Digiqole ad

Gicumbi: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe atemwe ijosi

 Gicumbi: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe atemwe ijosi

Umugabo witwa MUGABO Theoneste wari utuye mu Mudugudu  wa Nyarutovu, Akagari  ka Karenge, Akarere ka Gicumbi yijwe mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu n’abantu bataramenyekana, abagizi banabi bamutemye umutwe umurambo we bawusiga mu nzu yabagamo.

Gicumbi District Map

 

Ahagana muma Saa moya, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ngo nibwo inkuru y’urupfu rwa Mugabo Theoneste yamenyekanye, ubwo Nyirasenge yajyaga iwe kumureba kugira ngo amufashe imwe mu mirumo nk’uko bisanzwe, akaza gusanga inzu yuzuye ikidendezi cy’amaraso.

Umunyamakuru wa Radio Flash ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, TWAGIRAYEZU Jean Bosco avuga ko mu Murenge wa Bukure n’indi Mirenge nka Rwamiko na Muko bihana imbibe ngo hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’urugomo byibasira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ngo hari ubwo inzu z’abarokotse Jenoside ziterwaho amabuye nijoro baryamye, ndetse n’urundi rugomo.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera Mugabo Theoneste barakeka ko iyicwa rye ryaba rifitanye isano n’uko yarokotse, dore ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge ngo bamaze iminsi bakorerwa urugomo unyuranye.

Mugabo Theoneste ku myaka 40 yibanaga munzu wenyine, ari naho abagizi ba nabi bataramenyekana bamwiciye.

Umugabo ukekwa ko ariwe wishe Mugabo Theoneste ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ryo mu Murenge wa Bukure.

Kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP GASASIRA Innocent yirinze kwemeza niba urupfu rwa Mugabo Theoneste rufitanye isano n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo Polisi ikiri mu iperereza.

Yagize ati “(Uwo muturage) Yishwe bamutemye ijosi, turacyakurikirana uko byagenze, iperereza riracyakorwa, turatangaza amakuru arambuye nyuma.”

Mu masaha saa kumi zo kuri iki gicamunsi nibwo umurambo wa nyakwigendera wari ugejejwe ku bitaro bikuru bya Byumba kugira ngo usuzumwe.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

 

38 Comments

  • Ibi byose biriguterwa nubukene aho abantu barikurwanira ubusa.Mu nkuru yanyu kuvugako aruwarokotse jenoside ubwo mushatse kuvugako arinterahamwe, Ngo Interahamwe,gutema ipanga niko nabyumvise. Mujye mugerageza gushishoza.Ese aramutse yatemwe n’umututsi?

    • Reka reka uzabaze ntamututsi watojwe gutemesha umuhoro, nizereko ubwo umenye abamwishe

  • Wunve ubuse nkawe koko ninde uvuze interahamwe kuko muicyeka burimunsi mwunvako ibibi byose arimwe nimwe bambere boguteza imbere icyijyihugu imbaraga mwakorecheje mujyihekura ubundi muvane amatiku aho i mana i muhe iruhuko ridachira pee.

    • @beby, sigaho kwigiza nkana iyi nkuru irashaka kuvuga ko ubwo uwishwe ari umututsi abamwishe ari abarokotse kuko ngo azira ko yarokotse.
      GUSA NDASHIMIRA UMUVUGIZI WA POLICE KUKO ATAGENDERA KUMARAGAMUTIMA AHUBWO AKAGENDERA KURI PROFESSIONALISM AVUGA ATI: TURIMO GUKORA IPEREREZA NGO TUMENYE ABAMWISHE NICYO BAMUHOYE ARIKO AAKABA YIRINZE KUVUGAKO UWISHWE YAZIZE KO YAROKOTSE;
      Erega nabarokotse bashobora kwica abandi barokotse kuko uwarokotse iyo apfue imitungo ye itwarwa na benewabo barokotse ntitwarwa ninterahamwe cg abahutu bimitwe minini batarengwa nimijugujugu

  • Ese ubu nta kundi byari kwandikwa ngo byumvikane neza utagombye kwandika ngo Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe atemwe ijosi?

  • Aba banyagwa baraduhekura buri munsi kabisa, nasabaga leta gufatira ingamba zikarishe aba bashenzi cg badutandukanye nabo bagume mumajyaruguru iwabo natwe baduhe ahacu kuko ndabona kubana nabo bidashoboka kuko kuba abantu byarabananiye pe

    • Ayi nya ! Icyo loni yaragipropoje, uzabaze abanze ko bigenda gutyo abo aribo.

  • @beby, sigaho kwigiza nkana iyi nkuru irashaka kuvuga ko ubwo uwishwe ari umututsi abamwishe ari abahutu kuko ngo azira ko yarokotse.
    GUSA NDASHIMIRA UMUVUGIZI WA POLICE KUKO ATAGENDERA KUMARAGAMUTIMA AHUBWO AKAGENDERA KURI PROFESSIONALISM AVUGA ATI: TURIMO GUKORA IPEREREZA NGO TUMENYE ABAMWISHE NICYO BAMUHOYE ARIKO AAKABA YIRINZE KUVUGAKO UWISHWE YAZIZE KO YAROKOTSE;
    Erega nabarokotse bashobora kwica abandi barokotse kuko uwarokotse iyo apfue imitungo ye itwarwa na benewabo barokotse ntitwarwa ninterahamwe cg abahutu bimitwe minini batarengwa nimijugujugu

    • @ UFO

      Ubwo se uwo usubije umurushije iki niba wumva ko abahutu bafite imitwe minini ku buryo nta mijugujugu ibarenga? Jyewe numva nta gitangaza kirimo gukeka ko uwo muntu yishwe n’abahutu kuko barabishe kandi iyo babishoboye barongera bakabica!

  • Rahira yuko Revolution y’i Burundi idatangiye kugera no mu Rwanda? Turetse n’uwo wishwe cyangwa abamwishe, biranagaragara ko mwese abatanze ibitekerezo kuri iyi nkuru uwabahuriza aho mwiherereye, nta we ubareba, imipanga n’udufuni byavuza ubuhuha!! Ariko Rwanda we! Umuvumo wawe uzawuheka miaka mingapi kweli? Leta iracyafite inzira ndende yo kumvikanisha Abanyarwanda… NZABANDORA ni Umwana w’iwacu!!!!

    • @ Bgenge

      Harya i Burundi habaye cyangwa hari kuba Revolution?

  • Mujye mumbabarira hari ibyo mba ngirango nsobanukirwe.

    None Bukure na Rwamiko si mu cyahoze ari komini Giti yahoze iyoborwa na Depite Sebushumba? None se hari ubwo habaye Genocide muri Giti?
    Niba ntayahabaye se umuntu yayirokoka ate itarahabaye? Cyangwa abarokotse Genoside bivuze abatutsi? Mujye mumbabarira nari nzi ko twitwa abarokotse Genocide kuko twayikorewe. Nyuma wenda muri Muko ho nabyemera kuko byigeze binahavugwa mu myaka yashize.

    Numva inama twagabanya guhuza amoko n’ubugizi bwa nabi kuko yaba umututsi, umuhutu, umutwa cyangwa n’undi wese ufite inabi mu mutima; sha yayigirira uwariwe wese atitaye ku bwoko bwe. Police nikore akazi kayo speculations zishire. Imana ibarinde kandi Nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • @ mayobera : ntabwo uvuze ahubwo urarutse , vuga ko ari ubunyamaswa buba bubuzuyemo ntushake urwitwazo rwubukene , kuko bagosora na kabuga ntabwo boretse imbaga yabatutsi kuko bari bakennye ahubwo kubwimitima yuzuyemo umwanda wurwango bavomye kwa sekibi bakoresheje imitungo yabo barangura imihoro , abanyarwanda turaziranye rero namateka yacu tuyaziranyeho ntihakagire abashaka kujijisha abandi

    hari ikindi kintu kijya kimbabaza ariko kikanambabaza , aba bicanyi arabari murwanda cg se FDLR iri muri kongo cg babandi baheze iburayi harimo naba ingabire victoire usanga aribo bishwe namarira ngo bararenganye ngo babujijwe gutaha abandi ngo reta yubumwe ntibareka ngo bivugire ibyo bashaka,…. uwo numuteto nkuwa wamwana uvuna umuheha ati barampa undi , kuki ariko mwibeshya mugashaka kubeshya nabandi ?!

    ariko tujye tuvugisha ukuri ntihabeho kwijijisha nkawa murwayi wa sida wanga kunnwa umuti ngo nuko atarabona ibyuririzi kandi muganga yaramubwiye yuko kabaye , ubu koko iyo RPF yinjira murwanda 1994 iti dukoreshe ryategeko ryabaroma rivugango ijisho rihorerwe irindi jisho , iryinyo rihorerwe irindi , umutwe kuwundi , akebo ntikari kuba kagiye iwa mugarura usibye ko urwanda rwari kuba amatongo ?! ubu koko haruko reta yubumwe ataberetse yuko kubaho arukureba kure nokugira umutimanama umuntu ntamere nkingurube ihora yubitse umutwe ireba hasi itararama na rimwe

    ukuntu bimeze rero ntihagire uzongera gushaka urwitwazo kuko nubwo urwanda rwamera nka Singapore aho amuturage akennye atunga miriyoni igihe cyose imitima yanyu ikirimo uwo mubirizi ntacyababuza kunva ko igisubizo cyawe arugutema umuturanyi , mubanze mweze iyo mitima yanyu rero

    • Ndabona ari wowe wagakwiye kubanza kweza umutima wawe! kuko wuzuye urwango n’ubugome bukabije! ni mureke police ikore akazi kayo, tureke amarangamutima n’iterabwoba!

      • @Kalinda, umushubije neza

    • Ninde wakubwiye ko singapore umutindi waho aba atunze miliyoni? uzaze nkwereka umushinwa wo muri singapole twiganye arinjyewe umutunze kubera ubukene, kugendera miukigare byo murabizi, cyokimwe nokwishyira heza. Erega niba wumva ko abahutu ari abicanyi, nanjye nzumva ko abatutsi nabo ari abicanyo kandi ntiwabinkuramo, nutoteza abahutu nanjye nzatoteza abatutsi. Gusa umuti soi uwo gutotezanya ahubwo umuti ni ukubakira kugihugu kifite ubutabera butabogamye, igihe abatutsi bazareka gutunga agatoki abahutu nuwavutse nyuma ya jenoside akitwa interahamwe kandi atazi uko isa mumenyeko mpuba mubiba urwanga n’inzika mumitima yabana babahutu, kera nihongera kuba amahano muzabibazwe,

  • Ariko iyo ngengabitekerezo ya genocide ibuzuyemo muba mwabuze aho mu yirukka?Wigeze ubona umunyamakuru Avuga interahamwe cyangwa umuhutu?Kuba yavuze ko uwishwe ari uwacitse ku icumu rero mwe mwumvako atagombaga kubivuga?Please ntimugakine ku maraso y,Umuntu.

    • yeah ndumva atari ngombwa ko bivugwa kubera izi mpamvu:
      1.iyo habaye accident y’imodoka hakagwamo abantu 10 ndtago ndumva bavuga ngo haguyemo abarokotse 3 n’abandi 7.
      2.bishobora gutuma enquête ibogama, kuko uwamwishe arashakirwa mubatararokotse cyane kuruta gutekereza ko yaba yishwe n’undi warokotse.
      3.leta yirirwa ibeshya ngo ‘ubumwe n’ubwiyunge’ ariko ntago bishoboka igihe hakiriho gutandukanya abanyarda nkana nkuku; urugero nkanjye ntakubeshye ibintu by’ubwoko ntabyo nari nzi ariko iyo uvuze umucikacumu kuri njye numva umututsi,sinzi niba nibeshya??

      jenoside yabaye igikoresho cya politique kandi ibyo bigira ingaruka ku baturage cyane nko mu rda hari benshi batajijutse mu byaro surtout,

      donc kuri njye kuvuga k’umugabo w’imyaka 40 yatemwe no kuvuga k’umugabo w’imyaka 40 warokotse jenoside yatemwe harimo itandukaniro, ahambere bivuze ko habayeho ubugizi bwa nabi busanzwe ahandi nkuko propaganda n’amategeko amwe abidutegeka bivuze ngo: ni babandi bagifite ingengasi n’umugambi wo kurimbura abatutsi bamwivuganye.

      tugeregeze kungura ibitekerezo tudatongana, murakoze!

  • MUGABO yishwe urupfu rubi ariko kdi ubuhanga bwa Police yacu nizeye ko buzagaragaza abishi;ikindi Muko ntihana imbibi na Bukure rwose muvane ubunebwe mu kwandika inkuru zanyu kandi munubahirize ireme ry’itangazamakuru! MUGABO aruhukire mu mahoro

    • @Rupendo, nabandi bose bazana inzara, revolution z- iburundi ahubwo turanabimenye komeza mwivemwo. Umunyamakuru yavuze neza ko hariimirenge abarokotse bamaze iminsi bakorerwa urugomo, ni bande babakorera urugomo…ntiyavuze abahutu, ntiyavuze interahamwe, ariko nta wutazi ko hari abagifite uwo mutima, urwango ngo abatutsi basigaye gute?ari interahamwe rero zigifite uwo mutima, ari nundi muhutu…uwabonye ko bitashobotse kumara ubwoko mu 1994 yibaza ko ubu ariho byashoboka, si urwango gusa kuko nawe ntiyikunda. Gusa leta yari kwiriye gufata ingamba uwamwishe amenyekanye bakamufunga burundu, ibye bakabigurisha bakabiha umuryango wa nyakwigendera nki mpozamarila, mukareba ko ubwo bwicanyi butagabanuka. Erega hari abatava kwizima nubwo bakwiga gute, umuntu wafunzwe imyaka 10, akaza bakongera ku mubyukiriza ingenga za jenocide….abo bose barara batera amabuye kunzu zabaturanyi babahora ubwoko ubu bafashwe…bahita batangira gutaka ngo leta irabarenganya aho kureba ko uwo babikorera nawe ashaka kubaho nkabo.

  • Ikintu kidashoboka mu mibereho y’abantu ni ugusubiza amateka inyuma. Jenoside yarabaye ntacyo twabihinduraho. Uwifuza ko itavugwa nk’intangiriro(reference)azihangane nta kundi byagenda keretse iyo abwira abayikoze bakareka…ariko ubundi bashakaga iki? Buriya se byarihutirwaga koko? Ubwo rero byabaye nta kundi ni ukwirengera ingaruka harimo no guhora bigarukwaho. N’uyu munsi isi yose barahera ku ntambara ya 2 y’isi…cyane abanyaburayi keretse ahari igihe abayibonye bazaba bashize ku isi. Mukomeze mutwaze nta mahitamo.

    • Sinemeranywa nawe NEZA! Amateka asubizwa inyuma cyane ndetse agasubirwamo ku nyungu za Politiki twarabimenyereye! Ubu se ninde ukigishwa ko abatutsi aribo bakandamije abahutu mu gihe cya cyami na Gikoronize?! Ubu bimaze kumenyerwa ko abazungu aribo bateranyije abanyarwanda ndetse ko n’amoko atahozeho ko yazanywe n’abazungu! Hanyuma ariko wasubira inyuma ukumva Genocide yakorewe abatutsi ukibaza abo batutsi ari bande kandi abanyarwanda bose ari bamwe bikakuyobera ni nko kwivuguruza! RIP and justice for MUGABO Theoneste.

      • @Maneno, ongeraho ko ubu mu Rwanda batubwirako revolution yo muri 59 itabayeho ko habaye jenoside yakorewe abatutsi, ko mbere kungoma ya cyami abantu bari babayeho mumahoro numutekano, ko mu Rwanda nta kiza na kimwe cyabayeho kugeza muri 1994 u Rwanda rubohowe.Ibyo byonyine birahagije kugirango wuveko hari ingengas yo guhindura umuhutu igicibwa ko we adashobora kuyobora ugasanga ntaho bitaniye nibyo umukoloni yavuze avuga aho abahutu bataniye n’abatutsi.Ibyo kandi ubyumva muri discours z’abayobozi.

  • ukurikije bimwe mu bimenyetso,bigaragaza ko harimo kwambura agaciro umuntu ku bagihembera ingengabitekerezo ya genocide!ariko abo nabibutsaga ubutumwa bwa H.E yabahaye “…biratinze ngo bagire icyo bakora…batange umwanya… “gusa amatwi arimo urupfu ntiyumvaaa! Tuzi ibyo twavuyemo,nibayimire ibagumemo bo kuyiruka mu bazima

  • Maze mwarangiza ngo nta moko aba mu Rda!! Umucikacumu(umututsi) wishwe biba ingengabitekerezo ya genocide ubwo abahutu bakaba baragowe maze si ukubatuka sinakubwira. Ibi byose bitizwa umurindi namwe abanyamakuru, ubwo iyo aba umuhutu mwari no kuvuga?? Cg byaba ari ibisanzwe ko umuntu yicwa?? Niba muvuga ko turi abanyarwanda kuki mutavuga ko umunyarwanda yishwe??

    • @ cic, jya ubambwirira bagabanye ibinyoma

    • Sinirirwa nandika umbarije ikibazo. Ko ntamoko aba mu Rwanda Uwo muziranenge babwiwe niki ubwoko bwe?
      Imana imuhe iruhuko ridashira kandi Police izahane yihanukiriye umigizi wa Nabi.

  • Harya ngo mu Rwanda ubwiyunge bugeze ku kigero cya 95%! Ababihamya ubanza batajya basoma uru rubuga.

  • Very sad. Kuki abanyarwanda bari polirised bigeze aha ? Ko uburabera bwagergeje guhana abakoze genocide (Gacaca, Arusha, n’inkiko) kuki abanyarwanda bakomeje guhangana ? Kuki kubana mu mahoro birimo kubananira nyuma y’imtaka 20 mugerageza ? Ese ntimubona ko kutabasha kubana mu mahor ari ukudaha agaciro abagiye ? Ko mbona mwese muhora mu nsengero, ese mwigayo iki ?

  • Very sad. Kuki abanyarwanda bari polarised bigeze aha ? Ko uburabera bwagergeje guhana abakoze genocide (Gacaca, Arusha, n’inkiko) kuki abanyarwanda bakomeje guhangana ? Kuki kubana mu mahoro birimo kubananira nyuma y’imtaka 20 mugerageza ? Ese ntimubona ko kutabasha kubana mu mahor ari ukudaha agaciro abagiye ? Ko mbona mwese muhora mu nsengero, ese mwigayo iki ?

  • KUVA NAVUKA SINIGEZE NANGA ABATUTSI, NAKUZE MBONA ABABYEYI BANJYE BAGENDERANA N’ABATUTSI YEWE INSHUTI YANJYE MAGARA YUMUHUNGU N’IYUMUKOBWA NAGIZE ZARI ABATUTSI,kandi nakuze nanga urunuka interahamwe ariko ubu niyo wampa isi nijuru ngo nongere ndwanirire umututsi sinakunda kuko ibyo nakuza ndwanya(akarengane) nabo nibyo barimo gukora barimo kurenganya abahutu b’inzirakarengane. Buriihe iyo mbonye umuhutu uhohoterwa n’umututsi nubwo ntacyo mbikoraho kuko biba birenze ubushobozi bwanjye ariko murinjyewe hasigara inzika kuko abo nakuze ndengera nibo bari kurenganya inzirakarengane, muri make numva narataye igihe n’imbaraga zubusa igihe narwaniriraga abatusi

    • @Kanyarwanda, nushaka ubakunde cyangwa ubireke. Ubundi se urabakunda ngo bigende bite? Isi yose ntiyobeye inzika nubugome bwanyu sha mwabasenzi mwe. Ntabwo tuyobewe yuko muba mwigiza nkana ngo tugirengo kandi imitima yuzuyemo urugomo nubwicanyi. Nuko mwabuze rugali nubundi mwasubiramo ibyo mwakoreye abatutsi 94. A good HUTU is a dead one.

    • Oya wafashe position itariyo, wari kuba wararwaniriye “umuntu” aho kurwanirira umututsi; iyo uza kubikora gutyo n’ubu wari kuba aubibona gutyo ko urenganywa ari umuntu, ubundi ukava hasi ukamurwanirira. Mbere yo kuba umututsi/umuhutu mbanza kuba umuntu (refer Kizito M.)

    • Nawe ngo ubwo Wararwanye ugera ubwo umanika amaboko?! Wagombye gukomeza kurwanya ikibi! Ikigaragara nuko ntacyo warwanyije ahubwo wararebereye ikibi gikorwa urebera kimwe n’uko ukirebera…! Umuhutu urenganywa kubera ko ari umuhutu ninde?! Itiku gusa!

    • Hahahha. Umva kwiyoberanya. Vuga ko ufite ingese kumutima y rwango ariko ukumva ko ugomba kwijijisha wigira nkaho ibyo uvuze ufite ubwenge adahise yumva ico ushatse kuvuga. Ubivuze biri indericte. Usibye ko umutima mubi ntaho uzakugeza manigga. Igisiga cy urwara rurerure cyimenye inda

  • mugemukomeza mwishyirimbere nohejuru ngo murabatutsi mwirirwe mutukana kumunsi wimperukase ibyo muzabirisha benedata barisabiye imbabazi barihannye nimushaka mutuze duturane kuko haribenewanyu nabo bakoze amahano .

  • ubwiyunge buracyari kuri 0%, nk’umutwe wiy’inkuru uratwereka isura nyayo y’ urwanda,comments zo zikatwereka ukuri kuri mu mitima ‘abanyarwanda gusa nyakwigendera imana ikwakire mu bayo

  • MANA KIZA IMITIMA Y’ABANYARWANDA BAKOMEJE GUHEMBERA URWANGANO.ABEMERA IMANA TWIBUKIRANYE KO NYUMA Y’UBU BUZIMA HARI UBUNBI BUHORAHO KANDI TURASABWA URUKUNDO HAGATI YACU KUGIRANGO TUTAZONGERA KUBABARA UKUNDI. KUBYISHOBOZA BIRAGOYE ARIKO NTAKINANIRA IMANA.TWIHANGANISHIJE FAMILY YIYO NZIRA KARENGANE KANDI RWOSE NGIRA NTI IMANA NTIBERA IZAGARAGAZA IZO NKORA MARASO .

Comments are closed.

en_USEnglish