Impinduka nshya muri Kaminuza y’u Rwanda zizatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga kuzageza muri Kanam, nk’uko ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bubivuga. Izi mpinduka nshya zirimo kwimura abanyeshuri bigaga mu Ishuri Rikuru ryigisha Uburezi (College of Education) ryakoreraga i Remera bakajya mu ishami ryayo i Rukara, mu Ntara y’U Burasirazuba. Ishuri ryigishaga ibijyanye n’amasomo y’ubumenyamuntu (College of […]Irambuye
Mu gihe cy’amasaha 48 ashize hafi igihugu cyose ubu bumvise uwitwa Barafinda Sekikubo Fred, utaramwumvise hari ibindi ahugiyemo cyangwa bimubujije. Ni umugabo w’igara rito, uganira ashyenga anasetsa ariko hari aho wumva afitemo ingingo mu byo avuga, arifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu nubwo iminsi yamusize kuko asabwa imikono 600 mu minsi 10 isigaye. Aracyafite […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro uyu munsi cyaganiriye n’abayobozi mu madini kibashishikariza gusaba abayoboke babo kumva ko gusora bibareba kuko ngo kunyereza imisoro nabyo ari icyaha cyanababuza ijuru. Abayoboke b’amadini ariko bavuga ko ngo bitoroshye gukora neza mu gihe bari kumwe ku isoko n’abanyereza imisoro. Abacuruzi benshi ngo bakoresha imibare itari yo mu kigabanya imisoro, gukoresha […]Irambuye
Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza urubyiruko rwa Africa “Youth Connekt Africa 2017”, Perezida Paul Kagame n’Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Ikompanyi y’Ubucuruzi izwi nka Alibaba Group bari mu bazaganiriza uru rubyiruko. Iyi nama “YouthConnekt Africa” iteganyijwe ku matariki 19 – 21 Nyakanga, izibanda cyane ku gushyiraho za Politiki, gahunda n’imikoranire yafasha […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Akarere ka Kicukiro kahaye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda abantu icyenda barimo Abarundi, Abagande n’Umunye-Congo Kinshasa, bamaze kurahira basabwe kurushaho kumenya igihugu cyabo gishya. Bari basabye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ari 11, gusa ababonetse mu kurahira ni abagera ku icyenda (9) barimo Abarundi barindwi (7), Umugande umwe, n’Umunye-Congo Kinshasa bose bashakanye n’Abanyarwanda. Abahawe ubwenegihugu […]Irambuye
*Frank Habineza nta karita y’itora afite *Yaretse ubwenegihugu bwa Suede ngo abashe kwiyamamaza Kimihurura – Saa yine n’igice muri iki gitondo yari ageze kuri Komisiyo y’amatora azanye inzandiko z’ibisabwa ngo yemererwe kuba Umukandida woherejwe n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR). Bimaze kwakirwa yatangaje ko yumva afite ikizere kingana na 51% cyo gutsinda amatora y’umukuru […]Irambuye
*Hamwe abaturage babasabaga kubanza gusengeera ngo babasinyire *Hari n’abaturage batinya kubasinyira ngo bitazabagiraho ingaruka *Urubyiruko nirwo rwitabira kubasinyira Kugira ngo babashe gutanga Kandidatire zabo nk’abakandida bigenga, kuva tariki 12 Gicurasi kugera tariki 23 Kamena 2017, batatu mu bashaka kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mubyo basabwa, harimo imikono (signatures) 600, harimo 12 […]Irambuye
Chancellor w’u Budage Angela Merkel uyu munsi arakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu by’Africa yatumiye mu nama ihuza ibihugu bikize ku Isi byihurije mu kiswe G20 iri bubere i Berlin, mu Budage nk’uko bitangazwa na AFP. Muri iyi nama iba uyu munsi harigirwamo aho umuhate wo gukumira abimukira bava muri Africa […]Irambuye
Mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu hashize igihe abahatuye binubira ibura ry’umuriro rya hato na hato bikabateza igihombo mu kazi n’ibikoresho bimwe bikangirika. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, buravuga ko icyo kibazo bwamenye impamvu zacyo kandi ko ari iminsi mike bigakemuka. Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, mu ishami rishinzwe guteza […]Irambuye
*Ku bipimo by’ibyiza by’u Rwanda. Ati “N’abatadukunda barabyemera”, *Ku Banyafurika bagwa mu nyanja. Ati “Bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo.” *Abitaga Nduhungirehe, ngo ubu bakwiye kujya bita ‘Nduhungiriki’ Mu kiganiro yagejeje ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibirori byitiriwe ‘Umunsi w’u Rwanda’ (Rwanda Day) byabereye i Ghent mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika […]Irambuye