Muhanga: Imitungo ya Sendika INGABO yapakiwe ngo ijye gutezwe cyamunara
Iki kibazo cyo gutereza cyamunara Sendika y’abahinzi borozi INGABO cyaturutse ku bakozi babiri bakoreraga uyu muryango, bakaza kwirukanwa mu buryo budakurikije amategeko imyamnzuro y’Urukiko igategeka ko babishyura miliyoni 22 z’amafaranga y’’u Rwanda ariko ukanga kubishyira mu bikorwa.
Mu gushyira umwanzuro w’Urukiko mu bikorwa kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Twagiramungu Vincent yazindukiye ku cyicaro cya Sendika INGABO azanye impapuro z’irangiza rubanza, asaba ko bapakira umutungo utimukanwa urimo; imodoka imwe, amapikipiki abiri, ibikoresho bitandukanye byo mu biro kugira ngo bizatezwe cyamunara ku italiki 02 Werurwe 2016 maze hishyurwe bariya bakozi babiri barenganyijwe mu kwirukanwa.
Pierre Nyandwi wari umuhuzabikorwa w’uyu muryango na Nyiramwiza Julie wari umubaruramari bavuga ko birukanywe mu kwezi kwa mbere 2015 hamwe n’abandi bakozi 12 hadakurikijwe amategeko (nk’uko byanzuwe n’urukiko) gusa ngo batunguwe n’uko bagenzi babo 10 bo bahawe amabaruwa abagarura mu kazi bo ntibagarurwa kandi ntibahabwa imishahara yabo nk’uko amategeko abiteganya, niko kwiyambaza inkiko ndetse baza gutsinda iyi Sendika INGABO.
Pierre Nyandwi ati “Twese baduhagaritse bitwaza ko ubukungu buhagaze nabi ariko nyuma y’iminsi mike bagaruye bagenzi bacu, noneho twibaza aho bakuye amafaranga biratuyobera kandi ntibigize baduha amafaranga twakoreye ndetse ngo badutangire n’indi misanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi.”
Nyandwi avuga ko habayeho ubushake buke bwo kubishyura kuko ngo umukozi mu karere ka Muhanga ubishinzwe n’izindi nzego zitandukanye zagerageje kubumvikanisha ku neza, Perezida wa Sendika INGABO arabyanga ndetse ngo n’aho INGABO itsindiwe urubanza ntibigeze baha agaciro n’imyanzuro y’Urukiko.
MUNYABEGA Justin Perezida w’iyi Sendika y’abahinzi n’abarozi INGABO avuga ko batanze gushyira mu bikorwa irangizarubanza kuko ngo bari basabye Umuhesha w’inkiko w’umwuga ko yabihanganira bagahamagaza inteko rusange kuri uyu wa gatanu ariko akanga gukurikiza iki cyifuzo cyabo.
Yongeyeho ko kwirukana bariya bakozi babiri byatewe n’ikibazo cy’amikoro make uyu muryango wari ufite kandi ngo nibo bari bashinzwe gushakira umutungo umuryango ndetse ngo banahembwaga amafaranga menshi ugereranyije n’ayo bagenzi babo bahembwa.
Uretse ibi bikoresho bigiye gutezwa cyamunara hari n’indi modoka imwe y’iyi Sendika ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (R.R.A.) mu karere ka Muhanga giherutse gufatira kubera ibirarane by’amafaranga by’imisoro umuryango INGABO utatanze.
Bamwe mu bakozi bakorera uyu muryango babwiye Umuseke ko kuba INGABO igiye guhomba bafite impungenge ko nabo batazabona amafaranga y’imishara yabo.
Umuryango w’abahinzi n’abarozi muri aka karere watangiye mu1992 ufite Abanyamuryango ibihumbi 14.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
11 Comments
Ibi biragaragarako harumuntu ubirinyuma none abobahinzi bakaba babihombeyemo bonyine.Kuko iyobababaza abobahinzi icyo bifuza kuva kera ntabwo byari kugeraha.
Bibere isomo n’abandi bakoresha bahemukira abakozi bibaza ko amategeko adashobora kubakanda!
byose ni inda nini ibiteye , bashatse gusigaramo ari akazu ngo babone uko biba byinshi, nyuma babirwaniramo rubura gica.mukeka ko ari ugupfa kwirukana,, ngo bahembwa menshi? mwabahaga akazi mubiyobewe se,,, idiot.
Imiryango ifitiye inyungu rubanda Leta igomba kuyiba hafi kuko abanyarwanda nibo babihomberamo iyo isenyutse.ibibaye kuri Syndicat INGOBO bibere isomo abandi babikumire bitaraba
OH INGABO IBAYE NKA UGAMA DISI WAGIRANGO NI UMUVUMO URI MURI IBI BIGO BYARI BIFITIYE AKAMARO KANINI ABAHINZI N’ABAROZI RCA ITABARE KABISACYANGWA MUZEHE WACU NAGIRE ICYO ATANGAZA KURI IBI BIGO BINYEREZA AMAFARANGA Y’ABANYAMURYANGO.
Jye ntuye i Muhanga muzaze mugenzure uburyo ibi bigo bicunze nabi imari wagirango ni akarima k’abaperezida wabyo nukuri bamwe bahora hanze y’igihugu ngo bagiye gushaka inkunga mukayitegereza mugaheba. UGAMA N’INGABO birarangiye peeee
kwirukana umukozi nkaho ntategeko rimurengera ibi bibabere isomo ntimuzongere kubikora urwishe yambwa ruracyayirimo!mujye mwegera abanyamategeko benshi babibasobanurire kuko umwe ashobora kubashuka nanone bikaba bibi
kwirukana umukozi nkaho ntategeko rimurengera ibi bibabere isomo ntimuzongere kubikora urwishe yambwa ruracyayirimo!mujye mwegera abanyamategeko benshi babibasobanurire kuko umwe ashobora kubashuka nanone bikaba bibi nkuko byag
iyi izize Mbabazi,,wari umuyobozi wayo mbere , ubu ni Meya wa Ruhango,yarabahagarikiye bibeshya ko uretse kujujubya abo muri Ruhanga na Muhanga , azabasha guhindura amategeko.umurengwe asigaranye ,,,. ntacyo mvuze.ubndi iyo yegura akagaruka .
Iyi Sendika INGABO nitwe twayiremye muri za 1992 muzabaririze uwitwa MURIHIRA Gersom wari umusaza twubahaga none barimo barabirwaniramo batarabiruhiye bararenzwe batangiye gutwika ibigega
Ugama/CSC na Ingabo zose…. the same. Ibibazo bya leadership no kutagira icyerekezo gusa. Gusenya biroroha ariko kubaka no gusana biravuna.
Ese inzego zimaze iki? Mwibwirako equipe executive hari ubwo yabakorera vision cg ngo iahyireho umurongo mutayihaye…. ibyanyu biteye agahinda. Ingabo … ninde wakwibagirwa uruhare bagize mukurwanya inzara no gukowrakwiza imyumbati myiza? Ibyo mwakoze murabisenye gusa. Ngaho nimwicare birabayobeye. Ni agahinda gusa! Musubize ubwenge kugihe…. murebe kure!
Comments are closed.