Imbuto F. yatangije ubukangurambaga “Urukundo nyakuri” buzafasha urubyiruko kutagwa mu moshya
Umuryango Imbuto Foundation watangije ubukangurambaga wise “Urukundo nyakuri/True Love” buzafasha urubyiruko kutagwa mu moshya y’ubusambanyi bushobora kubakururira ingaruka mbi nko gutwita inda zitateguwe, no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikaba byabicira ejo hazaza.
Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga ku kirwa cya Bugarura kiri mu kiyaga cya Kivu rwagati, urubyiruko rwahawe ubutumwa bwo kwirinda imibonano mpuzabitsina bakiri bato kuko ngo impano nziza bakwiye kuzagenera abakunzi babo ku munsi w’ubukwe ari ‘Ubusugi (ku mukobwa) n’ubumanzi (ku muhungu)’.
Impamvu yo gutangiriza ubukangurambaga ku kirwa cya Bugarura gituwe n’abantu 2112, mu Kagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro, ngo ni uko cyagaragayeho ikibazo cy’ubusambanyi cyane cyane mu bana biga mu mashuri y’ibanze y’imyaka icyenda (9), dore ko ngo mu mwaka ushuze w’amashuri hari igihembwe kimwe abana b’abakobwa 24 biga ku kigo cy’amashuri gihari batwaye inda.
Ikindi ni uko kuba ikirwa cya Bugarura kiri kure y’indi midugudu, ngo bituma benshi mu bafatanyabikorwa bakora muri gahunda zirwanya SIDA n’inda zitateganijwe batabasha kuhagera nk’uko bikenewe, ibi bigatuma urubyiruko rwa Bugarura hari Serivisi nyinshi z’ubuzima ndetse n’ubumenyi ku buzima bwabo batabasha kubona.
Niyonzima Tharcisse, umuyozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro avuga ko 1.5% by’abatuye iki kirwa bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ndetse n’imibare y’abana b’abakobwa batwara inda zitateganijwe nayo ikaba ngo yiyongera cyane.
Yagize ati “Abantu basigaye bakoresha imyanda ndangagitsina Imana yabahaye mu buryo butaribwo, ibyo biragaragazwa n’umubare munini w’inda z’indaro zigenda zigaragara mu bangavu, cyane cyane abana Leta yahaye amahirwe yo kwiga amashuri y’imyaka icyenda (9) na 12, n’uburezi bw’ibanze ugasanga umubare w’abatwara inda ugenda wiyongera, bigaragaza ko imibonano mpuzabitsina ikorwa mu buryo budakingiye.”
Kuba ikirwa cya Bugarura kandi ari isangano ry’urujya n’uruza rw’abantu bava cyangwa bajya mu burengerazuba n’amajyaruguru by’u Rwanda, mu bihugu by’abaturanyi bya DR Congo n’u Burundi nabyo ngo byongera ubusambanyi kuri iki kirwa.
Niyonzima ati “Aho rero tutabaye maso, tukishinga ubushyuhe, duterwa n’indyo nziza ikomoka ku isambaza ziri muri iki kivu. Bambwiye ko iyo mumaze gufungura isambaza ubushyuhe bubafata mukemera ko byose bishoboka, ahasigaye ari ugutangira ubuntu n’ubusa mukabikora, bikadukururira ingaruka.”
Uyu muyobozi w’akarere Rutsiro w’agateganyo, avuga kandi ko n’imibereho yo kuri iki kirwa, n’umuco bafite wo ubemerera kugira abagore benshi nabyo ngo bituma abana biyandarika bakaba batwara inda zitateganyijwe.
Zirimwabagabo Rita, Umuyobozi w’ikirenga wungirije w’umuryango Imbuto Foundation we yavuze ko impamvu batangije ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, ari ukugira ngo batange umusanzu mu kurinda urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo, dore ko 70% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30.
Ati “Gahunda zacu zita ku buzima zigamije kurinda no kwigisha ingimbi n’abangavu kwirinda imyitwarire itari myiza iganisha mu kwangiza ubuzima bwabo, haba kwirinda gutwara no gutera inda, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda harimo n’icyorezo cya SIDA kuko ibyo byose ni ibibangiriza ubuzima maze imbere heza habo ntihazagende neza mu mashuri cyangwa mu mibereho isanzwe y’ubuzima.”
Umuyobozi w’ikirenga w’Imbuto Foundation wungirije kandi yananashishikarije ababyeyi kugira uruhare muri ubu bukangurambaga, barinda kandi batoza abana kwirinda ingeso mbi zabangiriza ubuzima.
Umuhoza Julienne w’imyaka 17, nyuma yo kumva impanuro zatanzwe mu gutangiza ubukangurambagaga ku “Rukundo nyakuri” yahakuye ingamba.
Yagize ati “Byadufashije kuko ku mwana uzi ubwenge ahita afata umwanzuro, kandi nanjye ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo kwirinda kandi nkakurikiza inama baduhaye kugira ngo nzabe umukobwa uzateza igihugu cyanjye imbere. Kandi nifitiye icyizere.”
Uyu mwangavu wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, akaba atuye mu mudugudu wa bugarura umwe muri ibiri igize ikirwa cya Bugarura avuga ko ku kirwa cyabo hakunze kugaragara abasore benshi baba bafite amafaranga utamenya aho baturuka, ngo bagashuka cyane abana b’abanyeshuri bakabatera inda zitateganyijwe.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
2 Comments
Umunyamakuru nawe urandangije:uti umunyamabanga wa leta uhoraho,uti umuyobozi w’ikirenga wungirije,….hahahahahahahah
Bravo!Imbuto foundation mwahaye agaciro umukobwa,mutuma atinyuka kd yigirira ikizere!Ndacyeka namwe mumaze kubona umusaruro w’urukundo mwabibye!Courageeee!Ariko nawe wandika koko ngo”imyanda ndangagitsina”Mujye mubanza musome inkuru neza mutazaducanga!
Comments are closed.