Amashusho yari yaravanywe muri Kiliziya ya Mugina azasubizwamo
Mu ntangiriro z’uku kwezi muri Kiliziya ya Mugina mu karere ka Kamonyi bavanyemo amashusho abacitse ku icumu aho bavuga ko yari ajyanye no kwibuka amateka mabi y’ubwicanyi bwakorewe muri iyi Kiliziya, Mgr Papias Musengimana ushinzwe ibya liturujiya muri Diyoseze ya Kabgayi muri iyi week end yabwiye Umuseke ko aya mashusho bazayasubizamo namara gusanwa kuko yari ashaje. Aya mashusho yari amaze amezi icumi muri Kiliziya.
Nyuma y’akababaro kagaragajwe n’abarokokeye muri iyi Kiliziya, mu ntangiriro z’iki cyumweru habayeho inama yahuje ababahagarariye, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mgr Papias n’abandi yari igamije kuganira kuri iki kibazo kuko abarokotse bavugaga ko bitari bikwiye gukuramo ariya mashusho ntibisobanurwe impamvu kandi ntasimbuzwe.
Muri iyi nama bemeranyijwe ko ariya mashusho namara gusanwa azasubizwa muri Kiliziya ya Mugina.
Nta gihe Mgr Papias Musengimana yavuze aya mashusho azasubirizwa muri Kiliziya ya Mugina, ubu ngo bari kureba uko yasanwa mu buryo burambye, abayasana bakazagena igihe azarangirira agasubizwamo.
Mgr Papias avuga ko ariya mashusho yarimo yavanywe mu Kiliziya ngo kuko yari yarangijwe n’ubushyuhe buri ku Mayaga aho iyo Kiliziya ya Mugina iherereye.
Amagambo yanditse munsi y’iriya shusho y’umubyeyi uteruye umwana batemye Mgr Papias avuga ko abayayahuza n’iriya shusho nta shingiro bafite. Ngo nta sano itaziguye bifitanye.
Mgr Papias yabwiye Umuseke ko amashusho ari muri Kiliziya agirira akamaro abayizamo bose kuko ngo buri wese ayibonamo.
Avuga ko uriya mugore ngo yerekana akababaro k’abababaye n’indushyi muri rusange, akavuga ko abemeza ko ariya mashusho yashyizwe muri Kiliziya mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bayiciwemo batanga amakuru atariyo.
Ati: “Ntaho ariya mashusho ahuriye na Jenoside…”
Imwe muri aya mashusho iriho umubyeyi uteruye umwana batemye akaboko batemye no mu maso, abarokotse ubwicanyi bwakorewe muri iyi Kiliziya bavuga ko ishushanya ubu bwicanyi mu ishusho y’umwe mu baharokokeye akiri umwana (Rurangwa Reverien Muzigura) watemwe muri ubu buryo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
16 Comments
Umuco wo guhishira ikibi muri Kiliziya Gatolika turawumenyereye: Genocide yakorewe Abayahudi, Pedophilie, Genocide yakorewe Abatutsi, etc. Abatazi amateka ya Kiliziya ni bo bakemera ibyo abayobozi barimanganya.Disappointed by Papias statements.
Muzanayatwereke yasubiyemo .
Ariko ko Kiriziya guturika ari iya bose ni gute mutangira gushyiramo amashusho nkayo?? tumenyereye atwibutsa amateka mubyiyoboka Mana cyane cyane ashingiye no kuri bibiriya. None iyo shusho yibutsa abatutsi biciwe aho, ibyo hari aho biri muri bibiriya?? Njye ndumva harebwa ahandi ishyirwa ariko atari mu kiriziya kuko bamwe bashobora kubibonamo ivangura kandi Kiriziya ari iya twese.
@ abiyise Cici na Haguruka, mufite ikibazo gikomeye cyane, ahubwo mukwiye gusengerwa. Ariko ubwo muba mwumva nta soni mufite? Mwakabimenye se nyine ko Kiriziya ari iya bose? Abicwaga n’abicaga twese Jenoside iratureba, mwabishaka mutabishaka. Ese niba mutarashakaga ko Jenoside yibukwa mwayikoreye iki? Ngo nta Jenoside iri muri bibilia? Iyo bibiliya itabuza kwica ni iyawe n’abo musangiye ubuswa, jyewe ntayo ndabona kandi nsoma bibiliya buri munsi.
mujy mutandukanya amasak n’amasakaramentu. Iyo kiliziya nimuyigire urwibutso cg iyo shusho ivemwo kuko numva ahubwo baravangiwe abayishyizemwo. Mgr ntiyarakwiye kurya iminwa avugishe ukuri n’ubwo bibutse ibitereko basheshe cg yatinye gushinjwa ingengabitekerezo?
Ahaaa, none se udashinga arabyina? kiliziya gatolika ahubwo nabayoboke babo ejobundi bazabasaba gusaba imbabazi kimwe naba makuza,murekezi nabandi.Nonese niba batanashobora kubahiriza amahame ya kiliziya yabo nko gushyingura abashumba babo mucyubahiro urumva haricyo bashoboye? Musenyeri Misago burya yagize amahirwe menshi.Imana ikomeze irinde kiliziya gatolika itunganye gatolika mu Rwanda.
ubwo izagaruka barayihinduye,nimurekere amateka imyimerere yayo, kuko nubundi abarokotse ubwabo bafite ibisigisigi bya genocide(blessure exterieure)
Nubwo ntari umu catolique ariko nemera ko “KILIZIYA ARI KILIZIYA”,Erega noneho nyuma y’ibyo bazamanikamo n’amashusho y’ibikoresho cyangwa intwaro abicanyi bakoresheje biciramo abantu ! Ese ni ukuvuga ko ibijyanye na Genocide byose abantu babyakira uko biboneye ngo bidafatwa nko kuyipfobya ! Nyamara hari igihe ahubwo bizahinduka gupfobya kubera kwitiranya ibyifuzo bya bamwe na bamwe !
Niba ari ibyo rero bazamanikemo n’ishusho ya Padiri ISIDORE wayoboye iyo kiliziya akanahicirwa wenda bashake nabyo uko babyita nubwo atazize Genocide ariko yishwe n’abagizi ba nabi kandi agwa ku butaka bwa kiliziya ya MUGINA kandi yari umu Spagnol !Ahaa! Niba rero ayo mashusho yerekana indushyi n’imbabare, bayakwirakwize kilizia zose cyangwa bayareke kuko ntaho imbabare zitari ariko nibwirako ibyakorewe Yezu kristo bihagije kumwibukiraho byose. Ariko ubundi mwatubuye ariya magambo yanditseho akaba ariyo murmanikamo nubwo nabyo ntacyo byatumarira mu gihe tudahindutse rwose ! Kuzirikana ibintu mu mitima yacu biratunaniye none dutangiye gushakishiriza ku maso ngo byibuze amashusho abe ariyo twibukiraho ibyatubayeho !Tureke kuremerera abakozi b’imana natwe tutiretse.Umva ko dushukwa n’abazungu da ! Erega burya Amashusho nayo abarirwa mu mfashanyigisho !Padiri azajya yigisha bimwe n’amashusho asobanure ibindi kuri bamwe na bamwe ruzabure gica mu mitima yabo. Ngayo nguko.Icyakoza kuba bataratangaje igihe azasubirizwamo ntawamenya dore ko no kubibishyuza bigomba abazabyiyemeza.
Ntibakatwishongoreho,kuba ari abihayimana ntibivuze ko atari abanyarwanda,iyi kiriziya niyibatirijweho,mpahererwa Eucharistie, ndahahungira, nge nababyeyi bange twararaga nezaneza kugiti cyari hepfo yahubatse urwibutso, uko nahavuye simbizi gusa nziko hari nijoro. none muratujoga bigeze aho. mwarangi za ngo imiryango remezo, mutigisha ubumwe n’ubwiyunge, ubuse kiliziya nimwe nkuko biririmbwa?
Kera nari nturanye n’umugabo bitaga BIGIRANKANA
Padiri uyu Papias akihanukira ngo ishusho iriho umwana batemye akaboko no mu isura ngo isobanura indushyi n’abababaye bose muri rusange nta soni koko? Ese abona abo abwira ari injiji gusa gusa!?
Aka ni akumiro mba ndoga Rubambuziminega!
@fransis None se urusha padiri Papias ushinzwe ibya kiliziya kumenya ubusobanuro bw’ariya mashusho?Ni wowe wayashyizemo ahubwo?Ntimukigire ba Bamenya na BA Munyangire.Shame on you!
Francis, intore ntiganya ishaka ibisubizo!Ko Kiliziya ariyo yashyizemo ayo mashusho ikaba ari nayo iyakuyemo, ubabajwe niki?Keretse niba ari wowe wari warayishizemo.
Well said Papias!Wihaye Imana koko, uvugisha ukuri nta marangamutima.Imana igukomeze muri urwo rugamba uhora urwana.Abavuma Kiliziya Gatolika ntibazayishobora bararushywa nubusa.
Mwese Imana ibahe ubwenge n’ubushishozi mureke amatiku n’inzangano kuko ntaho zabageza.
Nimureke guterana amagambo atari meza mutavaho mucumura. Kiliziya Gatolika ni agati kateretswe n’Imana ntawe uteze kugahungabanya. N’abagerageje kubikora mbere, bose byarabananiye, ntabwo rero ari bamwe mu banyarwanda b’ubu bazabishobora. Nibarekere Kiliziya Gatolika rero amahoro nk’uko nayo iyabaha.
Kiliziya Gatolika igira imihango yayo kandi igira uburyo iyoborwa, muramenye mutayitiranya na ziriya ngirwa-madini z’inzaduka zisigaye zuzuye mu Rwanda utamenya n’icyo zigamije.
Iyi nkuru irongera ikurure comments nyinshi , gusa hari abantu bamwe bibwira ko bafite ukuri kurusha abandi, hari n’abibwira ko amateka bavuga ariyo yo.Nyamara uwabaza bamwe uwateguye GENOCIDES barya iminwa.
Nimureke twimike urukundo,twirinde umwiryane n’inzangano.Tureke gucagagurana.Iyo ndebye amagambo akakaye atambuka muri izi comments nibaza uko byagenda abantu basomye iyi nkuru bari kumwe bakayiganiraho. Ubanza Police yahura n’akazi katoroshye.Tujye twiga gutanga ibitekerezo byacu m bworoherane n’ubwumvikane.Ibyabereye kuri iriya Paroisse byabara uwariraye.Ni iwacu,narahabaye,narahakomerekeye,sinjya nifuza no kuhasubira.Twipfa ishusho,kuko abishi banze kwihana ariya mashusho barayagendana mu mutima.Abishe bari muri gereza abenshi ntibabona inzibutso ariko ariya maraso bamennye ntibayibagirwa.Nimureke guterana amagambo rwose.Amaraso uwayakoze ntayakaraba ngo ashire ku ntoki.Ni avuyeho ku mutima ahiraho.
Inkuru ya Gahini mwarayisomye?!
Comments are closed.