Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bari ku burinzi mu mudugudu wa Nyakabanda Akagali ka Rwangara mu murenge wa Cyanzarwe umwe ‘yikanzemo’ mugenzi we umwanzi aramurasa arapfa nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza. Aha bari mu kazi ni ahegereye urubibi rw’u Rwanda na Congo muri uyu murenge wa […]Irambuye
Abatuye mu kagali ka Kageyo, umurenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe no gukoresha amazi y’igishanga cya Pariki y’Akagera kuko ashobora kubatera indwara zitandukanye, gusa ngo bisanga ariyo abashobokeye kuko amazi meza ahenze. Aba baturage ubusanzwe bafite amazi meza ariko ntibibabuza kujya kuvoma igishanga cy’Akagera kuko ngo amazi meza avomwa n’uwifashije, ijerikani […]Irambuye
*Umushinjacyaha yanasabiye Col Tom Byabagamba kuzamburwa amapeti yose ya gisirikare n’uburenganzira bw’umuturage naramuka akatiwe imyaka irenze itanu y’igifungo. *Kuri Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara basabiwe imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, Sgt Kabayiza asabirwa imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni eshanu. *Col Byabagamba ni we uraye avuze ‘ijambo rya nyuma’ ku rubanza […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 02 Werurwe nubwo Dr Naasson Munyandamutsa wari umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta Never Again Rwanda yitabye Imana azize uburwayi iwe mu rugo nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije Umuseke. Dr Munyandamutsa wigeze kandi kuba umuyobozi w’ikigo IRPD(Institut de Recherche et le Dialogue pour la Paix), yari umuganga […]Irambuye
*Yari umaze imyaka 20 nta dosiye ahanishijwe ‘burundu y’umwihariko’ *Yahamijwe icyaha cya Jenoside; gushishikariza urubyiruko kwica Abatutsi,… *Habyarimana Jean yahise ajuriria iki cyemezo. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarungenge rutangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Werurwe ko Jean Habyarimana nubwo yari amaze imyaka 20 afunze binyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside bityo ahanishijwe gufungwa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ubwo Komisiyo ya politike, ubwuzuzanye n’uburinganire bw’Abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu yaganiraga na Minisiteri y’ubutabera ku kintu cyo guha abaganga ububasha bw’abahesha b’inkiko mu gukuramo inda byemewe n’amategeko, Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko ibijyanye no gukuramo inda bakibibonamo imbogamizi mu bijyanye n’amategeko. Minisiteri y’ubutabera ivuga guha abaganga ububasha bw’abahesha b’inkiko ari […]Irambuye
*Biteganyijwe ko u Burundi aribwo buhabwa ubuyobozi bwa EAC *U Burundi bwakwangira Somalia kwinjira muri EAC kubera imiyoborere? *Perezida w’u Burundi arayizamo? ko ishize yayijemo bakamutera ‘coup d’etat’ *Iyi nama yuyu munsi iriga ku kubuza imyenda n’inkweto bya Caguwa kwinjira muri EAC *Iziga kandi no ku kugabanya imodoka zakoze zinjira muri aka karere Kuri uyu […]Irambuye
Minisiteri y’imicungire y’biza n’ibirebana n’impunzi, MIDIMAR, ivuga ko kuri uyu wa mbere tariki 29 Gashyantare mu Rwanda hakiriwe impunzi nshya z’Abarundi 95. Izi zahise zituma imibare yose hamwe y’impunzi z’Abarundi zibaruwe ku butaka bw’u Rwanda igera ku 76 889. MIDIMAR yatangaje ko izi mpunzi zakiriwe kuri uyu wa mbere izigera kuri 90 zakiriwe mu murenge […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ubwo yagiranaga ibiganiro na Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry‘igihuguku ku bibazo byagaragaye muri raporo y‘urwego rw’Umuvunyi mukuru ya 2014-2015, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yasabye Abadepite gukorera Leta ubuvugizi ikajya yishyurwa mu manza yatsinze kuko yo yishyura izo yatsinzwe ariko yo abo yatsinze ntibayishyure. Abadepite bari bamubajije […]Irambuye
Nyamirambo – Monique Mukaruliza wabaye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa mbere yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali n’amajwi 182 ku bantu 200 batoraga. Mbere yo gutora, Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi wa CHUK nawe wiyamamarizaga uyu mwanya yakuyemo candidature ye, maze asaba abari bamushyigikiye gutora Monique Mukaruliza. Monique Mukaruliza yasigaye yahanganye na […]Irambuye