J. Habyarimana uregwa Jenoside ngo Leta ntiyemeje ko atishoboye kandi yarabimuteye
*Ngo ntiyishoboye kuko Leta yamufunze bitemewe kuva 1997-2015, Umucamanza ati “Uzayirege”
*Avuga ko umurenge wa Muhima wamwimye icyemezo cy’uko atishoboye,
*Ntashobora kwiburanira no kwiyishyurira umwunganizi, ati ‘Mufate icyemezo’,
Jean Habyarimana wari umuyobozi wa MRND muri Perefegitura y’umugi wa Kigali, akaza gukatirwa ‘Burundu y’umwihariko’, kuri uyu wa 20 Kamena yabwiye urukiko rw’Ikirenga yajuririye iki cyemezo ko yimwe icyemezo cy’uko atishoboye rwari rwamutumye kugira ngo agenerwe umwunganizi, ndetse ko nta bushobozi afite bwo kumwiyishyurira kuko ‘yafunzwe binyuranyije n’amategeko imyaka 18’.
Uyu mugabo wayoboye Ishyaka rya MRND muri Kigali mu gihe cya Jenoside na mbere yayo akaza guhamywa ibyaha bya Jenoside n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye Burundu y’umwihariko , yabwiye Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima bwamwimye icyemezo cy’uko atishoboye.
Habyarimana wabwiraga Umucamanza ko yaje yizeye ko urukiko rumubonera uwamwunganira, yavuze ko adashobora kwiburanira. Ati “…Kuko ntabona ubutabera kubera ikibazo cy’amategeko.”
Umucamanza Muhima Antoine uyoboye inteko iburanisha uyu mugabo, yamubwiye ko ibyo asaba bitabaho mu rwego rw’amategeko. Ati “Twamubona gute ko ntabo dufite hano mu mufuka.”
Impaka zasaga nk’izabaye ndende hagati ya Habyarimana n’Umucamanza, Muhima yabwiye uyu mugabo wajuriye ko mu gihe atahawe icyemezo cy’uko atishoboye bigaragaza ko afite imitungo bityo ko akwiye kwikoramo akiyishyurira umwunganizi.
Habyarimana wahitaha asubiza atatse ijambo nk’uko bisanzwe mu nkiko, yagize ati “…Nta mitungo mfite.”
Habyarimana wagaragaza uko atishoboye, yavuze ko Entreprise ye yasenyutse muri Jenoside kuko yasahuwe ibikoresho byayo ndetse n’abakozi bane ba kinyamwuga bitabya Imana, abandi bagahunga.
Uyu mugabo wavugaga ko Leta y’u Rwanda yagize uruhare mu kuba atishoboye, yavuze ko kuva mu 1997 kugeza muri 2015 yafunzwe binyuranyije n’amategeko bityo ko nta mwanya yabonye wo kugira icyo akora cyamuzamura. Ati “Leta ibifitemo responsabilite (Uruhare) Civile.”
Umucamanza Muhima na we wahitaga aca mu ijambo uyu mugabo, yahise agira ati “Uzayirege (Leta) mu manza mbonezamubano, aha turi mu manza nshinjabyaha.”
Muhima Antoine wakunze kwibutsa uwajuriye (Habyarimana) ko amagambo atajya ahabwa agaciro mu rukiko, yamubwiye ko ikimenyetso ari cyo kigira agaciro bityo ko akwiye kuzana icyo cyemezo cy’uko atishoboye akaba ari cyo giherwaho asabirwa abunganizi.
Ubushinjacyaha bwasabye ko iki kirego gisibwa mu bindi…
Umushinjacyaha, yabwiye urukiko ko Habyarimana yiburaniye mu rubanza rw’iremezo bityo ko kuba yarajuririye icyemezo yafatiwe bigaragaza ko afite ubusha bwo kwiburanira.
Uyu mushinjacyaha yavuze ko kuba ubuyobozi bwarimye uyu mugabo icyemezo cy’uko atishoboye ari uko bwabonye ko atagikwiye.
Uyu munyamategeko usa nk’utari wakurikiye neza Habyarimana, yavuze ko ari ikibazo kuba atakwiburanira kuko atizeye ubutabera bw’u Rwanda.
Ati “Ni ikibazo gikomeye kuba avuga ko adashobora kwiburanira kuko atizeye ubutabera bw’igihugu cyacu.” (Habyarimana wahise asaba kunyomoza ibi, yavuze ko atavuze ko atizeye ubutabera bw’u Rwanda ahubwo ko atizeye ko yabuhabwa kubera ikibazo cy’amategeko adahugukiwemo.)
Ashingiye ku byatangajwe n’uwajuriye (adashobora kwiburanira, adafite ubushobozi bwo kwishyura umwunganizi, no kwimwa icyemezo cy’ubukene), Umushinjacyaha yahise agira ati “Dusanga atiteguye kuburana, turasaba ko urukiko rusiba iki kirego cye mu gitabo cy’ibirego.”
Nyuma yo kumva izi mpaka, urukiko rwiherereye rwanzura ko iburanisha ryimuriwe ku italiki ya 18 Nyakanga, uwajuriye azana igisubizo cyanditse ku busabe bw’icyemezo cy’uko atishoboye kugira ngo bitange umurongo w’ikizakurikiraho.
Akimara kumva iki cyemezo, Habyarimana yagize ati “Nibadasubiza?” Umucamanza amusubiza agira ati “Icyo nacyo ni igisubizo kuri twe, bizaduha umurongo.”
Umucamanza yasabye Habyarimana gutganya ko ibi byose, agatekereza uko yaziyishyurira umwunganizi mu gihe yaba yimwe icyemezo cy’ubukene.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
9 Comments
Abazi ibyamategeko mbibariza. Ko umuntu uregwa genocide aba mumumahanga leta ihita imusaba kandi ikemera kumubonera abunganizi nikuki uyu atamuhabwa? None hari ivangura mubakoze genocide?
ariko mwandika ibintu birebire bikabije kandi birimo totologie muragenda mujya kure y’ubuhanga ntabwo abakozi banyu bagaragaza ko ari ab’umwuga pee!! ibi bigambo byose nukwivuna ukavuna nabasmyi
Ubuyobozi bwamuha icyo cyemezo bute se ko afite Umugore ufite akazi unahembwa amafaranga ishyano ryose!! Ongeraho n’imitungo afite ku Muhima! Ukwigwandika kwabo ahaa!! Ubu Habyarimana yigize utishoboye!! Ariko narumiwe, uwububa yabonywe n’uhagaze dis!!Ariko hari n’abantu batagira isoni, nk’umugore ubona umugabo we yigira umutindi nyakujya, utabasha kwirihirira umu Avocat, umugore waminuje i Ruhande pee ari aho; akihanganira ko umugabo we yigira biriya;bombi bazi neza ko Ari mu Ruhengeri(iwabo wa Habyarimana) bahafite imitungo, ari n’i Byumba(iwabo w’umugore) ari uko; akajyaho akigira nyoni nyinshi ngo arashaka abamurihira Abunganizi!!!
Ariko abanyarda dupfa iki no gusoma, ubu tugume muri bya bindi abanyaburaya bazanye ngo icyo ushaka guhisha umunyafirika ugigishyira mu nyandik niba wasomye neza iyi nkuru yose iyo totologie uvuga ko nge ntayibona ahubwo mbon ari information yuzuye nkumunyamakuru wigereye ku kiguga (terrain), ubwo rero nakurangira gusoma za rdapaparazi ni ho uzasanga inkuru ngufi zitakubwira icyabaye, aho cyabereye n’ubusesenguzi bw’umwanditsi. iyi ni inkuru ivuga ibyabaye ku murongo ikakugeza aho byabereye utahageze. kandi hakazamo n’ubusesenguzi bw’umwanditsi. twiyirukanemo ubunebwe mu gusoma.
murapfubusa mwese nibaMUHE UMWAVOKA ABURANE CYAGWA BAKOMEZE BAMUCUMBIKIRE HARIKINDI
Hahyarimana urata ighe cyawe. Babuze uwomwitiranwa barakubona, ubwo rero ugomba kwirengera ibyo bagukatira kuko na avocat ntacyo azakumarira.Komeza wihangane.
Ah bon nari nziko baburanirwa ku buntu njye!#bamwe bandi banga abo leta yabahaye se burya nabo baba biyushyurira.ariko mumuhe ubutabera ndabona mu musubiza nabi rwose ibyo ntibikwiye
Ingaruka y’icyaha ni urupfu!!!!
niba leta yaramukenesheje nimuhe umwunganira kuko uyu munsi niwe ejo naboo batamuha ubutabera.bibuke ko nawe yayoboye!!!
Comments are closed.