Digiqole ad

Israel ni ikitegererezo cy’u Rwanda mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside – Amb Rutabana

 Israel ni ikitegererezo cy’u Rwanda mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside – Amb Rutabana

Col Joseph Rutabana Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel yatangarije ikinyamakuru Jerusalem Post ko u Rwanda rubona Israel nk’ikitegererezo mu kwiyubaka uhereye hasi nyuma ya Jenoside, ni mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru mbere y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu azagirira mu bihugu bya Uganda, Kenya, Ethiopia n’u Rwanda.

Amb Col Joseph Rutabana wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ingabo mu Rwanda ubu ni Ambasaderimuri Israel
Amb Col Joseph Rutabana wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo mu Rwanda ubu ni Ambasaderimuri Israel

Umwe mu banyapolitiki muri iki gihugu yabwiye Jerusalem Post ko Benjamin Netanyahu azaza mu Rwanda kuko aricyo gihugu ubu cy’nshuti ya hafi ya Israel muri Africa.

Amb Rutabana avuga ko ibyo Israel yagezeho bitangaje. Ati “Ni igihugu cyashoboye kwinjira mu bikomeye bya mbere ku isi mu gihe kitarenze imyaka 70. Natwe twifuza kumenya uko babigezeho.”

Amb Rutabana avuga ko hari ibyo u Rwanda ruhuriyeho na Israel birimo kuba atari ibihugu binini cyane kandi abaturagebabyo bahuye n’akaga.

Ati “Tuzi neza ko Abayahudi bakubititse cyane ariko ubumwe no kwiyemeza byabagejeje ku bikomeye. Mu myaka 22 ishize natwe (Abanyarwanda) twahuye n’akaga, twahuye n’ikintu kibi cyane gishobora kubaho. Igihugu urebye cyari kitakiriho, ariko turi kugerageza kubaka igihugu gishya duhereye mu ivu rya Jenoside. Kugira abo twareberaho rero ni iby’ingenzi.”

Amb Rutabana avuga ko u Rwanda rwakwigira byinshi mu nzira Israel yaciyemo, yo kuba igira ibyo yiyemeza kugeraho kandi ntihagarare bitagezweho.

Ati “Ubuyobozi bwacu natwe bwifuza ko twakwigira ntitubeshweho n’undi kuko twabonye ibyabaye. Abantu barishwe isi yose irebera. Ubu turashaka kujya imbere kandi Israel ni urugero kuri twe rw’abantu babigezeho babyiyemeje kandi bumva ko bagomba kwikemurira ibibazo byabo no kwigeza kubyo bashaka kugeraho.”

Amb Rutabana avuga ko u Rwanda rwifuza kwigira ku ikoranabuhanga rya Israel mu buhinzi nko mu bijyanye no kuhira imyaka ndetse no mu buhinzi bw’indabo ari nayo mpamvu ngo u Rwanda rwoherezayo abanyeshuri kwihugura no kureba uko Israel ibikora.

Umubano w’u Rwanda na Israel wahereye nyuma gato y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge mu 1962, mu ntambara ya Yom Kippur mu 1973 ibihugu byinshi bya Africa byaharitse umubano na Israel ku gitutu cy’ibihugu by’abarabu, u Rwanda rwongeye kubana na Israel guhera mu Ukwakira 1994 u Rwanda rwoherezayo ambasaderi gusa nyuma y’imyaka itandatu ambasade irafunga kubera ibibazo by’amikoro.

Ambasade y’u Rwanda muri Israel yongeye gufungurwa mu mpeshyi ya 2015 hoherezwayo Ambasaderi Col Joseph Rutabana naho Israel mu Rwanda ikaba ihagarariwe na Ambasaderi wayo i Addis Ababa.

Jerusalem Post ivuga ko mu 2014 ubwo u Rwanda, hamwe na Nigeria, rwari mu kanama k’Umutekano ka UN rwifashe ku myanzuro yabangamiraga Israel iha Palestine uburenganzira butandukanye.

Asobanura ku kwifata k’u Rwanda muri iriya myanzuro yarebaga Israel na Palestine Amb Rutabana yagize ati “Israel ni inshuti yacu kandi twumva neza uruhande iriho.”

Asobanura kandi ko ukwifata k’u Rwanda kutateye umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’abarabu nubwo ngo hari ibitarashimijwe no kwifata k’u Rwanda.

Biteganyijwe ko Benjamin Netanyahu azagera i Kigali tariki 06/07 avuye muri Kenya, mu Rwanda ngo azahamara amasaha umunani, Rutabana akavuga ko uru ruzinduko ari ikintu gikomeye kizatuma abashoramari bo muri Israel bahindukiriza amaso yabo ku Rwanda.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Dushyiremo akabaraga, natwe twibaruke abayahudi bashya muri Afrika! Ariko se buriya Israeli twanayifataho urugero mu mibanire yacu n’abaturanyi ra?

  • Ibyo nibyo kabisa, Israel ihohorana abanzi kumupaka ( Hamas) nkuko dufite FDLR nabandi, Ibyo byose kandi ntibibuza Israel gutera imbere ahubwo ibibazo byinshi biyitera gukora cyane ku mutekano wabanyagihugu ndetse nababasanga.
    Think big my Rwanda like Israel.

  • Abayahudi nabantu babagome cyane.Barasa byose abagore abasaza ibitambambuga byose ntibarobanura.

  • Bwana Rutabana ntabeshe, najew niko ndabbona. Mpora numvako partisan ototeza cane Israel mugabo ikabandany itera imbere.ntakabuza n’urwanda rri kuri online ejo cank hirya yejo ruzoshika kuntego yarwo.

Comments are closed.

en_USEnglish