Digiqole ad

Bugesera: ubuzima mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kingaju nyuma y’amezi 9

 Bugesera: ubuzima mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kingaju nyuma y’amezi 9

*Bamwe inka zarabyaye baranywa amata, abandi zararamburuye, abandi ngo inzara iraca ibintu
*Baracyanywa amazi mabi bavoma mu ruzi rw’Akagera
*Umudugudu nturabona ivuriro hafi, abana baracyakora urugendo bajya ku ishuri.

Uyu ni umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu 62 z’imiryango yimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, abahatuye bahamaze amezi icyenda, bamwe inka bahawe zahinduye ubuzima bwabo bwiza, abandi ngo inzara iraca ibintu.

Havugimana aragaza inka ye ngo ubuzima bwa bamwe bwarahindutse abandi bafite icyizere
Havugimana aragaza inka ye ngo ubuzima bwa bamwe bwarahindutse abandi bafite ikizere

Tariki 16 Nzeri 2015, mu byishimo bikomeye, abaturage batuye mu mudugudu wa Kingaju mu kagari ka Musovu mu murenge wa Juru, nibwo bahawe inzu bubakiwe na Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa.

Mu rugendo ikigo cy’Igihugu RGB n’abo bafatanya mu mushinga ugamije iterambere DDAG Project bo muri UN- Rwanda, basuye uyu mudugudu mu rwego rwo kureba ubuzima bw’abawurimo bimuwe i Rilima ahateganyijwe ikibura cy’indege.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu Umuseke waganiriye na bo bavuga ko ubuzima bwahindutse bwiza nyuma yo kubona inzu nziza, n’inka bahawe zikabyara, ariko ngo n’uyu munsi ntibarabona amazi n’inkwi bihagije.

Havugimana Jean Bosco yagize ati “Tukimara kugera hano baduhaye amazu meza twashimira na Leta yacu, nta n’ibyo kurya twari dufite ariko Leta yakoresheje ibishoboka byose iradufasha, ndetse ibyo yadufashije byatumye tugera ku byo dukora ubu byo kwita ku nka, twabashije guhinga tureza n’ubwo ari duke ariko nta kibazo.”

Yongeraho ko inka bahawe ubu zabyaye, bakaba bagabirana bagasangira amata nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda.

Ati “Mu gihe nkitegereje ko inka yanjye izabyara umwe ampa amata nanjye nkazamuha, ubu ubuzima bwarahindutse muri rusange.”

Havugimana avuga ko uretse inzu n’inka ngo nta munsi y’urugo bafite (imirima yabo), kubaho ngo ni ukwiyaranja bakajya gushakisha imibereho mu gishanga bakajya guhingira abandi mu gihe bategereje ko bazahabwa imirima yabo mu gishanga.

Icyo gishanga cya Rurambi ngo kiracyarimo gutunganywa, ngo bafite ikizere cy’uko bizarangira bagahabwa imirima bagahinga bikunganira ubworozi.

Havugimana avuga ko mu mudugudu ubuzima butabagoye cyane ngo kuko abenshi mu bahatuye bari baziranye ngo bakomeje gufatanya.

Ati “Leta yakoze neza turanayishimira ariko twasaba ko Leta, nubundi yaradufashije, yatunganya igishanga vuba tukihaza mu mata no mu biribwa.”

Kaberuka Anthere we avuga ko inka ye itigeze ibyara n’ubwo hari izabyaye gusa ngo hari n’izindi nyinshi zaramburuye, agasaba ko bahabwa ikimasa kinini cyo kwimya.

Ati “Inka zacu bazizanye zarimye, baraziteye intanga, iyo inka iramburuye bayitera inshinge ukazategereza, icyaba cyiza uwaduha imfizi kuko iyo n’inyana ivutse iba ari ‘faible’ rwose ari akantu kadafite imbaraga.”

Karikumutima Eric umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kingaju, avuga ko nubwo ikizere cyo kuzagira ubuzima bwiza aho bimukiye gihari, ngo mu mudugudu bimukiyemo muri iki gihe cy’impeshyi biragoranye kubona amazi ku buryo bavoma mu ruzi rw’Akagera.

Avuga ko kujya gushaka inkwi, uwagiye mu gitondo saa kumi n’ebyiri avayo saa saba z’amanywa mu ishyamba rya Leta riri kure yabo urenze imisozi ibiri.

Mukangango Esther umukecuru wasuwe n’Umunyambanga wa Leta Dr Alvera Mukabaramba na Lt Gen Ibingira Fred bakamuha inzu ku mugaragaro ubwo zatangwaga, avuga ko kubona ubwatsi bw’inka bitoroshye, n’amazi ngo udafite amafaranga ntacyo yakora.

Ati “Urakubitiraho inzara, ukubitireho inzara y’inka…ntabyo kurya bihari rwose, baturwanyeho ariko noneho bakwiye kuturwanaho kurushaho.”

We, avuga ko ibyo gusangira amata byavuzwe na bamwe ataribyo, ahubwo ngo amata aragurishwa. Ku myaka ye 85, ngo nta mafaranga y’ingoboka ya VUP ahabwa, ndetse tuganira yavuze ko atariye kubera kubura ibyo guteka.

Uyu mukecuru warahiye izina ry’Imana ko atatetse ndetse ko atariye (byari bimaze kuba saa saba z’amanywa) yavuze ko atahamya ko abaturage bose babana bashonje kuko ngo ni bamwe na bamwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko abatuye Musovu ari nk’abandi Banyarwanda, ngo hari abahinze, ariko birashoboka ko hari ababa baragize intege nke zo guhinga cyangwa abandi bakaba barahinze bakarumbya.

Ati “Hashobora kuba koko hari umuturage ukennye wagize integer nke mu guhinga, ariko aramutse ahari ubuyobozi ni cyo bubereye yazabibwira umurenge bakazamura icyo kibazo akarere kakabafasha.”

Ku kibazo cy’inkwi ngo hari ibisubizo byo gushakira abaturage amashyiga ya rondereza, ngo n’ubwo hazabaho gushaka izindi ngamba zirambye, rondereza ngo niyo yaba ibaye inzira yabugufi mu kugabanya ikibazo.

Mayor Nsanzumuhire avuga ko muri uyu mudugudu n’ubwo nta muriro urageramo ngo gushakisha cash power ni  cyo gisigaye kubera ko insinga z’amashanyarazi zibari hafi.

Ku kibazo cya VUP, ngo bigenwa n’abaturage nibo bashyira bagenzi babo mu byiciro, ngo kuba hamenyekanye ko hari abatabona ayo mafaranga ngo bagiye kubikurikirana.

Kuba umudugudu udafite amazi, ngo hubatswe ibigega, ariko ngo nta gihe gihari wavuga ko amazi azabageraho bitewe n’imiterere y’aha hantu.

Ati “Ibigega binini by’amazi ntibyari kuzurira rimwe n’inzu, iriya ni gahunda yo kubaka ibigega hakazazamo amazi nyuma kugira ngo bage bayabona mu buryo bworoshye. Sinavuga ngo ni ejo azabageraho, ni gahunda yo gukwirakwiza amazi mu baturage, niba twatangiye kubaka ikigega kikuzura n’amazi azahita ageramo.”

Amazi akoreshwa ubu ngo ni ava muri Gashora, ariko ngo hari n’indi mishinga y’amazi iri mu karere nk’uwa Kanyonyomba ku buryo uyu urikubakwa niwuzura kuhageza amazi ngo bizaba byoroshye.

Mu mudugudu wa Kingaju mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera
Mu mudugudu wa Kingaju mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera abahatuye bishimira ko bahawe amazu meza
Abandi bavuye guhinga mu gishanga cya Rurambi banatahanye amazi y'Akagera niyo banywa niyo buhira inka akora byose
Bavuye guhinga mu gishanga cya Rurambi banatahanye amazi y’Akagera niyo buhira inka niyo akora byose
Mukecuru Esther avuye kwita ku nka ye ariko ngo ntiyigeze arya nta n'ubwo yatetse kuko nta byo guteka yari afite
Mukecuru Esther avuye kwita ku nka ye ariko ngo ntiyigeze arya nta n’ubwo yatetse kuko nta byo guteka yari afite
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel uherutse gusimbura Louis Rwagaju
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel uherutse gusimbura Louis Rwagaju
Hafi y'umudugudu bahinze ibijumba
Hafi y’umudugudu bahinze ibijumba
Ahandi ibigori bireze ariko ngo ni ibya Koperative
Ahandi ibigori bireze ariko ngo ni ibya Koperative
Ibigega by'amazi nibwo bicyuzura
Ibigega by’amazi nibwo bicyuzura ngo hari ikizere ko amazi meza azabageraho

Photos © A E Hatangimana/Umuseke

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndatabariza abatuye mu mudugu wa w’abacitse ku icumu wa RUTUNGA mu karere ka Gasabo ikimenyane giterwa n’uwitwa MUSAFIRI uha bamwe akazi muri VUP abandi akakabima, mutabare bamwe bataricwa n’inzara kandi bafite imbaraga zo gukora

Comments are closed.

en_USEnglish