawambuka hano nta byangombwa cyangwa nta ruhushya kaba kabaye.

  • Nykubahwa Minister, niba urujya n’uruza hagati y’abanyafrika nta kibazo kirimo, kandi nanjye ndemera ko ntacyo, ingufu dushyira mu gutahura abanyarwanda bagiye kwibera muri ibyo bihugu ni iz’iki?

Comments are closed.

en_USEnglish