Digiqole ad

Musanze: Umucungagereza yarashe umugororwa ashaka gucika aramwica

 Musanze: Umucungagereza yarashe umugororwa ashaka gucika aramwica

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ahagana saa cyenda umucungagereza kuri Gereza ya Musanze wari ku kazi yarashe umugororwa wageragezaga gutoroka ahita apfa nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Gereza ya Musanze Sp. John Murara.

Umugororwa ukomoka muri Uganda yari afungiye aha kubera ubujura
Umugororwa ukomoka muri Uganda yari afungiye aha kubera ubujura

Sp. John Murara avuga ko uyu mugororwa yabuze kuva ejo ariko bakeka ko yihishe muri gereza, bigeze nijoro akoresha imigozi ashaka kuyimanukiraho ngo acike.

Avuga ko bamaze kumenya ko yabuze ariko yaba akiri imbere bongereye uburinzi hanze ya gereza maze ngo bigeze mu ijoro amanukira ku mugozi yikubita hasi ariruka.

Ati “Yirutse abacungagereza bamwirukaho, barasa kabiri hejuru ngo ahagarare arakomeza babonye agiye kurenga uruzitiro rwo hanze baramurasa ahita apfa.”

Uyu muyobozi wa Gereza ya Musanze avuga ko ejo kuva bamenya amakuru ko uyu mugororwa yabuze yakoresheje inama akagira inama abandi ko niba bazi aho yihishe muri gereza bamugira inama akigaragaza kuko ntacyo bimumarira ariko ngo ntiyaboneka.

Uyu wishwe yitwa Frank Muhumuza bakunda kwitwa Nzavugankize w’ikigero cy’imyaka hagati ya 28 na 30, ku byangombwa bye akomoka ahitwa Namasura, Kampala muri Uganda.

John Murara avuga ko ibyangombwa bye byerekana ko ari uwo muri Uganda ariko ngo ni umunyarwanda kuko abavandimwe be bari abanyarwanda ndetse ngo iwabo ni mu Bugesera, ahubwo ashobora kuba yarashatse ibyangombwa bya Uganda akajya aba aribyo agenderaho.

CIP Hilary Sengabo Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yabwiye Umuseke ko nubwo uyu wishwe ku byangombwa ari umunyamahanga ariko ngo amakuru bafite ni uko ari umunyarwanda ukomoka mu Bugesera n’ababyeyi ngo baba mu Rwanda.

Iyo umugororwa apfuye muri ubu buryo Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rutanga itangazo kuri Radio rivuga uwapfuye rinahamagara umuryango kuza kumutwara ngo ashyingurwe. Iyo bataje kumujyana ngo ashyingurwa na Leta nk’uko bisanzwe.

Guhera tariki 21/06/2015 yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ahamwe n’icyaha cy’ubujura.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ariko abantu bakoronije u Rwanda bari abagabo kabisa. Biyubakiraga gereza zihenze aho kubaka ibikorwa remezo. ibyo mbihera kukuba mbona gereza zose zarubatswe mbere ya 1940. ariya matafari uzi ko yari kubaka nka iniverisite nki 10. Ni danger kabisa.

  • eeeeee!!!!!burya abacungagereza nabo bazi kurasa?????
    ubuyobozi bwa RCS bukomeze kongera inyigisho kubagororwa murwego rwo kwirinda abatoroka bibaviramo no gupfa

    • NIKO CYIZERE WE UBONA ZIRIYAMBUNDA BABA BAHETSE ARI IBIKINISHO BY’ABANA?BARATOJWE WE NINABO BAMBERE BAGIRA TAGETI

  • Umuntu ashobora kugira ubwene gihugu bwinshi. Kuvuga Ngo si Umugande kuko afite ababjeyi babanyarwanda nukwibeshya. Abanyarwanda benshi ubu ni Abagande, abakongomani, abanyamulenge….ndetse nubwenegihugu bwuburayi. So, uwo muntu numugande wuzuye nkuko ibyangombwa bibigaragaza. Naho ibindi muribeshya cg nugutinya Ngo Uganda idakoma rutenderi. Numujura wumuganda warufungiye mu Rwanda. Full stop.

    • Urwanda rwemera double nationalty, kuba ari umugande ntibi buza gukomeza kugira ubwenegihugu bwe kavukire.Niba ababyeyi be ari abanyarwanda wowe umugize umugande kubera byanditse kubipapuro gusa?

  • gereza se igira ubwihisho kuburyo umuntu yakwihisha kugeza bamubuze

    • Ngabo we, sinkwifuriza gufungwa, ariko umunsi winjiyemo uzasanga ari universite iruta ndetse izo uzi. Uzavamo umenye byinshi byatuma uhindura iyo mitekerereze yawe. komera rero.

      • Aha wumvise nabi banzubaze we, abakoloni kuki bubakaga gereza? babonaga arizo zikenewe? Nta universite iba muri gereza n’imwe, kereka ubaye warakoze icyaha utazi inagruka zacyo. None se wakwica umuntu utazi ko uri bufungwe byibura burundu? Kereka ubeshyerwa, nabyo ntacyo wahigira uretse kuhaba ubabaye kubera kurenganywa. N’aho ubundi abakoloni amatafari bakoreshaga mbere ya 1940, iyo bayakoresha bubaka amashuri, amavuriro, tuba turi kure pe. Nicyo nashakaga kuvuga (ironically)

        • Wavuze ubusa. bubatse gereza kubera kohari abica amategeko yabo bagombaga gufungwa. Nyuma kandi aho bagendeye nta gereza irasenywa ngo tubone ko abo bakoroni nta cyiza basize.

          Harya nta mashuri bubatse?! Abafatanyabikorwa babo(abapadiri)bubatse menshi akinakomeye magingo aya. urabona ko wavuze ubusa.

  • Ubwicanyi gusa, iyomwamureka akigendera/haraho yarabasigiye.

  • ikaziwacu yagiye? iyinkuru yarikuyivuga neza

  • Ubujura? ba big fish kobatararaswa kandibanyuruza umutungo wigihugu

  • Imbunda irimo iratera imbere,uyu murusiya wakoze SMG ikaba yinjiriza igihugu cye amafaranga ni umugabo abirabura bakamuteza imbere. ku gihanagano cye! nangwa nawe yipfiriye!!!!!

  • Nabandi bakatiwe 25 na 30 Barategereje none 3 ahisemo gucika

Comments are closed.

en_USEnglish