Digiqole ad

Mayor mushya wa Kicukiro ngo aje gushyira ku yindi ntera ibyo bakoraga

 Mayor mushya wa Kicukiro ngo aje gushyira ku yindi ntera ibyo bakoraga

Dr Jeanne Nyirahabimana amaze gutorerwa kuyobora Akarere ka Kicukiro

Dr Jeanne Nyirahabimana, niwe waraye atorewe kuyobora Akarere ka Kicukiro asimbuye Paul Jules Ndamage wasoje manda. Amaze gutorwa yabwiye abanyamakuru ko kuko atari mushya muri aka karere azi neza aho bari bageze kandi azi n’aho agiye gukomereza, igishya azanye ngo ni ugushyira ibyo bakoraga ku yindi ntera.

Dr Jeanne Nyirahabimana amaze gutorerwa kuyobora Akarere ka Kicukiro
Dr Jeanne Nyirahabimana amaze gutorerwa kuyobora Akarere ka Kicukiro

Dr Jeanne yari asanzwe ari umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kicukiro kuva yabitrerwa mu 2011. Kuri we gutorerwa kuba Mayor ngo ni ikindi kirere gikomeye yagiriwe n’abaturage.

Uyu muyobozi mushya wari usanzwe ari n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iby’amasomo muri Kaminuza ya INATEK avuga ko n’ubundi ibyemezo byinshi by’Akarere asanzwe abigiramo uruhare kuko ngo byinshi bica ku nama Njyanama.

Dr Jeanne ati “Icyo nzanye gishya rero nk’umiyobozi w’Akarere ni ugutera intambwe ibyo twakoraga ubu tukabiha indi ntera, nta wifuza kuguma mu mwanya umwe, twifuza kujya imbere mu guteza imbere ibikorwa remezo, kunoza serivisi, kureba imibreho y’abatuye Akarere ka Kicukiro, n’ibindi bikorwa byatuma abaturage bagira ubuzima bwiza, ibigo nderabuzima bikiyongera, gutanga mutanga mutuel bikiyongera ibyo byose ni ibyo dufite muri gahunda dushingiye ku byari biriho n’ ubundi.”

Uyu muyobozi avuga ko nk’umuntu n’ubundi wari usanzwe mu karere ngo azi aho bari bageze kandi azi n’aho bagomba gukomereza.

Kicukiro ni kamwe mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali kagizwe n’imirenge 10 ya Gahanga, Gatenga, Gikondo, Kagarama, Kanombe, Kicukiro, Kigarama, Masaka, Niboye na Nyarugunga. Imirenge y’icyaro ni Gahanga na Masaka gusa indi ni umugi.

Abajijwe n’abanyamakuru icyo azakora mu guhangana n’ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko Dr Jeanne Nyirahabimana yavuze ko icyo gikemurwa no guhanga imirimo ariko ko guhanga imirimo atari ibya Komite nyobozi gusa.

Avuga ko ari ibintu bikorwa n’abaturage bose. Ngo Gahanga na Masaka (imirenge ya Kicukiro) niyo gusa y’icyaro ko batashingira ku buhinzi gusa ngo kuko Kicukiro ari Akarere k’Umugi, bityo ngo ni ukureba imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa.

Ati “Twese hamwe; abikorera, urubyiruko urwarwo, abashoramari bazaza biratureba….ibyo byose ni ingamba tuzakomeza kugira ngo ubushomeri bugabanuke mu karere kacu, kandi iyo bugabanutse mu karere kacu biba binakwira mu gihugu umubare w’abashomeri ugabanuka.”

Dr Jeanne Nyirahabimana arahirira imirimo mishya
Dr Jeanne Nyirahabimana arahirira imirimo mishya
Adalbert Rukebanuka wari umuyobozi w'Akarere w'agateganyo ahererekanya ububasha na Dr Jeanne
Adalbert Rukebanuka wari umuyobozi w’Akarere w’agateganyo ahererekanya ububasha na Dr Jeanne
Paul Jules Ndamage (Iburyo) wari umuyobozi w'Akarere wasoje mandat yari ahari
Paul Jules Ndamage (Iburyo) wari umuyobozi w’Akarere wasoje mandat yari ahari

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Murakoze kuduha uyu munyabwenge.Azakomereze ako twari tugeze birusheho kwihuta.

  • reka ntakatwiyemereho ayo namavamuhira, ahubwo niyitonde ntiyumve ko yabaye igitangaza agiye guhindura Nyarugenge New York

  • Congratulation Maire ariko akazi kakurindiriy ni kenshi cyane cyane mu bikorwaremezo nk’imihanda.Uzasure akagari ka Nyakabanda urebe birababaj nta muhanda muzima uhaba na Vice Maire Angélique ashyireho akiwe kuko biteye agahinda.

  • Bigaragara ko mu Rwanda isumbana ry’imishara rizandarika abantu benshi. Tekereza umuntu wakoraga muri Universite akaza kuba Mayor? Ubu wasanga aje yirukiye V8 n’ibindi atabonaga, kuko aba humanistes bakora muri izo nzego bakiga ikigoroba bamurusha ku mutungo, kuko ubwenge ubu bwimwe intebe, himikwa demagogie. None se ko ubuyobozi bugomba kuba bufite abademagogues uyu we PHD ye ntagiye kuyisigaho ako kumiro! Ndavuga kurwana ku nda kurusha ku kuri. Iby’ i Rwanda ntawabishobora.

  • ni dogiteri mu biki abamuzi?

  • Mayor Jeane uhinduro amaso urebe inyuma yakagarama ahitwa kagasa abaturage baracyanywa amazi yimigende hivanzemo nimyanda iturika ahahoze ikimoteri cya nyanza kandi nta 5km uvuye kubiro byakarere, urebe umuhanda uturuka mukagarama wambuka ijya igahanga, wongere werekeze kuri stade y’igahanga.nzi ko ariyo izagufasha kugabanya ubushomeri.

  • Congz to Madame Jeanne, tugutegerejeho byinshi ariko kandi tuzafatanye,courage and once again congz

  • Welcome Jeanne,
    Tukwifurije ikaze muri Kicukiro gusa mu byari bitegerejwe ni eclairage public iva ku rwibutso rwa nyanza kicukiro ikagera ku kiraro cya akagera kigabanya kicukiro na Bugesera hariya ujya Nyamata irakenewe kabisa kuko mu ijoro hasigaye haboneka amabandi muri kariya gace hari nabo usanga bicaye nka saa munani zijoro muri kariya gace ukibaza ibyo barimo bikagushobera. Bizafasha no kumurikira kiriya kiraro gifitiye akamaro kanini abaturage ba bugesera na kicukiro ntuzabe nkuwari mayor wa bugesera washyizeho amatara kuva kuri kiriya kiraro ujya nyamata hariya karumuna nyuma yibyumweru 3 akaba atacyaka .
    ikaze iwacu

Comments are closed.

en_USEnglish