Digiqole ad

Abana bavutse bafatanye imitwe ibiri bamaze kwitaba Imana

 Abana bavutse bafatanye imitwe ibiri bamaze kwitaba Imana

Abana b’abakobwa bavukanye imitwe ibiri mu bitaro bya Kirehe mu cyumweru gishize bamaze kwitaba Imana bari mu bitaro bya CHUK aho bari barazanywe gukurikiranwa byisumbuyeho.

Umwana w'umukobwa yavutse afite imitwe ibiri
Umwana w’umukobwa yavutse afite imitwe ibiri

Saida Isabelle nyina w’aba bana yabwiye Umuseke ko bitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Aba bana bari bamaze iminsi itandatu bavukanye uburwayi bwa Dicephalic parapagus isobanurwa nko gufatana kw’abana bavutse kudasanzwe (twin conjoinment) aho baba basangiye igihimba kimwe bafite imitwe ibiri.

Ubusanzwe ibi bifatwa nk’abana b’impanga bavukanye igihimba kimwe, ubu burwayi ahandi bwabaye mbere babwita “Dicephalic parapagus” bushobora kuba ku mwana umwe ku 100,000  bavutse, uvukanye iki kibazo akagira 60% by’ibyago byo gupfa.

Isabelle ati “Ntako abaganga batagize, bakoze ibishoboka byose bita kuri aba bana ariko nta we uvura nyamunsi nyine.”

Uyu mubyeyi avuga ko aba bana nibarara mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK igiciro kiza kwiyongera cyane.

Akavuga kandi ko bifuza gufashwa gutahana umurambo w’aba bana kuko ngo nta bushobozi bundi bafite bw’imodoka itwara abapfuye yabageza iwabo i Kirehe mu murenge wa Nyamugali, Akagali ka Kiyanzi,  Umudugudu wa Karambi.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Yewe nubundi byari kuzabagora kubaho imana ibakire mu bayo kuko bageze ahagaragara

  • Imana ibakire abo bamalayika. R.I.P

  • May those angels rest in eternal peace.ariko se Ubwo mwambwira imitwe ibiri ica hehe ko numwe ari danger?

Comments are closed.

en_USEnglish