Abana b’abakobwa bavukanye imitwe ibiri mu bitaro bya Kirehe mu cyumweru gishize bamaze kwitaba Imana bari mu bitaro bya CHUK aho bari barazanywe gukurikiranwa byisumbuyeho. Saida Isabelle nyina w’aba bana yabwiye Umuseke ko bitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Aba bana bari bamaze iminsi itandatu bavukanye uburwayi bwa Dicephalic parapagus isobanurwa nko […]Irambuye
Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo muri iki gitondo, rwakatiye igifungo gisubitse cy’umwaka umwe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 17 wahamwe no gukomeretsa ku bushake mwalimu we umwigisha mu ishuri rya St André i Nyamirambo. Tariki 25/08/2015 nibwo uyu mwana w’umukobwa yatemye mwalimu we akoresheje ikintu kimeze nk’umupanga amukomeretsa mu mutwe. Havuzwe byinshi ku mpamvu […]Irambuye
Dr Jeanne Nyirahabimana, niwe waraye atorewe kuyobora Akarere ka Kicukiro asimbuye Paul Jules Ndamage wasoje manda. Amaze gutorwa yabwiye abanyamakuru ko kuko atari mushya muri aka karere azi neza aho bari bageze kandi azi n’aho agiye gukomereza, igishya azanye ngo ni ugushyira ibyo bakoraga ku yindi ntera. Dr Jeanne yari asanzwe ari umuyobozi w’Inama Njyanama […]Irambuye
Mu matora y’abagize Inama Njyanama, abahagarariye Inama y’igihugu y’Abagore ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ahatandukanye mu gihugu, amatsiko menshi ari ku bari butorerwe kuba abayobozi b’uturere. Muri aya matora mu turere dutandukanye mu gihugu aho batoye Mayor mbere y’abandi ni i Muhanga. Aha hatowe Beatrice Uwamariya wari umaze imyaka ine ari Umunyamabagna Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gashyantere 2016 mu ihuriro rya karindwi ry’abapolisi b’abagore basaga 650 bahagarariye abandi mu gihugu, bari kumwe na bagenzi babo b’abacungagereza, bongeye kwibutswa ko igikwiye kwiyongera ku nshingano z’igipolisi ari ukuzirikana ishingano karemano ya kibyeyi. Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, wari umushyitsi mukuru yibukije abapolisi b’abagore ko kuba […]Irambuye
*Brg Gen Aloys Muganga wagombaga gutanga ubuhamya ntiyabonetse *Umucamanza yanzuye ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa. Kuri uyu wa gatanu mu gitondo BrgGen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba ntiyagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’akazi, umucamanza ahita afata icyemezo ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa muri uru rubanza rw’abasirikare bakuru. Ku isaha ya saa 09h […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ahagana saa cyenda umucungagereza kuri Gereza ya Musanze wari ku kazi yarashe umugororwa wageragezaga gutoroka ahita apfa nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Gereza ya Musanze Sp. John Murara. Sp. John Murara avuga ko uyu mugororwa yabuze kuva ejo ariko bakeka ko yihishe muri gereza, bigeze nijoro akoresha imigozi ashaka […]Irambuye
Iki kibazo cyo gutereza cyamunara Sendika y’abahinzi borozi INGABO cyaturutse ku bakozi babiri bakoreraga uyu muryango, bakaza kwirukanwa mu buryo budakurikije amategeko imyamnzuro y’Urukiko igategeka ko babishyura miliyoni 22 z’amafaranga y’’u Rwanda ariko ukanga kubishyira mu bikorwa. Mu gushyira umwanzuro w’Urukiko mu bikorwa kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Twagiramungu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, mu nama ikomeye yahuje Abaminisitiri batanu baganira ku ngamba zafatwa mu kurinda umwana, by’umwihariko yigaga ku bana bo ku muhanda, yafashe umwanzuro wo kujyana aba bana mu bigo mu gihe cya vuba, ndetse banzuye ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kwita ku bana babo, ariko n’abana bakamenya inshingano zabo ku babyeyi. […]Irambuye
Umuryango Imbuto Foundation watangije ubukangurambaga wise “Urukundo nyakuri/True Love” buzafasha urubyiruko kutagwa mu moshya y’ubusambanyi bushobora kubakururira ingaruka mbi nko gutwita inda zitateguwe, no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikaba byabicira ejo hazaza. Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga ku kirwa cya Bugarura kiri mu kiyaga cya Kivu rwagati, urubyiruko rwahawe ubutumwa bwo kwirinda imibonano mpuzabitsina […]Irambuye