Digiqole ad

Imibare mishya: ubushomeri mu Rwanda buri kuri 13,2%

 Imibare mishya: ubushomeri mu Rwanda buri kuri 13,2%

Ubu ufite akazi ni uwinjiza umusaruro mwinshi, nk’umuhinzi we ni ubasha gusagurira amasoko

*Ubushomeri mu mujyi ubu ngo ni 16%, mu cyaro ni 12,6%
*Ubu abafite ibyo bakora ni 42,8% imibare yakorwaga mbere bari 80%
*Abahinzi mu Rwanda bari 70% ariko ubu ni 46%
*Ku isoko ry’umurimo 5% gusa ni abageze mu mashuri makuru na Kaminuza
*
Abakozi 50% bakora amasaha 5 gusa ku munsi
*Ubushomeri ngo buragenda bwiyongera kuko abize bashaka imirimo bita myiza

Hagendewe ku gisobanuro gishya cyashyizweho n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe umurimo imibare mishya y’uko ubushomeri buhagaze mu Rwanda ni 13,2% aho kuba 2,5% nk’uko byari biri mu bushakashatsi rusange bugaragaza imibereho y’ingo mu Rwanda, EICV4. Ni ibyasobanuwe muri iki gitondo na Yusuf Murangwa umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ibarurishamibare mu nama nyungururabitekerezo iri kubera muri Sena y’u Rwanda ku guteza imbere urwego rw’umurimo mu Rwanda.

Yusuf Murangwa asobanura uko urwego rw'umurimo ruhagaze mu Rwanda mu mibare
Yusuf Murangwa asobanura uko urwego rw’umurimo ruhagaze mu Rwanda mu mibare

Asobanura impamvu y’iyi nama, Hon Niyongana Galican Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza muri Sena yavuze ko bateguye iyi nama bagendeye ku bisanzwe bivugwa mu bantu by’ubushomeri kandi ko inzego zose zifite inshingo yo guharanira ko buri wese agira akazi kuko n’abadafite akazi muri iki gihe ari benshi.

Yavuze kandi ko bagamije kureba ko ingamba zashyizweho ngo akazi kaboneke ziri gushyirwa mu bikorwa. Ndetse ko bashaka kurebera hamwe  iby’ubwiyongere bw’abakeneye akazi cyane cyane urubyriko.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon BernardMakuza watangije iyi nama yavuze ko ibi biri mu mahame remezo ya Leta ko buri muturage agira amahirwe angana n’ayundi ku kubona akazi.

Ndetse avuga ko umurimo ari imwe mu ntego eshatu z’igihugu (Umurimo, Ubumwe no Gukunda igihugu) intego kandi ngo zuzuzanya.
Imibare yarahindutse?

Yusuf Murangwa umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yasobanuye uko ubu imibare ihagaze mu bijyanye n’imirimo mu Rwanda hagendewe ku gisobanuro gishya bw’umuntu ufite akazi cyangwa utagafite cyashyizweho mu 2013 n’urwego mpuzamahanga rushinzwe umurimo (International Labour Organisation).

Mbere uwafatwaga nk’ufite akazi ni uwakoraga isaha imwe mu cyumweru akora ibintu bishobora kumutunga.

Ariko icyo gisobanuro gishya kivuga ko ufite akazi agomba kuba ahembwa cyangwa afite umusaruro mwinshi yinjiza (nk’umuhinzi akaba agomba kuba asagurira isoko)

Hagendewe kuri icyo gisobanuro gishya rero, Yusuf Murangwa avuga ko abenshi mu banyarwanda bari mu buhinzi bafatwa nk’abatagira akazi nubwo bafite umurimo bakora w’ubuhinzi.

Yavuze ko imibare mishya y’ubushomeri ari uko ubu 13,2% mu Rwanda ari abashomeri (bafatwa nk’abadafite akazi) mu gihe mu mibare ya EICV4 ubushomeri bwari kuri 2,5%.

Ubushomeri mu mujyi ubu ngo ni 16%, naho mu cyaro ni 12,6%.

Ubushomeri mu bagabo ubu ni 13% mu bagore ni 14%

Ubu kandi ngo abafite ibyo bakora ni 42,8% ariko hagendewe k’uko imibare yakorwaga mbere abari bafite akazi ni 80%.

Yusuf Murangwa avuga ko icyo kinyuranyo kirimo cya 40% cyabonetsemo kuko abo bantu basigara bafatwa nk’abafite umurimo ariko utafatwa nk’akazi hagendewe kuri kiriya gisobanuro gishya cy’umurimo.

Muri ubu buryo bushya bwo kureba abafite akazi n’abatagafite, mu Rwanda abadafite amashuri (abatarize) ubushomeri ngo buri ku 10%, ibi ngo bisobanurwa nuko bo badafite akazi baheza ibi bigatuma muri bo ubushomeri bugabanuka.

Ubushomeri rero ngo buragenda bwiyongera cyane uko amashuri agenda azamuka kuko ngo usanga abantu bize baba bashakisha imirimo bita ko ari myiza inahemba neza.

Nk’ubu ubushomeri mu barangije amashuri yisumbuye buri kuri 23%.

Ubu ufite akazi ni uwinjiza umusaruro mwinshi, nk'umuhinzi we ni ubasha gusagurira amasoko
Ubu ufite akazi ni uwinjiza umusaruro mwinshi, nk’umuhinzi we ni ubasha gusagurira amasoko

Inzitizi ubu ihari ngo ni uko ku isoko ry’umurimo abagera kuri 42% ari abantu batize n’amashuri y’incuke.

Ku isoko ry’umurimo 39% ntabwo bageze no muri Primaire

Ku isoko ry’umurimo 8% nibo nibura barangije Tronc Commun

Ku isoko ry’umurimo mu Rwanda 7% nibo nibura barangije ayisumbuye

Naho 5% ni abageze mu mashuri makuru na Kaminuza

Yusuf Murangwa ati “Iyi ni imbogamizi ikomeye ku gihugu cyacy kuko nko mu bihugu byateye imbere usanga ho nibura abantu 100% barageze mu mashuri yisumbuye.”

Yusuf  Muranggwa avuga ko hagendewe kuri kiriya gisobanuro gishya ubu mu Rwanda abahinzi bangana na 46%  mu gihe imibare ya mbere yari 70%

6% mu Rwanda ni abakora akazi ko mu ngo, Murangwa akemeza ko ingo z’abantu ziri mu bintu bitanga akazi ku bantu benshi mu Rwanda

Abakora mu nganda ni 4%.

Yemeza ko ubu hari amahirwe y’akazi mu bijyanye na services (online, banking, ubukerarugendo….) ngo birimo abantu bacye cyane mu gihe u Rwanda rufite icyerekezo cy’uko ubukungu bwabwo bushingira kuri service.

Abantu bo mu nzego zinyuranye bateraniye mu cyumba cya Sena y'u Rwanda muri iki gitondo bakurikiranye iki kiganiro nyunguranabitekerezo ku murimo mu Rwanda
Abantu bo mu nzego zinyuranye bateraniye mu cyumba cya Sena y’u Rwanda muri iki gitondo bakurikiranye iki kiganiro nyunguranabitekerezo ku murimo mu Rwanda

 

Abakozi 50% bakora amasaha 5 gusa ku munsi

Yusuf Murangwa avuga ko mu Rwanda amasaha abakozi bakora ari macye cyane ugereranyije n’ayo bakagombye kuba bakora.

Impuzandengo (moyenne) ihari ubu ni uko umukozi akora amasaha 38 ku cyumweru, ubundi buryo bwo kubara iyi mpuzandengo bwitwa Medium bugaragaza ko umukozi mu Rwanda akora amasaha 30 gusa mu cyumweru.

Ati “aya ni amasaha macye cyane kuko usanga ari amasaha agera kuri atanu gusa ku munsi ku bakozi hafi 50% bakorera mu Rwanda.”

Iyi ngo ni inzitizi cyane kuko hari abantu benshi badatanga umusaruro bakagombye kuba batanga.

Nk’umukozi wa Leta we ngo nibura yakagombye kuba akora amasaha icyenda ku munsi.

Business nto zarazamutse cyane mu bice by'icyaro
Business nto zarazamutse cyane mu bice by’icyaro

 

Ikizere

Yusuf Murangwa avuga ko Business mu Rwanda hagati ya 2011-2014 yazamutseho 24,4%, ibi ngo bitanga ikizere kuko uko Business ikura biruta uko umubare w’abaturage wiyongera.

Inzitizi iri muri ibi ariko ngo ni uko Business nto (micro-business) zazamutseho 92,2%  muri iyo myaka (2011-14) akenshi ngo iyo bimeze bityo ubucuruzi bufatwa nka ‘informal sector’ aribwo buba bwiganje cyane.

Bigatuma hari service ababukora batabona, nka Banki ntizibagirira ikizere.

Yavuze kandi ko hakiri inzititizi mu guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi kuko ngo ku mwaka ubu hahangwa imirimo 146 000 mu gihe intego ya Leta kwari uguhanga imirimo 200 000 ku mwaka mu cyerekezo 2020.

Ubu ngo bagiye kujya bagenzura buri gihembwe bareba imirimo yahanzwe idashingiye ku  buhinzi uko ingana.

 

Kuri kiriya gisobanuro gishya cy’umurimo abantu ngo bakwiye kumva ko atari ubushomeri bwiyongereye cyane mu bantu ahubwo ari igisobanuro kigaragaza neza uko ibintu bimeze no kugira ngo babashe kubishakira umuti.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • It’s nonsense.

    • Hhum! Howcome?! This is something my friend, otherwise it might actually be you who is nonsense!

      • Iyo definition yatanzwe muri 2013, kuki imaze imyaka 4 idakoreshwa ? Ubu se nibwo amakuru abagezeho ? Just another nonsense. Gutekinika byageze no muri genetic makeup yanyu.

    • Ariko mujya mwibaza nko mu Burundi cg DRC habonetse amahoro uburyo twabyungukiramo? Hari benshi mu Rwanda babonayo icyo bakora. Twakora tukiteza imbere, bajya gukanguka hari aho tugeze.

    • Mark Twain niwe wagize ati: there are three types of lies : lies, damned lies and statistics.

  • Urebye ukuntu bariya bantu bateraniye mu cyumba cy’inama cya Senat batemba itoto, bambaye neza, bafite akanyamuneza, urahita ubibona rwose ko abanyarwanda benshi bafite akazi gahemba neza. Twari dukwiye ahubwo gutekereza guca inkunga z’amahanga mu gihugu cyacu. Turihagije rwose.

    • Nyakubahwa DG, ku bize bifuza imirimo myiza it depends, kuko harimo n’abagerageje kwihangira bazunguza mu muhanda, bakarekeraho kuko bitemewe.

    • Ejobundi muri Burkinafaso abaturage barahagurutse birukana bose bakwirwa imishwaro.Ntibari bamaze amezi 2 bababwiyeko FMI yavuzeko ubukungu bwabo bumeze neza?

    • Ndemeranya nawe rwose! Ahubwo ukuriye ikigo cya statistics akwireye gukosorwa kuko 13% yaba akabije pe! Inkunga zivanweho twe turihagije rwose! Umutekano, isuku byose bibarizwa irwanda ikindi mushaka niki koko?

  • Jye reka mbwire Munyakazi ibipimo bishya by’ubushomeri azajya akoresha : ajye yohereza umukozi wa NISR arebe umubare w’abantu bamara igihe kirenze isaha bashungereye ahantu habaye impanuka mu muhanda, ahari inzu yafashwe n’inkongi cyangwa aho abantu bariho batera rwaserera hagati yabo, agereranye n’abatuye kuri kilometero kare y’aho ibyo bibera.

    Cyangwa bajye bajya ahantu bagiye gufungura ishantiye nshya yo kubaka, babare umubare w’abantu baza kuhasaba akazi k’ubufundi n’ubu aide, nibashaka babashyire mu byiciro bitandukanye bakurikije diplomes zabo, kuko kuva ku batazi gusoma no kwandika kugeza ku bize kaminuza bose baba bahari. Naho mu cyaro, bajye bareba umubare w’abantu batonda iperu iyo VUP cyangwa Rwiyemezamirimo agiye gutanga akazi, bagereranye n’umubare w’abatuye muri ako karere bafite ingufu zo gukora.

    Ubundi bajye babara abantu baba bicaye ntacyo bakora muri buri mudugudu unyuzwemo n’imodoka ya Toyota Pick-up iteye irangi ry’ubururu, cyangwa babare umubare w’abantu baza guhagarara iruhande rw’iyo modoka, bareba abayirimo, bakurikira abayisohotsemo, abandi basabiriza ku bayijemo, nibarangiza umubare babonye bawukube n’umubare w’imidugudu yose iri mu gihugu.

    Bazaba babonye ikigereranyo cyiza cy’ubushomeri mu cyaro. Naho ku bijyanye n’ubushomeri bw’abafite diplomes za kaminuza, biroroshye cyane: bajye bareba impuzandengo y’abatanga dosiye zo gupiganira umwanya umwe w’akazi. Aho mbiherukira, bari bararenze magana abiri kuri buri mwanya ushyizwe ku isoko.

    • @ MASOBONA
      Urumuntuw’umuhanga cyane ngukuriye ingofero

    • Masobona; ndakwemeye ibyo uvuze ntacyo narenzaho, uko batekinika kose umugani wa president kagame les faits sont tetus, ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi

    • ukwiye icupa naho tekiniki z amafutu na statistique zitampaye agaciro turazirambiwe…hari facts muve mu mibare ba Nyakubahwa

      statistics zitari reflective of daily life ntaho zizatugeza ureste kuzikoresha twibeshya tunabeshya

  • None se ko leta yambuye abanyarwanda amasambu yabo n’ibishanga, ni gute amahinzi batava kuri 70% ngo bajye kuri 46%? Nabo muvuga ntago bagezeho.
    Mwabohoje ubutaka ukagirango byose simuzabisiga nimupfa

    Iyo mibare y’abashomeri nizo increases muvuga n’amahimbano.

  • hahahahaha mbega imibare

  • Aliko aba banyamakuru bagiiye bakora inkuru bacukumbuye. Ngo ababoyi na bayaya ngo ni 6% abakora my nganda ni 4%.
    Mubanze muvuge umubare wabantu bali kwisoko ryumulimo hanyuma mugereranye.
    Abatanga imisoro nibangahe.
    umuntu afashe nkurugero ryuko abakwiye kuba bafite ikigero cyo kwisoko ryi mirimo miliyoni 3.000.000 twabona ababoyi na bayaya 180.000 bingana na 6% batubwira naho 4% byabakora mu nganda bikangana 120.000.
    Sinzi icyo abanyamakuru baba batekereza kubintu nkibi.

  • UMUNTU UWE YARIHOREYE YARI AMAZE GUFATA IFUNGUROMURI RESTOURENT, YUMVAGA AMAZE GUHEMBUKA REKA SINAKUBWIRA ARANGIJE AGIRA ATI: MURWANDA HOSE NTAMUNTU NUMWE USHONJE MURI AYA MASAAHA,NDAHAMYAKO UMUNTU WESE AHAZE. GUSA YAVUZE IBYO NYAMARA YIRENGAGIJEKO MBERE YUKO YINJIRA MURI RESTOURENT YACIYE KUMUDAMU UKENNYE CYANE URIKUMWE N’ABANA BABIRI BASHONJE CYANE BICAYE KUMURYANGO WIYO RESTOURENT BASABA UMUNTU WESE URIKUZA YINJIRA MURI YARESTOURENT, AHA NDABABWIZA UKURI KO HARI ABANTU BEMERA BAKABYUKA BAKAJYA GUKORERA ABAKIRE KUBUNTU BIMWE BYATEYE BYOKUVUGA NGO GUKORERA UBUSHAKE, UMUNTU AKAMARA IMYAKA 2;3 CYANGWA IMYAKA INE ABAYEHO MURI UBWOBUZIMA NTAKINTU ABONA ARIKO AGAKOMEZA GUHATIRIZA BYABINDI BYO KUVUGANGO NTAKOMEZA KWICARA NTACYO NDIGUKORA, NYAMARA IYO MITWE YOGUKORESHA ABANTU BADAHEMBWA UZABISANGA NO MUBIGO BYITWAKO BINAKOMEYE, HANYUMA ABO BANYAKUNEZERWA BARANGIZA BAJYAGUKORA IRYOBARURA RIGARAGAZA BAFITE AKAZI NABATAGAFITE, UGASANGA MUBAFITE AKAZI BASHYIZEMO NABANYAKWIPFIRA BASHIJEMO IMBARAGA ZABO BAKORERA BANYAGUKI NTAGUHEMBWA, ARIKO NJYE NYOBERWA NAHO BAKORERA IRYOBARURISHA MIBARE UBUNDI KOTUBONA BATANGAZA IMIBARE YABASHOMERI,BAYIKURAHE KO NTAWE NDABONA MUMURENGE WIWACU BAZA KUBAZA BAFITE AKAZI NABATAGAFITE CYANGWA BAKORESHA IBYOGAJURU NTITUBIMENYE DOREKO TUMAZE NOGUKATAZA MU ITERAMBERE, KUKO TUVUGISHIJE UKURI NINDE WARI WABONA UNTU MURI ABO BASHINZWE GUKORA IRYOBARURA RIGARAGAZA ABAFITE AKAZI NABATAGAFITE, BAGIYE BAREKA KUTUBESHYA BAKAVUGISHA UKURI KO BICARA BAGAHIMBA IMIBARE. ABANA BAFITE ZADIPLOME BATAGIRA AKAZI BIRIRWA BIRUKANKA BASHAKISHA AKAZI KABAYE INGUME HARI UTABABONA SE KEREKA UWABA ADAFITE AMASO YOKUREBA ARIKO NGIRANGO YANABYUMVA MUMATWI YE BIVUGWA, NIBAGE BATUZA KUKO BO BAGIZE AMAHIRWE YOKUVUKA NEZA ARIKO BAREKE GUKOMEZA KUDUSAZA KUKO URUBYIRUKO TURIBABARIYE UBUSHOMERI BURENDA KUDUSHORA MUMUHANDA TUKAJYA GUTORA AMASHASHI YACITSE KERA MUGIHUGU.

  • Njyewe ubu ndimo ndirukanka nshaka akazi, maze imyaka ine ndangije Kaminuza ariko nta kazi ndabona. Aho ngiye hose nsarura oyaaaa. Ndababaye cyane. Izi statistics baduha ziravuga byinshi, ariko kandi zizwi na bake zikanemerwa na bake.

  • yewe ubushomeri nanjye maze ukwezi kumwe mbuvuyemo ariko iyo ataba urubuga ndangira.net simba narabonye amahirwe atandukanye yandi ari mu gihugu n’ari hanze yacyo. Imana ijye imfashiriza abarukoze naho abakora iyi mibare turabizi twese ko bitandukanye n’ukuri.

  • Lol, ngo abahinzi bari 70% ngubu ni 46% ariko se twese tubona bwimwe cyangwa harabareba babanje gusyiramo Fumé nazo zikaze ndeste ziri muri 3D kuburyo bibonera film ya USA, UK noneho bagatembera birebera ibyo bwacya akaba aribyo baza kutubwira? Ese u Rwanda rubarura abashomeri gute? hagenderwa kuki?

  • hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh @ Mbega statistics zirasekeje nubwo ari ukudusonga kabisa nawe reba umuntu utinyuka akavugako ubushomeri ari 16% mumugi???? Byonyine mumurenge wa Gatenga ntuyemo abana twarangije kaminuza tutafite akazi tungana na 90% byabayirangije batuye muri uwo murenge kuberako turi 45 out 50. Batanu nibo bonyine bafite akazi ibaze bagenzi bange batuye za Nyamirambo mucyaro ho sinakubwira, baratanga offre y;akazi hagakora application zabantu barenga 3000, warangiza ugateta ngo ubushomeri buri hasi cyane. Gusa kuri banyakubahwa ndabyumva niba ntamwana wabo cg mwene wabo numwe udafite aakazi ubushomeri bwavahe kuri bo-ni akumiro gusa

    • good point,ahubwo abashomeri bose nibabashyire mu gisirikare na Dasso naho ubundi bazatangiza revolution

  • Ukomeza gutinda mu guhakana Iyi Kibare nawe azakore ubwe bushakashatsi atangaze ibyavuyemo. Gusa nibaza ko nta wapfa guhinyura ibjtangajwe n’ikigo nka statistic kuko ni byo gishinzwe kandi sinibaza ko cyatangaza ibintu byo kubeshya rubanda

    • ko ntababona kuri terrain nakorerahe survey cg ubundi buryo bwo kumenya abashomeri abahinga cg andi makuru batanga??
      iyi mibare ndayikemangamo cyane ya ndwara karande yo “gutechnika”

  • Ababayobozi uziko badufata nkibigoryi? Rimwe ne rimwe wibaza niba babamu Rwanda natwe tubamo.

  • Iyo imibare irepresenting reality bituma ahari urgency hagaragara ndetse igenamigambi rikwiriye n’ishyirwa mu bikorwa bikabasha gutanga umusaruro muzima.
    Ndifuriza ikigo cyacu kimwe n’igihugu cyose ko twarushaho kugenda dutera imbere mu gukora statistics ziri realistic, kuko arizo zizadufasha muri planing, implementation (monitoring and evaluation) by’iterambere ryacu.
    God bless Rwanda

  • mbega statistic! namwe ni munyumvire ngo n’abafite akazi 50%yabo bakora amasaha 5 gusa! ibi bisobanuye iki? abahinzi ba nyakabyizi nibo bonyine batangira akazi sa moya za mugitondo bagageza sa tanu! none se ubwo 50% by’abakozi mutubwira ni abahinzi!

Comments are closed.

en_USEnglish