Digiqole ad

Abashaka kwiyamamaza bigenga ntiborohewe no gushaka imikono 600 basabwa

 Abashaka kwiyamamaza bigenga ntiborohewe no gushaka imikono 600 basabwa

 

*Hamwe abaturage babasabaga kubanza gusengeera ngo babasinyire
*Hari n’abaturage batinya kubasinyira ngo bitazabagiraho ingaruka
*Urubyiruko nirwo rwitabira kubasinyira

Kugira ngo babashe gutanga Kandidatire zabo nk’abakandida bigenga, kuva tariki 12 Gicurasi kugera tariki 23 Kamena 2017, batatu mu bashaka kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mubyo basabwa, harimo imikono (signatures) 600, harimo 12 zo muri buri karere. Umukoro ngo utoroshye nubwo bamwe bamaze kuwurangiza.

Mpayimana Phillip abantu bamaze kumuhakanira ko batamusinyira yagiye yisekera.
Mpayimana Phillip abantu bamaze kumuhakanira ko batamusinyira yagiye yisekera.

Mpayimana Phillipe, Diane Shima Rwigara na Mwenedata Gilbert nibo bemerewe kujya mu baturage gushaka imikono ibemerera gutanga kandidatire.

Mu cyumweru gishize bose bavugaga ko bageze kure basinyisha, ubu bisa n’aho bari gusoza kuko nka Mwenedata yajyanye Kandidatire ye none kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize twajyanye na Mpayimana Phillipe mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge aho yagombaga gushaka imikono 12 byibura akeneye muri aka Karere.

Mu masaha abiri yamaze muri aka gace ka Nyamirambo, yabonye imikono icyenda (9) gusa irimo irindwi y’urubyiruko.

Mpayimana ati “Bigaragara ko mu rwego rw’igihugu mubamaze kunsinyira 95% bafite munsi y’imyaka 30, ni ibintu twakwibaza ngo kuki abantu bakuze batariho bakangukira umushinga wa demokarasi, ariko byose tugashima kuko nicyo bivuze Demokarasi.”

Abagore ntibemera gusinya

Ubwo twagendanaga, mu basinyiye Mpayimana Phillip, nta mugore n’umwe urimo.

Abagore yegeraga bamwamaganiraga kure, ndetse ngo no muri rusange, mu bamaze kumusinyira mu mujyi wa Kigali, abagore barimo ni nk’umwe ku icumi (1/10).

Duturutse ku biro bye biherereye mu Biryo, i Nyamirabo, yagendaga yibwira abantu aho agezeho, akabasaba kumuha amahirwe bakamusinyira niba bagejeje igihe cyo gutora kandi nta miziro bafite.

Bamwe babanzaga kumusaba amafaranga, abandi bakamusaba kubagurira icupa (icyo kunywa) kuko ngo bisanzwe mu muco nyarwanda, hari n’ababanzaga kumubaza ingamba ze, ariko akababwira ko atemerewe kuvuga gahunda ze zose kuko byafatwa nko kwiyamamaza kandi igihe kitaragera cyo kwiyamamaza.

Aha yarimo akinga ibiro bye ngo ajye gushaka abamusinyira.
Aha yarimo akinga ibiro bye ngo ajye gushaka abamusinyira.

 

Hari itsinda ry’abasore batatu bamubwiye bati “Niba ntacyo uduha ntitugusinyira, twe tumenyereye Perezida uduha…

Aba yababwiye ati “Oya, gutanga amafaranga ntibyemewe, iyo ni ruswa, kandi mukwiye kumva ko ibi ari uguha amahirwe demokarasi mu gihugu, nimumpa amahirwe yo kwigaragaza nibwo nzabagezaho imigabo n’imigambi yanjye nibaba banyemereye kwiyamamaza.”

Yakomeje avuga ati “Nta mpinduka muzabona,…Icyo nicyo nje guhindura,…ndashaka ko mwumva ko politike atari iy’abatunze cyangwa abantu runaka gusa.”

Hari abo yagiye ageraho yamara kubibwira no kubabwira ikimugenza bagahita bamusinyira.

Bati “Reka tuguhe amahirwe nawe uzigeragereze, kandi nugira amahirwe ukagerayo uzatwibuke.”

Urugero ni nk’uyu mumotari wamusinyiye watubwiye ko we yumva nta kibazo abibonamo kuba yamuha amahirwe akigeragereza kuko ngo bitavuze ko ariwe azatora, ngo uwo azatora aramuzi kandi gutora ni ibanga.

Hari abamuhakaniraga bakamubwira ko bamaze gusinyira abandi, abamubwira ko batabishaka, abamubwira ko bagiye kubitekerezaho akabasigira agapapuro kariho inomero za telefone ze kugira ngo nibafata umwanzuro bazamuhamagare, abamubwira ko bagomba kubanza kubaza ababayobora, bamwe kandi bakamuhakanira ariko yamara gutambuka, ukumva barabazanyije bati “Mbese buriya umusinyiye nta ngaruka byakugiraho?

 

Ingufu n’umuhate wo gushaka amajwi

Hafi saa moya z’umugoroba, nibwo twasubiye mu biro bye, maze ambwira ko abantu icyenda asinyishije mu masaha abiri ari benshi cyane ku buryo atari abyiteze kuko hari n’aho bagiye bajya bakabura ubasinyira bikaba ngombwa ko basubirayo.

Mpayimana ati “Ndashima Imana ko uyu munsi byagenze neza, nari namenyesheje abayobozi ko ndibukore, nta bibazo byinshi by’abantu bakurikirana, bangora, naganiriye n’abaturage, nta muntu witambitse imbere y’abaturage, umubare w’abantu bansinyiye uranshimishije ku buryo mu Karere ka Nyarugenge abo nsabwa bakubye kabiri.”

Mu ma saa moya z'ijoro Mpayim,ana aracyagenda.
Mu ma saa moya z’ijoro Mpayim,ana aracyagenda.

Ubu ngo afite abantu mu Turere hose bari kumufasha gushaka iyi mikono, gusa ngo ntabwo arabona  sinyatire 600 yose asabwa.

Mpayimana Phillipe avuga ko ubu imbogamizi afite ari mu Ntara y’Amajyepfo batarimo kwitabira kumusinyira, ariko ngo yizeye ko igihe cyo gutanga kandidatire kizagera naho yarahabonye imikono ahakeneye.

Mpayimana  avuga ko hari abamuhagarariye bagiye bahura n’ihohoterwa, ndetse ngo bagahura n’abababuza gukomeza gushyigikira abashaka kuba abakandida bigenga.

 

Mwenedata Gilbert yabirangije

Mwenedata Gilbert nawe atangaza ko afite abantu bamuhagarariye barimo kumufasha gusinyisha hirya no hino mu turere, mu mpera z’iki cyumweru yari yamaze kubona imikono asabwa. We ngo mu mbogamizi ashobora kuzahura nazo iy’imikono yo ntirimo kuko ngo n’uwamusaba imikono 1 000 muri buri Karere yayibona.

Gusa, ngo kuba imikono 600 yose harimo imbogamizi n’amananiza abamuhagarariye bagiye bashyirwaho n’abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane ku rwego rw’Akarere..

Ati “Muby’ukuri abaturage nta kibazo bafite, aho bagiye bagira ikibazo ni nk’aho bagiye bakoreshwa inama zisa n’aho ari ukubaca intege mu gikorwa kijyanye no gusinya kuko hari aho byagiye biba,…Aho byagiye biba warahageraga ukumirwa. Icyo umuntu atabeshya ni uwavuga ngo abaturage ntibashaka gusinya barabishaka ariko ugasanga hari aho baciwe intege, gusa hari n’aho bagiye badusinyira ntakibazo.”

Ku itariki ya 01 Kamena, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Diane Rwigara nawe yavuze ko imikono 600 yamaze kuyibona, ndetse ngo yanayirengeje.

Rwigara wahakanye ibyo guha amafaranga abamusinyira, nawe yavuze ko abamusinyishirizaga mu turere dutandukanye bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye ndetse harimo ngo no gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Imbongamizi kuri Serivisi yo gufotora indangamuntu

Imbogamizi y’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’icyaro bituma gufotora indangamuntu y’uwabasinyiye bigorana kandi basabwa na fotokopi y’indangamuntu y’uwabasinyiye. Hari n’aho ngo bitwazaga ibyuma bifotora ariko bikabura umuriro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Komisiyo y’igihugu y’Amatora yemeje ko hari ibibazo abari gusinyisha bahura nabyo ariko ibyinshi ngo nibo bagiye babyitera.

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagize ati “Birumvikana bagitangira hari hamwe bagiye bahura n’abaturage cyangwa se n’abayobozi batarabimenya, nabo batabyifashemo ku buryo bukwiye.”

Prof  Mbanda  yasobanuye ko  bakomeje gukorana inama babibutsa ko bagomba kujya babimenyekanisha nk’uko amabwiriza abibasa.

Yakomeje agira ati “Tumaze iminsi tunakorana inama n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo turebe uko bihagaze tugende duhindura kugira ngo ibintu bigende neza.

Aha kandi, yihanangirije abarigusinyisha kudahirahira baha abaturage amafaranga kuko byamera nko kugura imikono cyangwa ruswa.

Vénuste Kamanzi

7 Comments

  • Kagame ari hafi kurangiza kwiyamamaza mu gihugu no muri diaspora, abandi ngo muracyashakisha imikono!

  • Twabaye ibikange kweri! Nyumvira nk’iki kibazo: “None se man, umuntu amusinyiye sibyamukoraho?” Rwanda Nziza&demokarasi. Hah

  • Kwiyamamaza byararangiye. Muri diaspora koko nibyo yirwamo,mu Rwanda yarabirangije hasigaye kujya gusubya amaguru.Iby’iyo mikono mubireke kuko nta gihe gihagije muzabona. Kiretse niba mushaka kuzatangaza ku munota wa nyuma ko mumwongereye amajwi. Save your money. Don’t waste family coins. N’amashyaka bahanganaga bamwemereye amajwi!

  • Aba bantu bose bari kwereka abandi inzira aya demokarasi ndabashyigikiye nkagaya abo babashyiramo ibihato bababuza epfo naruguru bamenyeko igihe kizagera bakisobanura imbere yabanyarwanda kuko ntagahora gahanze.Umuntu wese yagombye gukoribyo mu mayaka irimbere azahagararaho namaguru yombi.Umunyapolitiki, umuyobozi,abashinzwe umutekano bose igihe kizagera babazwe ibyo bakoreye abanayarwanda.

  • Biragoye gisinyisha umuntu utigeze ugira icyo umumarira. Paul Kagame ntawutamisinyira. Kuko ntawe atagiriye akamaro mubuzima n’uburenganzira bwo kubaho

    • @Mkambale, nkurikije ibisobanuro uduhaye, ni ngombwa kubanza kuba Prezida ukagirira akamaro abaturage mbere yo kubasaba kugutora. Ndumva bidasanzwe. Ariko birimo ukuri, kuko na Prezida Kagame niko yabigenje.

  • huuum,bagatinya ko byazabakoraho!haragazwe ra!

Comments are closed.

en_USEnglish