Abarobyi mu Kivu bati “Si twe twateje Cholera”
Karongi – Abakora uburobyi bw’isambaza ku kiyaga cya Kivu babwiye Umuseke ko ubuzima bwabo n’imiryango yabo ubu buri mu kaga nyuma yo guhagarikirwa imirimo batunguwe ngo kuko imirimo yabo ishobora kuba iri mu byateye indwara ya Cholera imaze iminsi i Karongi ahegereye ikivu. Bo bavuga ko kubahagarikira imirimo ari ugushakira igisubizo aho kitari.
Umuyobozi wa RAB Iburengerazuba ejo yabwiye Umuseke ko iki kiyaga cyafunzwe ku barobyi mu gihe kitazwi nk’ingamba yihutirwa mu guhagarika indwara ya Cholera.
Aba barobyi Umuseke wabasanze aho bita kuri ‘Project pêche” baje kureba koko niba ubuyobozi bwa RAB Iburengerazuba bwari bukomeje ubwo bwatangazaga ko buhagaritse uburobyi bwabo, basanze ariko bimeze batemerewe kuroba.
Augustin Ntampaka ukuriye aba barobyi i Karongi yabwiye Umuseke ko iki cyemezo cyabatunguye kikaba kigiye gutuma imiryango yabo ihura n’ibibazo by’imibereho kuko bo n’abo batunze bose bari batunzwe no kuroba.
Ntampaka ati “Tuyiteza (Cholera) gute ko nta murobyi cyangwa umwana we urwaye Cholera? Njyewe maze imyaka 25 ariko ntiturarwara iyo ndwara kandi turya isambaza buri munsi.
Bakwiye kureba aho mu masoko uko zicuruzwa (isambaza) aho kugira ngo bashakire ikibazo aho kitari”
Umurobyi mugenzi we witwa Frederic Mbayiki avuga ko iki cyemezo kiza kimukoraho bikomeye kuko we n’abe bari batunzwe n’uburobyi.
Uyu Mbayiki ati “nk’ubu umuntu ukoresha abarobyi bagera nko ku munani, buri umwe ahembwa ibihumbi 25 ku kwezi akanabona ikiro kimwe cy’isambaza atahana mu rugo buri munsi none bikaba byose bihagaze uyu munsi. Urumva ko ari ikibazo gikomereye imiryango yacu.”
Ubusanzwe umwaro w’iki kiyaga ufungwa amezi abiri kugira ngo bahe umwanya isambaza zikure neza. Ubu cyari gufungwa guhera mu kwezi kwa cyenda, aba barobyi bakavuga ko iki gihe kijya kugera bariteguye uko bazabaho muri icyo gihe ariko ubu bakaba batunguwe cyane.
I Karongi ku isoko, ubu 1Kg y’isambaza zumye yageze ku 6 000Rwf mu gihe ubusanzwe 1Kg yaguraga hagati ya 4000 – 4500 naho ubu isambaza mbisi ntiziboneka (ubusanzwe zaguraga 1800Frw/Kg).
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW