Digiqole ad

Guteza imbere imikino: P. Kagame ati “N’umupira w’amaguru ntabwo ndaheba”

 Guteza imbere imikino: P. Kagame ati “N’umupira w’amaguru ntabwo ndaheba”

*Abashinzwe gutera inkunga abafite impano batabikora: Ati “ Izi nzego ndaza kuzimerera nabi”
*Yababajwe n’uko mu basohokera igihugu, abayobozi baruta abakinnyi,
*Mu mukino w’amagare, yanenze abasoresheje ibikoresho byari bizaniwe abakinnyi…

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye n’intore zatorejwe mu byiciro bitatu birimo iby’abahanzi, Abanyamakuru, n’abo mu nzego za Sport, yashimiye abafite impano bakomeje guheshe ishema u Rwanda, avuga ko  mu mupira w’amaguru hashyizwemo imbaraga kugira ngo utere imbere ariko ko bigikomeje gucumbagira, gusa avuga ko ku giti cye ntakizamubuza gukomeza guharanira icyatuma umupira w’amaguru mu Rwanda uzamuka.

Yafunguraga irushanwa rya CHAN muri 2016
Yafunguraga irushanwa rya CHAN muri 2016

Mu cyumweru gishize Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome w’imyaka 20 yegukanye umudali wa zahabu mu marushanwa yo kwiruka ku maguru yiswe ‘Kigali International Peace Marathon’.

Perezida Kagame yashimiye uyu munyarwandakazi unaherutse kwitwara neza muri Maroc akegukana umudali wa Zahabu mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri iki gihugu ryiswe ‘Semi-Marathon International de Berkane’. Ati “ Felecitation (ishya n’ihirwe mu gifaransa).”

Gusa yanenze inzego zishinzwe gufasha abafite impano nk’izi zigize ba ntibindeba. Ati “ Akabigeraho (Salome) bamuteye inkunga y’ubusa, ntacyo bamugejejeho bakagenda bakamuraza ku kibuga cy’indege, ntafite icyo arya, Minisitiri atabikurikiranye ngo amufashe…”

Ngo izi nzego zigomba kubazwa inshingano zazo. Ati “ Izi nzego ndaza kuzimerera nabi.”

Yanashimiye abakina umukiko w’isiganwa ry’amagare na bo bakomeje guhesha ishema igihugu cyabo, avuga ko ibi byose bigaragaza ko n’ibindi byose byitaweho byatera imbere, bigateza imbere ababikora n’igihugu cyabo. Ati “ Tumaze kubona ko dufite ubushobozi, tubiteze imbere.”

Gusa avuga ko mu mupira w’amaguru hakomeje kugaragara intege nke ariko ko ku giti cye ataracika intege ku buryo yaterera iyo.

Ati “ N’umupira w’amaguru naragerageje ariko ntabwo ndaheba, ndacyashaka ko tugerageza, ntabwo nshaka kwemera ko tudafite abantu bazi gukina umupira.”

Perezida Kagame uvuga ko agifitiye icyizere iterambere ry’umupira w’amaguru, akavuga ko ikibazo gishobora kuba kiri mu buryo hashakwa abafite impano muri uyu mukino.

 

Yababajwe n’uko mu basohokera igihugu, abayobozi baruta abakinnyi,…

Umukuru w’igihugu yabwiye izi ntore ko yababajwe n’imyitwarire ya bamwe mu bayobozi bitabira misiyo ziba zatumiwemo abafite impano aho kugira ngo boherezeyo abagomba kujya kwerekana impano ziri mu bana b’u Rwanda.

Yahereye ku rugero rw’amarushanwa yigeze gutumirwamo ya Olympic yaberaga mu Bwongereza ariko ko yatunguwe no kubona umubare w’abayobozi uruta kure uw’abakinnyi.

Ati “ Turagenda turicara tureba abahita, ibihugu bifite intore za sprort zabisohokeye zabyambariye harimo n’u Rwanda, ibendera ndaribona ariko nabara umubare w’abo muri sport ahubwo nsanga umubare w’aba-officials (abayobozi) ‘abakozi ba za minisiteri n’abandi babaherekeje ari bo benshi…

Njye muri officials nari nzi ko mpagije, ibyari bisigaye byari ukubona abantu bagiye muri sport ariko umubare wari uhari 90%…dukwiye kubihindura”

Avuga ko yagarutse akamenyesha inama y’Abaminisititi ko atishimiye iyi myitwarire ya bamwe mu bayobozi. Ati “ Ntabwo twajya kureba aho bakina hakaboneka aba officials abakinnyi bakabura.”

 

Mu mukino w’amagare na ho yanenze abasoresheje ibikoresho byari bizaniwe Abakinnyi

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wanashimiye abakina umukino wo gusiganwa ku magare na bo bakomeje guhesha ishema igihugu, yavuze ko mu minsi ishize yumvise amakuru ko hari inzego zasoresheje impano y’ibikoresho byari bizaniwe abakina uyu mukino mu Rwanda bigahita bijyanwa ahandi.

Yavuze ko niba ibi byarabaye bitari bikwiye. Ati “ Na bo tuzamerana nabi,…Ntabwo numva imisoro yo muri ayo magare,…bashaka kwiteza imbere wajya kugura ibikoresho ngo ishyura imisoro…”

Kagame waganishaga kuri ibi byiciro by’intore z’abahanzi, abo muri sport n’Abanyamakuru, yavuze ko ibi yabimenye kubera itangazamakuru, avuga ko aya makosa yose agomba gukosorwa kugira ngo abafite impano zibagirire akamaro zinakagirire igihugu cyabo.

Perezida Kagame wasabaga abafite impano kuzagura, avuga ko ntacyo ibindi bihugu birusha u Rwanda kuko n’abavuga ko babigeraho kubera imiterere y’ibihugu byabo, u Rwanda na rwo ruteye uko.

Igihugu cya Kenya kimaze kuba ubukombe murushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa ku maguru, abakomoka muri iki gihugu bavuga ko biterwa n’imiterere y’igihugu cyabo kigizwe n’imisozi

Perezida Kagame ati “ Niba ari ababa mu misozi ntabwo dufite imisozi micye, nta n’ubwo abayizamuka cyangwa abayimanuka ari bacye, ahubwo bakayizamuka bakanayimanuka bikoreye n’imizigo bakoresha imbaraga nyinshi.”

Yasabye izi ntore ziganjemo urubyiruko guteza imbere impano zabo kandi ko Leta yiteguye gutanga inkunga yose ishoboka kugira ngo ibi bigerweho.

Izi ntore z’Imparirwakubarusha (abo muri sport); Indatabigwi (abahanzi) n’Impamyabigwi (abanyamakuru) zahigiye umukuru w’igihugu kuzagira uruhare mu guteza imbere ibyo bakora bikabasha kubatunga no guteza imbere igihugu cyabo, bamwizeza kuzahigura iki gihango.

Ni intore zigizwe n'ibyiciro bitatu by'Abanyamakuru, abahanzi n'abakora mu rwego rwa Sport
Ni intore zigizwe n’ibyiciro bitatu by’Abanyamakuru, abahanzi n’abakora mu rwego rwa Sport
Basezeranyije umukuru w'igihugu gukomeza guharanira iterambere ry'igihugu
Basezeranyije umukuru w’igihugu gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Muzehe wacu nkukundira ko uri intore kandi ugaharanira kugera ku kiza utitaye kugihe nimbaraga bizagutwara. rwose nkumunyarwanda ukundibitekerezo byawe kandunyurwa nabyo nanjye ndagushyigikiye kuri iki gitekerezo. abanyarwanda bazi gutera ruhago ahubwo bicirwa nabashinzwe kubakurikirana. rayonsport yacu nayo ntuyibagirwe

  • Reka turebe ibya Degaule.

  • Good.Natwe indemyabigwi mu Nkomezamihigo,intore izirusha intambwe,H.E PAUL KAGAME,azatwibuke atwinjize muri iriya nzu nziza.Tuzanamubwire imihigo yacu.Abarimu di.

  • Bahe Rayon igikombe uko bikwiye nta kindi dushaka.

    • Ariko urumva ibyo uvuze byubaka iki koko? Gusa icyambere cy’ingenzi nyakubahwa perezida yagakwiye guhita aducemurira ni ukongera umubare w’ibibuga byo kwitorezaho kuko n’ibyahozeho babigize ibibanza babyubakamo, aho niho tuzabonera abafite impano hakiri kare

  • H.E Paul kagame, we are proud to be Rwandaise bcz of you. gusa duhura nibibazo bamwe mubafite inshingano zo gutuma dutera imbere birebera inyungu zabo aho kureba icyerekezo cy’ intore izirusha intambwe, ariko barabeshya intebe yabo ntizatinda ho! gusa ngire icyo mvuga: nubwo ntategeko rihari rigena ko ikipe iyo itsindi igikombe ihomba guhita igihabwa,cg se ikakibona nyuma champoyona isojwe nanone kandi yakiriye cg yakiriwe, birababaje aho ishyirahamwe ridafata umwanzuro uhamye (itegeko rihoraho) ubu abanyarwanda ibyishimo byabo bigiye kigabanuka kubera umupira wamaguru ugenda uzamo ikibazo. nyakubahwa Ntore izirusha intambwe 2004,2016,twarishimwye ariko nubu aho tugeze umupirawamaguru nawo utere imbere. kandi bizashoboka.

  • Ko mbona se kwiyamamaza bigeze kure kandi kwandika abakandida bitaratangira?

  • Usibye sport irimo utubazo, n’itangazamakuru risaba gushyigikirwa, izindi sector z’ubuzima bw’igihugu zihagaze neza cyane: Uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, gutwara abantu n’ibintu, imiturire, ingufu, amazi meza, imihanda n’itumanaho muri rusange, ububanyi n’amahanga (uhereye ku baturanyi), ubucuruzi, imicungire y’imari ya Leta, umutekano, imiyoborere myiza, ubutabera…. Intore izirusha intambwe Oyeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!

    • Ubivuze neza cyane abumva bumve.

  • Ariko buriya iyo abanyamakuru bahisemo kwibera inkomamashyi, rubanda imurikirwa na nde?

  • Hakenewe umuyoboro ngenderwaho mumupira w’amaguru . Twigire ku bihugu by’ibihangange mu mupira wamaguru kubijyanye n’imiterere y’ubuyobozi uhereye hejuru ukagera hasi. ” structure of football administration ” .. Spain , German , France . Portugal . Kandi tubigireho kuri byose ndetse no muri Africa aho bateye imbere nko muri west Afica ” Cameroon , Ghana , Nigeria ” Gutoza abakiri bato , kugura abatoza bazwi , kugura abakinyi ni bimwe mu biteza unupira wamaguru imbere . Gushishikariza abafana kutabikora kumunwa gusa ahubwo bakanashigikira abakininyi . Byose tubigerageje dufatanyije n’intore izirusha intambwe Prezida wacu Paul KAGAME . Tuzabigeraho

Comments are closed.

en_USEnglish