Vuba cyangwa kera ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko izasenywa
Ubu unyuze ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko abona ko hari ibice byayo biri gusigwa irangi ryera. Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka Abadepite bari bagaragarije Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ko bari mu gihirahiro cyo kumenya niba inyubako bakoreramo izasenywa cyangwa izasanwa, n’igihe bizakorerwa, yasubije ko Leta ubu ifite gahunda yo kuyisana ariko ikifuzo ari uko izasenywa hakubakwa ijyanye n’igihe.
Ni ikibazo cyabajijwe na Perezidante wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’imari, Hon Rwaka Constance Mukayuhi tariki ya 16 Gicurasi 2016 ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasobanuraga ingengo y’imari y’imyaka itatu.
Hon Mukayuhi yavuze ko abagize Inteko Nshingamategeko bari mu gihiraho cyo kumenya niba ingoro bakoreramo izasenywa cyangwa izasanwa, kuko ngo inyigo za mbere zerekanaga ko kubaka indi nshya bizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi ndetse no kuyisana ngo ni ayo bizatwara.
Umuyobozi wahawe gusobanura iby’igishushanyo mbonera (mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire) wari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta, yavuze ko mbere hari ibitekerezo bibiri;
Icyo gusana iyi nyubako, n’icyo kubaka indi Ngoro y’Inteko nshya, ariko ngo ku rwego rwa ‘technique’ barangije akazi kabo, gusa ngo biracyaganirwaho n’izindi nzego ngo hafatwe icyemezo.
Dr Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko aribyo koko hari ibitekerezo bibiri, gusana no kubaka, ariko ngo byose bifite agaciro kuko gusana bizabanza nyuma hagakurikiraho kubaka indi Ngoro y’Inteko ijyanye n’igihe.
Yagize ati “…Tuzabanza gusana iyi ngiyi mu be muyikoreramo, ariko dufite ikindi cyifuzo cyo kubaka indi nshya, kuko iyi tubona itakijyanye n’igihe…”
Hon Mukayuhi yahise yungamo amubaza icyakorwa niba hari inyigo yagaragaje ko kubaka indi no gusana byose bizatwara miliyari zirindwi, ati ‘ubwo icyo dushaka kumenya ni uburyo bwo kudakoresha nabi imari ya Leta’.”
Dr Nzahabwanimana, yahise asubiza ati “Izo mpungenge twazumvise tuzabizirikana, ni ikibazo tuganira n’inzego zitandukanye ngo kive mu nzira, gusa twe twumva twayisenya tukubaka indi, ariko mu gihe hataraboneka ubushobozi hasanwa iyi.”
Ingoro Inteko Nshingamategeko ikoreramo, amateka avuga ko yatangiye kubakwa mu 1980, yuzura mu 1989. Mu 1990 nibwo iyitwaga CND (Conseil National de Development) cyaje kuyikoreramo ivuye gukorera muri ‘Palais de Jeunesse’ yabaga ahakorera Rukiko rw’Ikirenga na Minisiteri y’Ubutabera ubu.
Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke
UM– USEKE.RW
49 Comments
Gusenya?? Hari byinshi yakomeza gukora (yaba museum, cultural hub,…). Indi ngoro ikubakwa ahandi. Igitekerezo cyo gusenya cyo cyaba kibuzemo ubunararibonye no kureba kure.
Uvuze ukuri. Ntampamvu yo kuyisenya kandi igikomeye ishobora no gukoreshwa ibindi nkuko ubivuze.
Kubaka bizatwara miliyari 7 no gusana bizatwara miliyari 7 none twahisemo gusenya kuko tuzubaka igezweho!!!
Nakumiro gusa ntakindi, iyi nyubako yahoze yitwa CND mushaka gusenya ni imwe mu mazu yubatse neza kandi akomeye kuko 1994 FAR yayiteye ibisasu byinshi ishaka kuyisenyeraho Inkotanyi birananirana, ibyo bisasu ubiteye kuri aya mazu mwitako agezweho yahita aba umuyonga, kuko amenshi muriyo yatangiye kwiyasa imitutu andi ahora yisenya ntawuyakozeho.
Ikindi kandi kwifata ugasenya inzu nkiyi nabyo ubwabyo biracuritse wagirango i Rwanda ntabutaka buhari bwo kubakaho kuburyo kubaka ubanza gusenya no kwimura abantu.
Kera abubakaga ntabwo bari bakamenye kumira sima, byatwaraga igihe kiki ariko ikivuyemo kikaba kizaramba.Muzarebe amazu yubatswe mu mugi bitaga cadastré ya za 1980.Iyuyarebye usanga gusa ikigomba guhindurwa ari amabati ubundi wageramo imbere ugasanga byose bikora, ubu barakubakira wageramo nyuma yukwezi ugasanga bimwe itangiye kukugwaho.
Iriya nyubako abo ba Nyakubahwa yababanye nto? irava? irashaje se ko ziriya ministères za Kacyiru ko ziyiruta ubukuru ko zigikorerwamo? Bene iyo mvugo umuntu yajya kuyitiranya n’umurengwe!! Iriya nzu ngo ntabwo igezweho?? ariko narumiwe, bakabibwira abanyarwanda batuye mu tururi tuyikikije!! Ahaa iyo itagezweho se babakatiye mo utwumba bakazatubatuzamo iyabo ijyanye n’igihe imaze kuzura!! Mbega ubutesi!!
Njye mbona bakubaka indi n’iyi igahamaho. Amazu abiri aruta imwe. Ese ko dusenya amateka bizagenda bite? Mwayigize se wenda Musée y’intambara!
Bazabubakire umuturirwa i Nyarutarama byose bizorohera benshi.Cyangwa babimurire mururiya muturirwa uri ahahoze gare routière birtyo bage bahura nabaturage.
Uwagendera kuri logique nk’iyacu, Capitole Inteko ishinga amategeko ya USA (1812) na Maison Blanche kwa Obama (1792), Abanyamerika baba barashyize hasi cyera, Elysee kwa Hollande(1848) na Matignon kwa Ministre w’Intebe (1725) Abafaransa barazishenye, Basilique Saint Pierre ya Vatikani i Roma (1626) yarondoshejwe, Kremlin (1495) hasi!!!! Hari abantu wagira ngo kimwe mu bihora mu mitwe yabo ni ugusenya! Mu minsi ishize Ambassadeur w’u Budage ni we wigeze kubabwira mu kinyabupfura ngo nimureke gukomeza gusenya amazu abumbatiye amateka y’igihugu, bamaze gusenya iyari Centre Culturel y’Abafransa yasimbuwe n’itongo, iyari MINAFFET, iyahoze ari iya Caisse d’Epargne imbere ya BK, iposta yo mu mujyi n’iyo ku Kacyiru..
Ubu koko mwumva tumaze kudamarara ku buryo dusenya amagorofa nk’ariya, mu gihe abo twirirwa dusaba imfashanyo bagifite amazu arimo n’amaze imyaka irenga 500? Harya ngo ni ukubaka amateka mashya duhereye kuri zero?
Safi nkunda ibitekerezo byawe haba harimo kenshi les faits bityo igitekerezo cyawe kikaba gifite ireme ureke abirirwa bazana imyotsi yoguhuma abantu kuri runo rubuga.
I biganye n’igihe. Dans 20 bizongera bisenywe. Ibyiza ndunva Ali ukubakaa ahandi. Haliya bahagira nka faculté ya université
Ibi ni ibiki? Kutajyana n’igihe bisobanuye iki? None se ko White House(USA)imaze imyaka irenga 200 bakaba bakiyikoreramo n’uko babuze amafaranga yo kubaka indi? Inzu se Congres ya Amerika ikoreramo yo imaze imyaka ingahe? Ko batarayisenya? Ubu se ko mu mugi ukomeye nka Washington dusangamo inzu z’ibyondo za ba Kavukire ba America, zo zijyanye n’igihe? Basilica Saint Pierre i Vaticani? Yo yatangiye kubakwa tariki 18/04/1506 ubu imaze inyaka isaga 500 yose; ubu se ko ntawayisenye mukeka ko ari amikoro babuze.
Oya musigeho ba Nyakubahwa, niba itajyanye n’igihe muzayinyihere nyibyaze umusaruro aho kuyisenya.
ni akumiro pe ntacyo nakongeraho ko ifite amateka se buriya bagiye kuyihoora iki nonese n’amateka y’urugamba Koko agiye gusibwa njye byambabaza pe
Ibintu bitumvikana nagato rwose bitarimo nubushishozi hanyuma se igihe bamaze bakoreramo baraviriwe ahubwo ubwo itajyanye nurwego barimo nibabubakire indi hanyuma hariya leta ishyiremo ibindi bikorwa birikurwego rwayo cyereka niba aho kubaka harabuze izo zarutsiro hose nihariyo ibibanza haribintu wumva ukumva ubivuga numunyamurengwe rwose
Ariko ubu igitekerezo cyo gusenya inzu nk’iriya kiba cyavuye he? Njye mbona hakwiye gukoreramo RDB (Rwand Development Board), kiko n’ubundi ni Conseil Nationale de Development (CND). Hanyuma kuba inshya nababwira iki.
Or, Muyiukatemo ibyumba mutuzemo imiryango yirwa yicwa n’imivu muri ntuye nabi hanyuma mushake ikibanza mwubakemo Parlement uRwanda ntirwabuze ubutaka bw’inyubako nk’iyo. Igenamigambi rwose n’abarishinzwe bakomeje kutwangiriza twumva.
Mugabanye kwangiza umutungo rusange w’igihugu mwitwaje ububasha muhabwa n’imyanya mwicayemo.
bazasenya sha kuko niho babona agasima ko kubaka amagorofa yabo, mudusenyesha burimunsi ngo abakire babone aho batura badaturanye natwe rubanda rugufi ngo bisa nabi, ese mutwirukana mumujyi wacu kubera iki? twe kuki mutaduha amazu asa neza murizo mwubaka mukatwohereza hanze yumugi muba mwumva mukemuye iki usibye kutugira impunzi tugahunga ahantu hacu twiguriye twatuye twarerewe. Turababaye nuko ubuze ukwagira agwaneza. naho iyo nzuyo muzakore ibyo mushaka nubundi uwariye niwe urya.
iyi nzu ntakibaye. niba ba
yihaze bajye kubaka ahandi aho kuyitaho amafr .
Naho mwaratinze. Ko se economie yazamutseho 7% nta kibazo.
Umurengwe wica nk inzara koko.ayoma faranga se mwayashize mu burezi cg ubuvuzi ko Abanyarwanda birirwa barira kubera ubukene.yewe ni akumiro koko.
Umurengwe wica nk’irwara koko. Ntacyo mvuze!!!
kuyisenya bibi kuko haramateka itwibutsa
Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Ibyo byitwa kwikirigita maze ugaseka!! Kabiri kangahe mutubwira ko mugiye kubaka ikindi kibuga kindege kigezweho?? Mwaragishoboye se? Stade ya Gahanga!!! Irihe? Mujye mubeshya abahinde, mugende mugondagonde ibyuma nyuma mushyireho amabati mukirongozi hanyuma mubigire igitangaza ngo ni KCC kandi nabyo muzi ibyuya byababijije, none ubu mugiye kutwumvisha ko mufite ubushobozi bwokubaka indi ngoro igizweho!!!! Nimwe mugezweho kandi ninamwe bambere mubintu byose, naho abandi bo baribeshya. Ngayo nguko.
Towa muchafu, I believe in change, iriya ntabwo ijyanye n’igihe igomba kuvaho hakubakwa indi. Turi mu gihe cyo gusahura, so iriya igomba kuvaho igatanga opportunities…Ntibizagutangaze usanze hari umunyabubasha ushaka kiriya kibanza, ngo ahashyire iguriro ryegereye iriya convenshoni senta
Hhj ibintu bya kera ntibijya bita agaciro.uzarebe no ku isi ibintu bihenda cyane nibiba bimaze imyaka n imyaniko.gushyigikira ko basenya iriya nzu ni danger,mushatse mwanumva impanuro abantu bamwe batanga,guhora bubaka inzu z ibirahure kuva hasi kugeza hejuru si byiza na gato.reba iyi ifite umwihariko ,ifite utuntu tumeze nka triangles,sinari.narabibonye.njye ndabona ari nziza sinzi impamvu bashaka kuyangiza pe
Twese hari ibyo twemera biba byakozwe bitaze abantu imbere tukabishima. ariko umuntu wabagiriye inama yo Gusenya iriya nzu yagize nabi cyane, nibinabaho bizatubabaza cyane. Ababona uko bagera kwa nyakubahwa President wa Republica badutabare iriya nzu ntizasenywe. niba badashaka kuyikoreramo bubake ahandi inzu bashaka. Nshigikira abayobozi muri byinshi bakora ariko ibi bibabaye byaba bibaje cyaneeee kandi kubigorora byazabagora.
ahubwo bayigire hotel y’amateka y’urugamba muzi ukuntu iriya nzu ariyo yari icumbikiye abayobozi bari kumwe n’ingabo z’inkotanyi mu gihe hitegurwaga kuvanga ingab?
Nooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo!!!!!!!!!!!!! Ntigasenywe rwose, this is a really museum.
Ikinangaje niki
Kubaka uhereye hasi kuri0,nogusana ibihasanzwe byose ngo agaciro nikamwee!!
7.000.000.000Frw!!!!
Gutese??? Uwakoze inyigo ni umuhanga da!!
Ninawe wakoze inyigo yokugira kgli amatongo ngo barashyira muburyo igishushanyombonera cyumujyi mwiza muburyo!!
Ibyobibanza byumugi ugezweho byabaye indiri yibisambo nnamacumbi yubusambanyi
Reba nawe da,ikiyovu cyabateganya gukira inyubako zihari mumyaka ishize babahambirije ngo udafite ubushobozi bwo kubaka ibigezweho navemo vubaa..bose habura numwe barahambira bwacyeye umuhanga mugusenya yahashyize imashini zisenya,kimicanga yo nubusitani bw’umujyi Tera ijisho hano imbere ya KCT!mwibuke uburyo bahadukuye amatongo ahari arasebya umuturirwa wacu kbsa mutwihanganire bantu mufata ibyemezo iyonyubako nimuyiteze ibimashini bihinga pe turabinginze ba Nyakubahwa bireba please.
Kuba itakijyanye n’igihe ni ukuvuga iki ! niba itagikwiranye no gukorerwamo imirimoy’inteko bazayigenere ikindi ikwiranye nacyo kuko nticyabura naho gusenya inyubako byo iyo si impamvu yatuma isenywa. Bazubake iyo bifuza ahandi nubwo byaba ari ugusesagura bikabije pe !uko ihagaze ni amafaranga,kuyisenya bisaba gutakaza ayandi mafaranga,gerekaho kubaka iyindi……….Ahaa ! Uwasabye ko yasenywa ashigaje kuzatubwira ko urwanda narwo rutakidukwiriye ! ibitekerezo biratangwa ariko hari igitekerezo gitangwa ukibaza uwagitanze aho yagikuye bikakuyobera pa ! Si ukubahuka Honorable ariko nonone kunenga ibitagenda si icyaha ! Ariko niba iri mu manegeka,aho kugirango ibiza bizaduhitanire ba Honorables yasenywa da ! Ariko niba ari ukuba itakigendanye n’imiririmo y’inteko,yakwagurwa bitashoboka hakubakwa indi ahandi kuko mu myaka 26 imaze yubatswe ntabwo iraba depreciated to zero !
i Rwanda ibyaho bikomeje kuba agatereranzamba, ijambo kujyana n’igihe riraza gutuma bamwe basaza imburagihe.
Muri make ikintu cyose cyariho mbere ya Genocide ntabwo kijyanye n’igihe kigomba kuvaho? kuba wenda hari ukuntu kitagikunzwe ntibikwiye ko hajya hakoreshwa izi mvugo kuko nazo ubwazo ntizijyanye n’igihe
Iciyumviro canje nti; nikuki? Mwebwe mwoyisenya mukubaka iyindi ngho? Kdi mbona za kimihurura ari hanini? Nibarabe bbake ahandi hama iyo bayihoze kko nninzu yamateka abana bacu bazza bbukirako.mbere biragara garako ariyonzu yar’iyambare murwanda.dushize mmiturirwa.
Niba iriya ariyo yatumaga badatanga ibitekerezo byubaka nibayisenye! Ngo kuvugurura no kubaka binganya budget!? kera batubwiraga ko kubeshya ari icyaha!
gusenya bibi
Ejobundi nabonaga inyandiko y’amateka bavugako Hoteli Faucon i Butare ariho Umwami Rudahigwa yakubitiye umuzungu urushyi.Aho nayo ntiyarigiye gusenywa ejobundi hakabura gato? Gusenya gusenya burya natwe tuba twisenya.
Gusenya ariko bizarangira ryari? Muri Kigali hari henshi hatarubakwa niho bakwiriye kujya kubaka iyi ngoro hariya hagasigara ari inzu y’amateka isurwa na ba Mukerarugendo. Nabagira inama yo kujya i Kinyinya cg mu Busanza cg Gahanga naho hagatera imbere. Naho gusenya mbona yaba ari ugukoresha umutungo wa rubanda nabi.
Izo Miliyari 7 mwazikoresheje mwubakira abo badepite harimo na Nkusi wagize ibyago inzu ikamuhiraho…
Murababaje peeee
Oya nibavaneho umwanda, nta reason n’imwe yumvikana mbona muri izi comments yabuza ko isenywa mu gihe itakibashije kuzuza functiona itegerejweho, hapfa kuba gusa hazubakwa indi iyisumbije ubwiza, ubunini no gukomera. Abavuga amateka, iyo si impamvu yumvikana, amateka ajyanwa muri musee i Huye.
Ese kuki byose byipfukika hariya? Bazajye kubaka kugiti cy’inyoni baduhe amahoro.Mu migi yose natembereyemo nta n’umwe utagira agace karangwa no kuba katarahindutse gafite amateka, ugasanga ahubwo abantu basuye uwo mujyi batagenda batahabonye.Iwacu kubera ubumenyi bwacu buke, twumvako byose arugusenya.tukubaka ibishashagirana, Aeroport G.Kayibanda yo kuki batayisenya kandi yarubatswe nyuma ya CND? Kubera kubura kashi bahora basanana bongeraho ibipande, ugasanga harimo n’ubuswa bwinshi.Guherekeza umuntu birangirira hanze iyimvura iguheho bihinduka ikindi kibazo kuko abinjiramo arababa bagenda gusa.Kera umuntu waguherekezaga mwarazamukanaga mukajya gusangira ikirahure hejuru aho wabonaga indege iziguruka n’izigwa.
Ibyo kunganya budget byo birashoboka. Si ndi umwubatsi, ariko biterwa n’icyo wita gusana. Kuko no gusiga irangi ni ugusana. Ariko niba ushaka guhindura inkuta, igisenge, isima yo hasi n’iyo kunkuta, kuzamura indi nzu kuruhande ukayihuza n’isanzwe, maze warangiza ugashyiramo ibikoresho , byatwara amafaranga angana nayo kuzamura inzu imwe ikubiyemo byose wenda EQUIPEMENT ITARIMO. YES, buriya barabibaze da; basanze bihura.
GUSA icyo gihe nahitamo kubaka ahandi, iriya nkayigira HOTEL, dore ko ifite n’ibyumba nakwemeza ko bitigeze bikoreshwa na rimwe, ikagira CUISINE na Restaurent nziza cyane. Yaba ari HOTEL ifite icyumba cy’inama cyiza cyane. Ubundi igashaka aho ishyira piscine. Maze igahangana na KCC dore ko izaba iri mu RWEGO rwo hejuru;
BITIHI SE, hari za MINISTERE NYINSHI zikorera ahantu hadasobanutse uhereye no kuri MINIJUSTE ihaturiye.MIJEUSPOC, n’izindi ntarondoye.G– USENYA KWERI? Inzu itaramara imyaka 30; Inzu yo muri 90 Kweri? Uretse ko no kuyisiga ariya marangi bitari bikwiye; uko yasaga byari byiza, kereka niba harabuze ubuhanga bwo kuyavugurura uko ameze ubu.
Iriyanzu iracyakomeye ni mureke kwangiza amafaranga ahubwo bayifate neza.nizo bavugako zigezweho ntanimwe ikomeye nkiyo nzu yinteko.izo miriyari zirindwi muzubakiremwo abacitse kwi cumu nabandi ba nyarwanda bakeneye aho kuba heza,kuko ahenshi usanga baba mumazu ashaje kandi atujuje ibyangombwa.andi muyashire mumishinga yafasha urubyiruko kuva mubukene.canke Leta iyakoreshe muguhanga imirimo yatanga akazi. mu Rwanda abashaka akazi turi benshi.
Ndumiwe koko! Ngo iriya nzu nti jyanye n’igihe? Ikihe gihe se? Ubwose nibayisenya bakubaka ijyanye na 2020 nibigera muri 2050 bazongera basenye bubake ijyanye n’igihe?
Ese ba honorables ntiba kwirwamio? niba aribyo hubakwe indi hanyuma hariya hakorerwemo ibindi.ubwose MINALOC,MININFRA, Caisse social, RBA ko zasanwe ntizijyanye nigihe? Cyangwa nazo bazazisenya hubakwe inshya.???? Kandi ubwo aba deputés bazatora uwo mushinga mugihe NZARAMBA yamaze abantu muri Rwinkwavu???!
Ibyo gusenya inzu yakorewemo CND ni idea itazanywe n’inkotanyi pe. This is a real museum of Rwanda. Imigeretse kw’ibyo irakomeye rwose! Njya nibaza aho ubwenge bw’abanyabwenge batuyobora buhagaze nkumirwa! Niba umuntu ubinye comments zacu ashoboye kutugerera ibukuru n’ajye kubituvugira ko twabyanze. Uretse nyine ko ubwo harimo icyo gushyira mu nda ya ba rusahuzi naho ubundi nta mpamvu tubona yo gusenya inzu y’amateka nk’iriya. Ukubira cyane ugakuramo ubugi pe, ibi mushaka ngo twese tuvereho bizasohora amahoro? Caguwa iraciwe, inzu zirasenywe, imirima ihindutse imihanda… ahaaa!!! Turabona rero niba mudashaka kuyikoreramo mwakubaka indi naho iriya ikagumaho ikagenerwa abayikwiriye.
Ako ubwo ubundi umuntu araza agahagara imbere y`abantu akababwira ibintu nka biriya bakabyemera koko? Jye ubu ndumiwe pe! Gusenya? Oya, nibashake ahandi bubaka niba batanyuzwe naho bakorera, gusa twe tubona iriya nyubako ntacyo ibaye. Niba bumva koko bakunda iki gihugu bakaba babona amakosa bakora aterwa no gukorera munyubako zitajyanye n`igihe nk`iriya, nibafate imisoro y`abanyarwanda bayikoreshe uko babyumva. Sha gusa ndumiwe pe. Ubuse narenzaho iki niba impuguke n`inararibinye zemeza cg zemera ibintu nkabiriya?
Hari ikintu ntoyemo! Iriya nzu ntijyanye n’igihe kuko irenze icyo turimo. Ibikoresho byo kuyisana bihuye n’ibiyubatse birahenze cyane kuko abayubatse barisumbukuruje cyane ku buryo kuyisana byatwara miliyari indwi. Kandi twubatse iri mu bushobozi bwacu aya mafaranga yavamo inyubako nziza cyane ijyanye n’igihe turimo!!! Ibyiza rero reka tuyisenye twubake igezweho!
Mfite ibyifuzo bibiri:
1)Iriya nyubako yatanzweho amafaranga yo kuyisana na EU mu myaka ishize icyiciro cya mbere kirarangira. Icyiciro cya 2 nticyatanzwe kubera impamvu zasobanuwe! Birakwiye kwiga neza mu nyungu rusange igikwiye. Gusenya inyubako yatwaye akayabo mu gihe ideni ricyishyurwa cg inkunga itararenza imyaka icumi itanzwe bigaragaza weakness in planning and management of public projects.
2) Ikigo cyakoze inyigo y’isana n’iyubakwa n’icy’abatekamutwe (no value for maney, uyu ni umushinga wahomba cyane rero cyangwa hakubakwa inzu y’ibikarito!) ku bihita byumvikana! Nticyakagombye kuzongera kubona isoko mu Rwanda!
3) Nibishoboka abaturage bazashyirirweho uburyo buzwi bwo gutanga ibitekerezo ku mishinga nk’iyi migari. Biragaragara ko n’intumwa za rubanda iyi dossier zayivuzeho zigendeye kuri rumor!
Aka ni akumiro! Ngo barashaka kubaka ijyanye nigihe? Ikihe gihe se? Ubwo twubake ijyanye na 2020 hanyuma 2050 dusenye twubake indi ijyanye n’igihe….
Nonese aba depités bigeze binubira Ko bakorera habi? baranyagirwa se? Ese harateganywa kongerwa umubare waba honorables? Niyo byaba byo ba kwagura itiya ariko gusenya byo rwose sibyo.
Ubwo se Ko za MINALOC, MININFRA, RBA bazivuguruye ubu ntizi meze neza?
Icyo u Rwanda rukeneye si inyubako Inteko ikoreramo kuko irayifite. Icyo dukeneye ni inzu y’umuco cyangwa nayita inzu y’umuco n’ubuhanzi. Aho abahanzi batandikanye berekanira inihangano byabo:indirimbo, imbyino, ikinamico, films, cinema…. Maze tukaruhuka imiziki irara itumena amatwi muri quarties. Izo miliyari 7 bazubakishe inzu nk’iyo niyo ikenewe. Iyo abahanzi bacuranze abaturage bishyuye saa yine cyangwa saa tanu nubwo bafunga imiziki yabo bibangamira benshi kuko nyine bakorera mu nzu ziri mu ngo abana basinzira mu rukerera. Inteko rero ibitse amateka mbere yo kuyisenya bazabaze abanyarwanda icyo babitekerezaho batirengagije n’ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nkuru. Mbese nkuko byagenze ku itegeko nshinga. Nibiba ngombwa bizace mu matora inteko ni iy’abaturage Sibyo?
Kuyisenya haba harimo ubujiji cg guhaga. Miliyari 7 zakoreshwa hubakwa amacumbi aciriritse menshi rubanda rukemeye. Ni musigeho rwose
Mwiriwe?
Bazayihe ministere y’ubutabera mbona ariyo ikwiye kuvugururwa cg igasenywa hakubakwa indi naho inteko ni ukuyisagarira pe. Ayo mafaranga bayajyanye mu byaro ko hariyo inzara yitwa Nzaramba irikuvuza ubuhuha ndakubwiye, none abandi umurengwe ni wose. Ahaaaaa nzaba mbarirwa aho turerekera mu bihe birimbere.
Aya ni amahano. Ari nka kera kwari ukujya kuraguza tukamenya umuzimu wateye abayobozi bacu!!!
Comments are closed.