*Yasuye inzego zifite zishinzwe kurwanya ruswa nk’Urwego rw’Umuvunyi na Police, *Ibyo yabonye ku rwibutso rwa Genocide ku Gisozi ngo ni igisobanuro cy’ibigomba gukorwa *Yanenze inzego z’ubuyobozi muri Sport kudatangaza amakuru arimo n’ibitagenda neza. Mu ruzinduko ari kugirira mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Umuyobozi mukuru wungirije wa Transparency International ku rwego rw’Isi, Elena A. Ponfilava wari […]Irambuye
*Ingo 10 mu mudugudu umwe zarasuhutse *Imirenge ine muri Kayonza yugarijwe n’inzara *Abasuhutse ngo harimo aberekeje muri Uganda *Izuba ryinshi ryakurikiwe no kurumbya nibyo nyirabayazana Mu turere tumwe na tumwe mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa amapfa akomeye yateye kurumbya biviramo abaturage batunzwe n’ubuhinzi gusonza. Abaturage bamwe bakaba ubu barahungiye iyi nzara muri Uganda nk’uko byemezwa n’abasigaye. […]Irambuye
Mu bitaro bya Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, havukiye abana bafite imitwe ibiri ibiri n’igihimba kimwe. aba bavutse mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare. Dr Ngamije Patient umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe yabwiye Umuseke ko ari ibwa mbere mu bitaro bya Kirehe havutse umwana umeze gutya, ariko ngo ni ibintu bisanzwe bibaho. Umubyeyi […]Irambuye
*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe, *Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa. *Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka. Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare, ubwo Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye Abarundi, abasobanurira icyemezo cyo kubajyana ahandi, impunzi zavuze ko zamagana ibirego bishinja u Rwanda gutoza abarwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, zivuga ko ahubwo bigamije guharabika isura y’u Rwanda rwabakiriye na Perezida Kagame ubwe. Ibi birego […]Irambuye
Mariya UWANJYE afite imyaka 65, ni mukuru wa Mutamuliza Annociata umuhanzi wari uzwi cyane nka Kamaliza. Kamaliza apfa yasize impfubyi esheshatu yareraga ku Kimihurura aho yabanaga na Mariya. Mariya yakomeje iki gikorwa cyiza ubu we arera abana 17, nyamara ni umukecuru udafite akazi, udafite umugabo, udafite ikindi icyo aricyo cyose uretse impuhwe z’abagiraneza. We n’aba […]Irambuye
*U Rwanda ruzakomeza kwakira Abarundi baruhungiraho *U Rwanda ngo ruri kuganira n’ibindi bihugu bishobora kwakira izi mpunzi *Ibyarezwe u Rwanda ngo byatanze isura mbi no kuri UNHCR *Impunzi zivuga ko zitazataha kuko icyo zahunze i Burundi kigihari n’ubu Kuri uyu wa mbere, Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza Seraphine Mukantabana hamwe na Azam Saber umuyobozi w’ishami ry’Umuryango […]Irambuye
Ababyeyi bakwiye kuganiriza abana babo mu kinyarwanda. Abayobozi, abahanzi, abanyamadini n’abanyamakuru bagomba gukoresha indimi abo babwira bumva Iterambere n’ubusirimu ngo ntibikwiye kutuvana kuri gakondo yacu Hagiye gutangira ikiciro cya gatatu cya kaminuza kigisha Ikinyarwanda Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’ururimi kavukire, uba tarikiya ya 21 Gashyantare buri mwaka, minisitiri w’umuco na siporo yavuze […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abasenateri batandatu bo muri Congress ya Leta z’Unze ubumwe za Amerika baganiriye nawe ku by’ububanyi bw’igihugu cyabo n’u Rwanda. Aba basenateri bo mu ishyaka ry’Aba-Republicans bari baherekejwe na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica Barks-Ruggles. Ibiganiro bagiranye byiganje ku mibanire y’ibihugu byombi byarimo kandi […]Irambuye
Mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2016 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hatangajwe impinduka mu bayobozi mu nzego zitandukanye, muri zo harimo abanyamabanga bahoraho muri MINISPOC, MINECOFIN no mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Iyi nama yemeje Fidele Ndayisaba wayoboraga Umujyi wa Kigali nk’Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge. Iri […]Irambuye