Digiqole ad

Kigali: Rwandair yakiriye indege ya 12, ni Boeing 737-800 NG

 Kigali: Rwandair yakiriye indege ya 12, ni Boeing 737-800 NG

Rwandair ni kimwe mu bigo birimo gukura cyane muri Afurika.

Kuri iki cyumweru Ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere y’u Rwanda ‘Rwandair’ yakiriye indege nshya yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation” irimo internet. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga za Kigali saa cyenda ziburaho iminota micye.

Iyi ndege nshya yamaze kugera mu Rwanda.
Iyi ndege nshya yamaze kugera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iyi ndege igera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba, ikaba izakuba indege ya 12 ya Rwandair.

Chance Ndagano, umuyobozi wa Rwandair avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa ‘Boeing 737-800 NG’ ari iya kane yo muri ubu bwoko bakiriye, ndetse ngo ikaba ije kubafasha gukomeza no kwagura ingendo za Rwandair ku mugabane wa Africa no hanze yawo, nk’uko urubuga ‘aviationtribune’ ruherutse kubitangaza.

Yagize ati “Ije kudufasha mu ngendo nshya ku mugabane no hanze yawo, muri iki gihe Rwandair ikomeje kugira uruhare mu kwagura ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Isi.”

Iyi ndege nshya ifite na murandasi idakoresha umugozi (Wi-Fi internet) ifite ibyicaro bibiri, hari ikicaro cy’abifite ‘Business Class’ kigizwe n’imyanya 16, n’ikiciro cy’abantu bose kigizwe n’imyanya 138.

Ibinyujije kuri Twitter, Rwandair yari yatangaje ko iyi ndege iturutse muri America y’Amajyaruguru yabanje guhagarara Athens ku mugabane w’Uburayi, ngo ikaba iribugere mu i Kigali hafi saa cyenda zo mu Rwanda.

Kuwa gatanu, Rwandair yatangiriye ingendo zayo ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubwongereza, intambwe yakiriwe neza cyane n’igihugu cy’Ubwongereza nk’uko byatangajwe n’ubuhagarariye mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Oye !!! Rwanda

  • Ese 450dollars kujya Londre ni Aller-retour cyangwa Aller simple? Kugirango tuyigane turi benshi?

  • Kanyarwanda please sura urubuga rwa Rwandair urebe ibiciro byose ushaka. but 450$ ni Aller-retour

    • @Ian, urakoze cyane

  • Yewe ntibizatera kabiri iyi compagnie itagurishijwe,dore aho nibereye !!!muravuga mukanya kondi negativiste !!

    • None se wowe urumva uri iki?

    • Tanga impamvu wanjye ubona ko izagurishwa niba uzobereye mubijyanye na na transport yo mukirere ndetse nubukungu muri rusange natwe dusobanukirwe niba ibyo uvuga bifite ishingiro

    • @Habana, urenze kuba negativiste. Uri Bangamwabo!

  • This is a spying tool man

  • hiihhi indegeeeee

    • None se Habana urabyishimiye cg urababaye ko izahomba?ikindi Ni iyihe nama utanze? Ibyo uvuze urabeshye ubu se ukoze Business plan assessment mu isegonda ihita ikwereka igihombo¡!!!! Iryo niishyari nipfunwe bibiguteye, Rwandair@ Perezida wacu komeza wese imihigo turagushyigikiye

  • Niba Ndangano azakora nk´ayandi masiha yayibanjirije, ubwo namw emurumva
    amaherezo,ubundi ntabwo byari bibi,ndumva Urwanda rukataje.

  • Iyo bavuze igiciro cy’ITIKE ni ALLER ET RETOUR; Niba ataribyo rwandair ikosore kuko yaduteza CONFUSION

    • Ni aller-retour hors taxes muri make n’ibiciro n’ayandi macompagnies akoreraho.

  • @Habana
    Ibyo uvuga ni ukuri kuko muri Afrique nzima Compagnie yunguka ni imwe: Ethiopian Airways. Izindi zose ziri mu gihombo izo za Kenya Airways, South African Airways n’izindi… Iyo ubivuze abantu benshi bazana impaka za ngo turwane nyamara ntibizatinda kugaragara.

    • Ntawe upfusha uwo atabyaye. Mureke tugerageze, nibyanga tuzagurisha nyine ariko ntabwo ariho twahera ngo tuzagurisha.

  • Ariko murumva twakomeza kubaho dutya peeee nta mishinga iremereye tugira? Abanenga niba bakunda u Rwanda nabasaba gutanga inama ku cyatuma icyo gihombo bahanûura cyirindwa naho ubundi nimureke dukore. Thanks!

  • Ni byiza ko Rwandair irikongera indege zayo, bizayifasha gutere imbere ndetse binateze imbere igihugu cyacu.
    Gusa icyo navuga kuri Rwandair, nuko bagerageza kunoza imikorere yabo, aha ndavuga nko mu gutanga akazi, usanga hari abatsinda Exam y’akazi ntibagahabwe, kandi byose bari babyujuje.

  • Ibyo Habana avuze nukuri kandi ntibizatinda kuko nibiganiro hagati ya ethiopian bigeze kure gusa uzasanga abanyamigabane babanyarwanda ari….

Comments are closed.

en_USEnglish