Digiqole ad

Uko imyaka 35 yo gutotezwa yaherekejwe na Jenoside y’ubugome muri Kiliziya ya Ntarama

 Uko imyaka 35 yo gutotezwa yaherekejwe na Jenoside y’ubugome muri Kiliziya ya Ntarama

Umuganwa Marie Chantal ni umukozi wa CNLG

*Kiliziya yahindutse urwibutso rwa Jenoside, n’ahabikwaga karisitiya Interahamwe zahiciye abantu,

*Igeragezwa rya Jenoside mu 1992 ryabereye mu Bugesera, abantu 4000 ngo barishwe Leta ireba,

*Muri Mata 1994, tariki ya 15 nibwo Kiliziya y’i Ntarama yiciwemo imbaga, abapadiri b’Abazungu bahunze.

*Hari igishanga cyiswe CND, cyagabweho igitero simusiga tariki ya 30 Mata 1994, Abatutsi bari basigaye baricwa.

* Mukankuranga Dativa wabonye bica abana be 7 n’umugabowe, ati “Jenoside twarayibonye ntidushaka ko izagaruka…”

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena nibwo abanyeshuri mu Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Delopment, ILPD) basuye urwibutso rwa Ntarama, ahiciwe Abatutsi 5000 muri Kiliziya, abana bakubitwa ku nkuta, abagore bafatwa ku ngufu, basobanuriwe urwango Abatutsi bo mu Bugesera banzwe kuva ku butegetsi bwa Kayibanda kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba.

Mukantabana Dativa uretse gutemwa mu mutwe, yaniciwe abana barindwi n'umugabo muri Jenoside yasigaye wenyine
Mukantabana Dativa uretse gutemwa mu mutwe, yaniciwe abana barindwi n’umugabo muri Jenoside yasigaye wenyine

Umuganwa Marie Chantal ni umukozi wa CNLG, asobanura amateka ku Rwibutso rwa Ntarama ruri mu kagari ka Cyugaro mu murenge wa Ntarama, ni we wakiriye aba banyeshuri 66 basanzwe ari Abavoka bakaba biga muri Week end bashakisha impamyabumenyi ya diploma mu bijyanye n’ubumenyingiro mu mategeko.

Umugwaneza watangarije Umuseke ko gusobanura amateka buri munsi, biba bitoroshye, avuga ko itotezwa ry’Abatutsi ryatangiye kera muri 1959, ubwo abaturage bazanywaga muri Bugesera ngo bazicwe n’isazi itera ibitotsi ya Tsetse ngo izabarye bashire.

Abo ngo babaga bakuwe muri Gisenyi, Byumba, Gitarama n’ahandi. Ati “Navuga ko icyo na cyo ari Jenoside, gukura abantu ahantu bari bamerewe neza ubazana ahantu uzi ko bazapfira. Uretse Jenoside yo mu 1994, hari izindi Jenoside zakorewe Abatutsi, Gikongoro, Gisenyi n’ahandi.”

Umugwaneza avuga ko abo bari barajyanywe mu Bugesera bizeraga kuzasubizwa imitungo yabo no gusubira iwabo ariko ngo ntibyashoboka. Ntarama yari muri Komine Kanzenze, ngo 95% bari Abatutsi bahatuye, ariko ntawajyaga i Kigali adafite ibyangombwa kuva mu 1963, iyo habaga habaye igitero ngo ni bo bicwaga.

Mu 1992 habayeho kugerageza Jenoside mu Bugesera, abantu barenga 4000 baricwa nta muntu uvuga, Leta irebera. Icyo gihe abatutsi bahungiraga kuri Kiliziya nk’uko uyu usobanura amateka abivuga.

Ati “Mu 1994 na bwo Jenoside iba abantu bahungiye muri Kiliziya yaba iya Nyamata n’iya Ntarama baturutse ahantu hatandukanye. Abantu bari benshi, baza kwicwa n’Interahamwe zifatanyije n’Abasirikare tariki ya 15 Mata 1994, bakoresha imbunda na gerenade.”

Tariki ya 30 Mata 1994, Interahamwe zagabye igitero simusiga zica Abatutsi bari bahungiye mu rufunzo aho bari barise CND, kubera ko harimo Abatutsi, babagereranya n’ingabo za RPA 600 zari muri CND (Nteko Nshingamategeko) na n’ubu ngo urwo rufunzo rwitwa CND.

Aho kuri Kiliziya ya Ntarama nibura ngo hiciwe abantu 5000, habayeho gutwika abantu hakoreshejwe matelas na petrol, gukubita abana ku bikuta ndetse ngo habayeho gufata abagore ku ngufu nk’intwaro yakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri ba ILPD nyuma yo gusura urwibutso no gusobanurirwa amateka ya Jenoside, baremeye imiryango 15 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho abaturage bo mu tugari dutatu twa Ntarama, buri kagari kajonjowemo batanu bakenywe cyane b’inshike baremewe amatungo magufi.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ntarama yasabye abaremewe kutazagurisha amatungo yabo ahubwo bakumva ko ari ayo kubafasha gutera imbere. Yavuze ko ari byiza ko bahawe amatungo magufi kuko bizaborohera no kuyitaho, kuko ngo abatoranyijwe kubera ubukene inka ntibazishobora.

Ati “Izagurishwa izagaruzwa kuko muzaba mugaragaje ko mutagikeneye gufashwa, aya matungo mwahawe ntabwo ari uko arimwe kamara ahubwo ni uko mwatoranyijwe nk’abatishoboye kuko hari n’abandi bakeneye gufahswa.”

 

Ibikorwa byabanjirije Jenoside i Ntarama ni ibimenyetso bifatika by’icyaha cya Jenoside

Umuyobozi wa ILPD Havugiyaremye Aimable nk’umunyamategeko, yavuze ko ibyabaye byose mbere ya Jenoside nyirizina birimo kwimura abantu iwabo (Deportation) bikoze ibimenyetso bya Jenoside “Elements constitifs”.

Ati “Iyo twibuka duca intege abashobora gukora Jenoside,  niyo mpamvu tuzahora twibuka.”

Yavuze ko abanyamategeko bagomba kugira uruhare mu guca burundu ingengabitekerezo ya jenoside bahereye ku gutanga ibihano bikomeye. Yatanze urugero ku muntu babajije ngo ko utagiye kwibuka, asubiza ko hajyayo abo bifitiye inyungu, mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati “Jenoside si iy’Abatusti gusa buri wese yamukorerwa, nk’Abanyarwanda tugomba kujya hamwe.”

Yabwiye abo baturage ko ibyo babona ari ukubera ubuyobozi bwiza, ati “Mbere mwabonaga abaza kubica, ubu murasurwa n’abaje kubaremera.”

Me Twagirimugabe Alex w’imyaka 60, ni umwe mu banyeshuri ba ILPD bagize uruhare muri iki gikorwa, na we avuga ko kuba Abatutsi barazanwaga mu Bugesera ahantu hari isazi ya Tsetse, byari Jenoside yatangiye kera.

Ati “Nkurikije ibyo twabwiwe uko abantu biciwe mu rusengero, numva ko Jenoside ari igikorwa cyo kwamagana nk’umuntu ukunda igihugu cye, ni cyo navuga n’abazadukomokaho bakwiye kujya bagenda bagasura, ni ryo somo mpakuye.”

Me Twagirumugabe wahunze mu 1960 ahungiye i Burundi, akaza kugaruka nyuma ya Jensode, avuga ko abanyamategeko bashobora kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Mu byo dushinzwe nk’abanyamategeko ni ukurenganura uwarenganye tutagamije kuvuga ngo uyu tumukuremo amafaranga, ahubwo tugamije guca akarengane hagati y’uwagakoze n’uwagakorewe, uwagakoze agahanwa by’intangarugero.”

Me Canisius Kayitera, wayoboye iki gikorwa, yabwiye Umuseke ko bagiteguye bagamije kugira ngo babimburire abandi bazabakurikira n’abato kugira ngo gufasha bizabe umuco, babifashwamo n’ikigo ILPD mu rwego rwo kuvuga ngo Jenoside ntizongere ukundi.

Ati “Ni ukugira ngo n’abazadukurikira n’Abatoya bazatwigireho umuco mwiza wo kwibuka, nyuma y’ibihe bibibi ubuzima burakomeza niyo mpamvu twanahisemo kuremera abatishoboye, kandi bizakomeza.”

Buri muturage yahawe itungo rifite agaciro ka Frw 25 000 ku miryango 15 yafashijwe yaturutse ku musanzu w’umunyeshuri, ndetse bateye inkunga urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ingana na Frw 50 000.

 

Mukantabana Dativa yarokokeye i Ntarama yabonye bica abana be 7 n’umugabo we …

Mukankuranga Dativa w’imyaka 57, atuye mu mudugudu wo kwa Mandela mu kagari ka Kanzenze, yarokokeye i Ntarama, ndetse ngo n’i Nyamata ntaho umuntu atatambiraga ahunga, yapfushije abana barindwi n’umugabo we, na we yakomerekejwe mu mutwe atemeshejwe imipanga.

Agira ati “Nk’ubu iyo umuntu yaje kudusura nk’uku turavuga ngo Imana ntabwo yadukuyeho amaboko ubundi twari twarihebye. Umuntu yabonye asigaye, asigaye gusa, ubu barantemye nasigaye ndi ikimuga, nta mutwe mfite barantemye ni ibisebe gusa, iyo tubonye abantu nk’aba turavuga ngo Imana …turacyafite abantu badutekerezaho.”

Uyu mukecuru avuga ko abayeho mu bukene, ngo yari afite agatungo kagufi none yahawe akandi. Ngo babaho mu buzima bwo kwifasha, amafaranga ya FARG iyo aje ngo ayakoresha mu guha umuhinzi akamuhingira.

Ati “Nabwira aba (babafashije) nti ‘Imana ibahe umugisha’, kuko na twe badutera inkunga duharanira kwigira no kurwanya Jenoside kuko yadukozeho twarayibonye. Iyo ubonye umuntu angana atya akaba yisaba amazi n’inkwi wumva biteye ikibazo, ariko ukavuga uti ‘ibyabaye ntibikongere’ (imvamutima ziraza ararira).”

Bavuye ku muhanda berekeza ku rwibutso rwa Jenoside
Bavuye ku muhanda berekeza ku rwibutso rwa Jenoside
Bajyanye indabo ku rwibutso
Bajyanye indabo ku rwibutso
Basobanurirwa amateka ya Jensoide mu Bugesera
Basobanurirwa amateka ya Jensoide mu Bugesera
Imva y'umugore witwa Pelagie Umugabo we yaramumenye asaba ko amushyingura mu mva yihariye
Imva y’umugore witwa Pelagie Umugabo we yaramumenye asaba ko amushyingura mu mva yihariye
Umuganwa Marie Chantal ni umukozi wa CNLG
Umuganwa Marie Chantal ni umukozi wa CNLG
Ku rukuta hariho amazina 260 ni bo bantu bamenywe amazina
Ku rukuta hariho amazina 260 ni bo bantu bamenywe amazina
Barasoma amazina
Barasoma amazina
Aho abiga ikibeho bigiraga naho hiciwe abantu
Aho abiga ikibeho bigiraga naho hiciwe abantu
Imbere y'aho baganirira niho habikwaga Karisitiya na ho hiciwe abantu
Imbere y’aho baganirira niho habikwaga Karisitiya na ho hiciwe abantu
Kiliziya yahindutse aho kwicira abantu ubu ni urwibutso rwa Jenoside
Kiliziya yahindutse aho kwicira abantu ubu ni urwibutso rwa Jenoside
Umuyobozi wa ILPD asinya mu gitabo cy'abasuye urwibutso
Umuyobozi wa ILPD asinya mu gitabo cy’abasuye urwibutso
Umwe mu banyeshuri ba ILPD
Umwe mu banyeshuri ba ILPD
Me Canisius Kayitera wari uyoboye iki gikorwa
Me Canisius Kayitera wari uyoboye iki gikorwa
Havugiyaremye Aimable umuyobozi wa ILPD yahumurije abarokotse Jenoside ababwira ko batari bonyine
Havugiyaremye Aimable umuyobozi wa ILPD yahumurije abarokotse Jenoside ababwira ko batari bonyine
Umuyobozi w'Irangamimerere mu murenge wa Ntarama
Umuyobozi w’Irangamimerere mu murenge wa Ntarama
Abanyeshuri ba ILPD intake 2 bitanze
Abanyeshuri ba ILPD intake 2 bitanze
Abarokotse Jenoside batishoboye bahawe amatungo magufi
Abarokotse Jenoside batishoboye bahawe amatungo magufi
Amatungo yatanzwe
Amatungo yatanzwe
Bahagurutse ku ishuri rya ILPD mu Kiyovu bagiye kwibuka i Ntarama
Bahagurutse ku ishuri rya ILPD mu Kiyovu bagiye kwibuka i Ntarama

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni igikorwa cyiza nk’umurage wabakiribato kugira ngo Genocide itazongera ukundi. “right to life is a fundamental right no person or government even representatives may take away from or given away by the possessor” Simply because people are creatures or property of God.

Comments are closed.

en_USEnglish