Digiqole ad

Umugabane wa Asia ni wo gusa udacumbikiye abakekwaho Jenoside

 Umugabane wa Asia ni wo gusa udacumbikiye abakekwaho Jenoside

*Uganda ku mwanya wa mbere icumbikiye abantu 147, DRC ku wa kabiri icumbikiye 145,
*Ibihugu bitatu by’I Burayi mu myanya 10 ya mbere,…USA icumbikiye 22.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda butangaza ko nta gihugu cyo ku mugabane wa Asia kiragaragara ko gicumbikiye abantu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe ibihugu bitatu byo ku mugabane w’Uburayi biri mu 10 bya mbere bicumbikiye abantu 94.

Siboyintore ushinzwe gukurikirana abakurikiranyweho Jenoside bahungiye mu mahanga avuga ko hari ibihugu byashyize mu tubati amadosiye
Siboyintore ushinzwe gukurikirana abakurikiranyweho Jenoside bahungiye mu mahanga avuga ko hari ibihugu byashyize mu tubati amadosiye

Kuva mu mwaka wa 2007, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 605 zo guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko aba batangiwe impapuro zo kubafata, baherereye mu bihugu 32 byo ku migabane ya Africa, Uburayi, America ya Ruguru, New Zealand no muri Canada.

Siboyintore Jean Bosco ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana abaregwa kugira uruhare muri Jenoside bari hanze y’u Rwanda avuga ko gukwira imishwaro kw’aba bantu ari ugushaka guhunga ibyo basize bakoze.

Ati “Kugeza ubu ku mugabane wa Asia ni ho tutaragira uwo tubona, ibi bitwereka ko abakoze Jenoside bagenze cyane kugeza n’aho bagera hafi mu migabane yose kugeza no muri New Zealand (ku mugabane wa Oceania).”

Igihugu cya Uganda nicyo kubarizwamo abakekwa benshi, gicumbikiye abantu 147, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya kabiri icumbikiye 145.

Siboyintore avuga ko kuba ibi bihugu byihariye hafi ya 1/2 cy’abashakishwa byumvikana kuko byegereye u Rwanda basize bakozemo ibyaha. Ati “Ni ho bashoboye guhita bajya kuko duturanye.”

Ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bicumbikiye abaregwa Jenoside, birimo Malawi icumbikiye abantu 32, Kenya icumbikiye 21, Tanzania ibarizwamo 13, n’u Burundi bwahungiyemo 13.

Aba ngo ni abazwi batangiwe impapuro zo kubata muri yombi.

Ibihugu bitatu byo ku mugabane w’Uburayi biza ku myanya 10 ya mbere, bicumbikiye hafi ya 1/6 cy’abashakishwa bose, U Bufaransa buza ku mwanya wa gatatu muri rusange bucumbikiye abantu 39.

U Bubiligi buzaku mwanya wa kane bucumbikiye abantu 37, naho U Buholandi buza ku mwanya wa munani bubarizwamo abashakishwa 18.

Ku yindi migabane, Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiza ku mwanya wa gatandatu, gicumbikiye abakekwaho jenoside babarirwa muri 22.

Siboyintore avuga ko benshi muri aba bari mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda kuko ari ho babashije guhita bahungira
Siboyintore avuga ko benshi muri aba bari mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuko ari ho babashije guhita bahungira

 

Nta tegeko ribaho ryo guhatira ibihugu kubururanisha abakekwa…

Ihame ry’Ubucamanza Mpuzamahanga (universal Jursdiction), rigena ko ibihugu bicumbikiye aba bantu biboherereza u Rwanda rukababuranisha cyangwa bikababuranisha.

Siboyintore Jean Bosco avuga mu mbogamizi zihari harimo kuba ibi bihugu bigenda biguru ntege mu kohereza cyangwa kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Ati “Iri hame riha ububasha ibi bihugu kubaburanisha mu gihe bibona ko kubohereza harimo imbogamizi, kuba batabikora ni imwe mu mbogamizi kuri twe ariko mu itegeko mpuzamahanga nta politiki yo guhatira ibi bihugu kubaburanisha.”

Kugeza ubu, ubutabera bw’u Rwanda bumaze kohererezwa abakekwaho jenoside 13, barimo batatu boherejwe na ICTR, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje batatu na Uganda batatu, mu gihe Canada, Ubuholandi, Denmark na Norway byohereje umwe umwe.

Batatu muri aba bamaze kwoherezwa baraburanishjwe ndetse bahamijwe ibyaha.

Dr Leon Mugesera na Uwinkindi Jean bakatiwe gufungwa Burundu, naho Bandora Charles yakatiwe gufungwa imyaka 30. Bose bajuririye ibi bihano.

Dushimimana Claudine ushinzwe agashami ko kuburana imanza za Jenoside zoherejwe avuga ko batatu bamaze kuburana bahamijwe ibyaha ariko ko bajuriye
Dushimimana Claudine ushinzwe agashami ko kuburana imanza za Jenoside zoherejwe avuga ko batatu bamaze kuburana bahamijwe ibyaha ariko ko bajuriye
Abantu 13 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bohererejwe ubutabera bw'u Rwanda
Abantu 13 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bohererejwe ubutabera bw’u Rwanda
Mu bakomeje gushakishwa harimo n'abashyiriweho igihembo cy'uzatanga amakuru y'aho baherereye
Mu bakomeje gushakishwa harimo n’abashyiriweho igihembo cy’akayabo k’amadorari ku uzatanga amakuru y’aho baherereye

Photos © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni byiza cyane

  • Mwagiye muvuga ibindi koko mukareka kubeshya? Namwe harigihe bazabajyana mubutabera kubera kuyobya rubanda.

  • Ndabona murino minsi abacana umuliro bahutera umunsi kuwundi.

Comments are closed.

en_USEnglish