Digiqole ad

Perezida Kagame n’Umuherwe nyiri Alibaba bazaganiriza urubyiruko rwa Africa

 Perezida Kagame n’Umuherwe nyiri Alibaba bazaganiriza urubyiruko rwa Africa

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma

Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza urubyiruko rwa Africa “Youth Connekt Africa 2017”, Perezida Paul Kagame n’Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Ikompanyi y’Ubucuruzi izwi nka Alibaba Group bari mu bazaganiriza uru rubyiruko.

Umuherwe w'Umushinwa Jack Ma
Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma

Iyi nama “YouthConnekt Africa” iteganyijwe ku matariki 19 – 21 Nyakanga, izibanda cyane ku gushyiraho za Politiki, gahunda n’imikoranire yafasha urubyiruko gutera imbere. Ikazitabirwa n’abantu barenga 1 500 biganjemo urubyiruko, abayobozi mu nzego za Leta n’izabikorera, n’abandi banyuranye.

Uretse Perezida Paul Kagame uzayifungura, iyi nama ngo izanitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye n’abashyitsi badasanzwe barimo umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Alibaba Group, Dr. Mukhisa Kituyi Umunyamabanga mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD), abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bikorera muri Africa, za Sosiyete Sivile, abafatanyabikorwa mu iterambere, abari mu rwego rw’uburezi, ba rwiyemezamirimo, abahanzi n’abandi banyuranye.

Umubabane wa Africa ufite urubyiruko rugera kuri miliyoni 226 ruri hagati y’imyaka 15 – 24, kandi byitezwe ko mu 2030 ruzaba rumaze kwiyongeraho 42%, ndetse rwiyongereho 50% mu 2055.

Africa kandi ikaba ariwo mugabane ufite urubyiruko rwinshi, ndetse ukaba ariwo mugabane ufite urubyiruko rwinshi ku isi rutagira imirimo rungana na 60%.

Ibi ngo byatewe ahanini no kubura imirimo, ubushobozi bucye mu mashuri n’ubumenyi no kutagerwaho na Serivise z’ubuzima no kuboneza urubyaro, bituma Africa ubu ifite urubyiruko rwinshi ariko rudashobora kubona imirimo.

Youth Connekt Africa mu ntego zayo harimo gutanga ibisubizo ku bibazo binyuranye urubyiruko rwa Africa rufite, dore ko runafatwa nk’umusingi w’iterambere rirambye rya Africa. Ngo byibura mu 2020 Africa izaba ibasha guhangira urubyiruko imirimo igera kuri miliyoni 10, kandi abagera kuri miliyoni 25 bahabwe amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa no kwinjizwa mu mirimo.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Prezida Kagame abaherwe baramukunda pe! Ariko ajye azirikana ko abenshi muri bo atari inshuti z’abakene. Icyo bashyira imbere ni inyungu zabo bwite.

  • Izo ni propagande za leta none se ntabwo twagiye gutanga ibyangombwa ngo dufungure company nkizo abahinde na banyamerica bari bazanye bamara kudukubita amaso babona ko turi abirabura bene wabo,baduciye intege mu buryo bugaragara
    Umwe yagize ati”mufate dossier yanyu muyitange kuri reception tuzayigaho tubahamagare” byari nko kuvuga ngo mufate dossier yanyu muyijyane muri poubelle
    Iyo bari imbere ya banyamahanga bivuga neza cyane Ariko mu byukuri ntabwo wakora ikintu mu Rwanda udafitemo umuntu ukomeye niyo ukibabwiye usanga bakubaza ibibazo bifitanye isano naho wabaye cyangwa aho wavukiye

Comments are closed.

en_USEnglish