Digiqole ad

Abarundi 7, Umugande n’Umunye-Congo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

 Abarundi 7, Umugande n’Umunye-Congo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere, Akarere ka Kicukiro kahaye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda abantu icyenda barimo Abarundi, Abagande n’Umunye-Congo Kinshasa, bamaze kurahira basabwe kurushaho kumenya igihugu cyabo gishya.

Bamaze guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda bafashe ifoto y'urwibutso.
Bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso.

Bari basabye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ari 11, gusa ababonetse mu kurahira ni abagera ku icyenda (9) barimo Abarundi barindwi (7), Umugande umwe, n’Umunye-Congo Kinshasa bose bashakanye n’Abanyarwanda.

Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bavuze ko bishimiye kuba bemerewe kuba Abanyarwanda mu buryo bw’amategeko.

Niyomukiza Primitive, Umurundikazi washakanye n’umunyarwanda wahawe nyuma yo guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Nishimiye kuba ngiye kujya nkora imirimo yose Umunyarwanda akora ntaho mpejwe ubu ndumva noneho mbaye Umunyarwandakazi wuzuye.”

Abarundi barindwi bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda.
Abarundi barindwi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro amaze kurahiza aba banyarwanda bashya yabasabye kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere y’ibindi byose.

Yagize ati “Umuntu wakiriye ubwene gihugu agomba kumenya igihugu cye, akamenya indangagaciro na kirazira by’umuco w’igihugu cye. Ikindi kandi nyuma yo kumenya igihugu cyanyu mugomba kumenya ko ari igihugu kirimo Abanyarwanda mu giye kubana nabo, Abanyarwanda tukaba twarahisemo kuba umwe kuko twasanze ingengabitekerezo ishingiye kumoko igomba kuranduka mu gihugu cyacu.”

Dr. NYIRAHABIMANA kandi yabasabye kugira uruhare mu iterambere ry’akarere ndetse n’iterambere ryabo bwite banimakaza indangagaciro Nyarwanda.

Vincent Rwamwaga, wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka ukora mu ishami rishinzwe ubwenegihugu yavuze ko umunyamahanga wahawe ubwenegihugu nyarwanda aba afite uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda nk’uko biteganywa n’itegeko.

Yavuze ko guhabwa ubwenegihugu ari ibintu bikomeye ku buryo abantu babusaba babanza gukorweshwa ibizamini bijyanye n’ubumenyi bafite ku gihugu.

Ati “Tubaha ikizamini kugira ngo bamenye ubumenyi umuntu agamba kuba afite kugira ngo abe umunyarwanda, nta muntu uhabwa ubwenegihugu afite amanota ari munsi ya 60% muri icyo kizamini.”

Kuva 2009 kugeza uyu munsi, ngo abanyamahanga bashakanye n’Abanyarwanda basaga 515 bahawe ubwenegihugu, barimo  108 batuye mu karere ka Kicukiro.

Abahawe ubwenegihugu babanje kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu "Rwanda Nziza".
Bahise bashyigikizwa ibyangombwa byemeza ko ubu ari Abanyarwanda.
Baje baherekejwe n'imiryango yabo.
Baje baherekejwe n’imiryango yabo.
Abanyamahanga bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda ngo baranezerewe cyane.
Abanyamahanga bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ngo baranezerewe cyane.
Abahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda buzuye ibinezaneza.
Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda buzuye ibinezaneza.
Abahawe ubwenegihugu babanje kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu "Rwanda Nziza".
Abahawe ubwenegihugu babanje kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda Nziza”.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • ABANYAMAHANGA BARARWANIRA KUBA ABANYARWANDA UBUNYARWANDA NI ISHEMA RIKOMEYE TUBONEREHO TWIHESHE AGACIRO TWE TWABIBONYE TUTABIGUZE KANDI TURUSHEHO KUBIHARANIRA

  • Ko mbona bose amazuru yabo asa?

    • Mukambwe we niba amazuru asa bigende bite? Harubwo se basabye ubwene mazuru? Ikigoryi gusa.

      • Nanjye ngiye ku rutonde rw’abamugaye! Ngo amazuru arasa! Kandi turacyafite ibibazo pe!

    • Mbega umuntu! Uwaguhaye igipimo cyo gupima amazuru uzakimusubize si non ubwenge bwawe butazaresha nayo plz. Si byiza gupimira amantu ku mazuru

    • Nonese amazuru y’abantu bose ntasa? Si ayo guhumeka no kwinukiriza? Cyangwa wabazaga ko atakwirwamo intoki eshanu? Ntuzi ko iryo shyaka ryavuyeho?

    • ariko sha imitekerereze nkiyo izabashiramo ryari?amazuru ahuriye ahuriye n’ubwenegihugu basabye?ufite ikibazo mu mutwe.

  • Nyamara abayobozi b’iki gihugu cyacu bari bakwiye kwitonda kandi bakanashishoza, ejo batazashiduka inzego zimwe zaracengewe zitabizi.

    • Ubwo se wowe uvuga kwitonda ushaka kubarusha ubwenge kubyo bakoze, uzimyaka bamaze babana nabanyarwanda , kwisi hose uhabwa ubwenegihugu bitewe nuwo mwashakanye, ahubwo wagatewe ishema nuko igihugu cyacu basigaye bifuza kuba abanyarwanda, ni shema twagezeho kubera nyakubahwa Paul Kagame, nimureke dusigasire ibyo twageze ho ahubwo dushyigikira nuwabitugejejeho

    • Uri Bamenya kabisa nkuko wiyise

      • @Sheja we, nyamara muzaba mubibona, dore aho nibereye. Na CIA muzayibaze izababwira. Murumve nkome.

  • Mukambwe ukeneye ingando kuko ndumva ugifite ingengabitekerezo kuki utavuze ko basa amatwi, amaso se imimwa cyangwa ib indi ukavuga amazuru uzi aho byagejeje igihugu cyacu cunga sana.

  • Mukambwe muvandimwe ku MANA nzima ihane utazarimbuka ukabura ubuzima bw’iteka kubera gushukwa na sekibi‼‼‼

  • Mukambwe arimo sekibi pe! urabura kwibaza k’umusanzu batanga mu kubaka igihugu ahubwo ugapima amazuru,ayo mazuru se urumva ari uwuhe mu sanzu yaha u Rwanda?ibyo bitekerezo bipfuye bizagenda bigusubiza inyumaaa kugeza ubwo uzasigara uribisigazwa ujye muri pubelle

Comments are closed.

en_USEnglish