Digiqole ad

Amahanga ntazigera ahagarika kwivanga muri Africa – Gen.Kabarebe

 Amahanga ntazigera ahagarika kwivanga muri Africa – Gen.Kabarebe

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’izindi mpuguke mu miyoborere, umutekano, amahoro n’ubutabera, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yagaraje ko amahanga yivanze, akivanga kandi azakomeza kwivanga cyane mu mibereho, imiyoborere n’ubusugire bw’ibihugu bya Africa, ariko ko hari icyizere Africa izagera aho igashobora guhangana nabyo kuko ibifitiye ubushobozi.

Gen James Kabarebe atanga ikiganiro.
Gen James Kabarebe atanga ikiganiro.

Mu ihuriro ku mahoro, umutekano n’ubutabera “Symposium on Peace, Security and Justice” ryaberaga ku biro bya Polisi y’igihugu, ryitabiriwe n’abayobozi banyuranye ku rwego rwa za Minisiteri, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta n’abapolisi bakuru 31 baturutse mu bihugu 10 bya Afurika bamaze umwaka mu ishuri rya Polisi riherereye mu Majyaruguru.

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe ni umwe mubatanze ikiganiro, we akaba yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Foreign interference versus African Sovereignty: A Security Standpoint.”

Muri iki kiganiro, Gen James Kabarebe yavuze ko kwivanga kw’amahanga muri Afurika ari ibintu bimaze igihe kandi bizakomeza kubaho uko ibihe bizagenda bisimburana n’ibindi.

Ati “Ukwivanga kw’amahanga no kuyobora Afurika kugira ngo bigerweho imwe mu nzira bakoresheje yari ugutuma abanyafurika bakomeza gusonza.”

Avuga ko kwivanga kw’amahanga atari ikintu yakwizeza ko kizarangira, ahubwo ngo bizakomeza kuba urugamba hagati y’ibihugu byo mu Burengerazuba bikomeye na Afurika cyangwa ibindi bice by’isi bidafite imbaraga.

Gen Kabarebe yavuze ko byose biterwa no gushaka imbaraga, gushaka ubuzima no gushaka imitungo kamere itaboneka hose ku buryo bungana.

Ati “Kuko imitungo kamere itazigera iboneka ku buryo bumwe ahantu hose, urugamba rwo kuyigenzura ruzahoraho, bivuze ko bitazigera birangira.”

Arongera ati “Abanyafurika ntako twakwirukana uko kwivanga kw’amahanga, ni ukubana nabyo, dushobora guhangana nabyo ndetse dushobora gushyiraho inzira nyinshi zo guhangana nabyo ariko nta kuntu twabihagarika kuko ntaho bizajya,…bishobora guhindura isura n’uko bikorwa bitandukanye n’uko byakorwaga mbere gusa.”

Avuga kuri izi ngingo, yagarutse ku buryo Abakoloni bahaye Afurika ikimeze nk’ubwisanzure bwo gucukura no kugenzura umutungo kamere wayo ariko kugeza n’ubu, gucukura no gucuruza iyo mitungo kamere bikaba bisaba uruhushya n’inguzanyo byabo, kandi kuko n’ubundi aribo babigura, bakaba ari nabo bashyiraho igiciro cyabyo uko bashatse.

Kabarebe yavuze ko nyuma y’ubucakara, n’ubukoloni kwivanga kw’abanyamahanga bitazigera bihagarara, ahubwo bigenda bihindura isura gusa kandi biragenda.

Abapolisi bakuru n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibi biganiro.
Abapolisi bakuru n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibi biganiro.

 

Ukwivanga mu miyoborere ya Afurika

Gen James Kabarebe yavuze ko nyuma y’ubukoloni bwahinduye imiyoborere n’umuco muri Afurika, n’ubu ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bigifite ijambo rikomeye ku miyoborere ya Afurika.

Yavuze ko binyuze mubyo bita uburenganzira bwa muntu, amahame ya Demokarasi, uburenganzira bwo kwishyira ukizana, ubwisanzure bwa Politike n’ubwisanzure bw’itangazamakaru n’ibindi bakoresha kugira ngo barusheho kuyobora no kugenzura Afurika.

Ati “Bakoresha intasi zabo banyuza mu miryango mpuzamahanga, UN, n’indi miryango yitwa ko yigenga nk’amadini, uyu ni umurongo mugari wa Politike ku mahanga ibi bihugu basangiye, bigatandukana gato gusa bitewe n’igihugu.”

Muamari Khadafi wa Libya yashinjwe igitugu baramutera baramwica, basenya Libya kugeza n’ubu yananiwe gusubirana.

Afurika ikoresha ururimi rw’igifaransa ho ni ibindi bindi, Politike z’ubukoloni n’izanyuma y’ubukoloni (neocolonial) si ubunyamanswa gusa ahubwo nta n’ubumuntu buzirimo.

Gen Kabarebe yavuze ko ubu Ubufaransa aribwo bugenzura ubukungu n’imiyoborere by’ibihugu 15 bya Afurika ikoresha ururimi rw’igifaransa.

Ati “Ubufaransa bwashyize ingabo n’ibirindiro bya gisirikare mu mijyi y’ibyo bihugu, umuyobozi ugerageje gufata umwanzuro wo kugira ikindi gihugu bakorana atari Ubufaransa bahita bamutera bakamuhirika.

Muzi urugero Laurent Gbagbo muri Ivory Coast wagerageje gukorana n’Ubushinwa bakamutera, bakamufata, bakamutwara mu rukiko rwa ICC ari naho n’ubu akiri.”

Aha, kandi yatunze urutoki ubufaransa kuba aribwo buri ku isonga ya ‘Coup d’ état’ zose zabaye muri Afurika ikoresha igifaransa, kandi ngo ni ibintu bumvikanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Ubuafaransa bukora icyo bushatse muri Afurika, hanyuma Amerika nayo ikagenzura inyungu zayo mu Burasirazuba bwo hagati uko ishatse.

Ibi ariko ngo ntibivuze ko Amerika muri Afurika ariko yo ari shyashya, Gen James Kabarebe yatanze urugero Patrice Lumumba wari wagizwe umuyobozi w’icyari Zaire (DR Congo) ariko yashaka gukorana n’Uburusiya, Amerika igakoresha Ibiro byayo by’ubutasi CIA ikamwica, kuva icyo gihe kugeza n’ubu DRC ikaba yarabaye indiri y’akavuyo gashingiye ku kitungo.

Minisitiri w’Ingabo kandi yagarutse ku bucakara n’ubukoloni, aho abanyamahanga bazaga muri Afurika bagatwara Abanyafurika muri America, Uburayi na Asia, Gen. Aha yavuze ko n’ubu ibisigisigi by’ubwo bucakara bigikurikirana Abanyafurika kuko n’ubu hari abakigwa mu Nyanja bajya ngo gushaka ubuzima n’ibibatunga muri ibyo bihugu.

Kubwe, ngo ni igisebo ku Banyafurika kuba bemera iyi myitwarire, kuko ukurikije ubushobozi n’imitungo bafite, nta mpamvu n’imwe ihari yagatumye babyemera ngo babyakire.

Gen. James Kabarebe yavuze ko uburyo bwo kuva muri ibi ngo ni ukwiga no kubanza gusobanukirwa amayeri n’uburyo bakoresha abangamira Afurika, hanyuma Abanyafurika bakiga guhangana nabyo kuko ntaho bizigera bijya.

Ikindi ngo ni ugufatira urugero ku bihugu n’abayobozi batinyutse kuvuga ‘Yego’ cyangwa ‘Oya’ mu gihe ari ngombwa nko mu Rwanda.

Abanyafurika kandi ngo bagomba no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga n’amahirwe bafite arimo ubutunzi n’ubumenyi bagahindura ibintu, ati “Ntacyo dukwiye kwitwaza.”

Umupolisi wo muri Uganda uri mu masomo ku ishuri rya Polisi, ari kumwe n'abandi bavuye hirya no hino muri Afurika.
Umupolisi wo muri Uganda uri mu masomo ku ishuri rya Polisi, ari kumwe n’abandi bavuye hirya no hino muri Afurika.
Abari mu ishuri rya Polisi babanje kugenda biyereka abitabiriye iyinama ibongerera ubumenyi ku bibazo by'umutekano bigezweho.
Abari mu ishuri rya Polisi babanje kugenda biyereka abitabiriye iyinama ibongerera ubumenyi ku bibazo by’umutekano bigezweho.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ese ubwo kuba barahagurutse bakababuze kuvogera Kongo harikibi bakoze?

    • Yego yee!!! Abababujije bo bakagumayo rero nibo bagize neza?

      Jya mureka bwebwe no gufana abazungu kandi mudasa ariko!

      • burya bwose bari bajyanyeyo?! kucyi se atavuze ko nubwo bavuze ngo navemo nyamara bo basigayemo?!

        • Mujye mubareka bakoeze bitakume hari ejobundi igihe inyandiko zizasohokera zuko mbere yuko Opération Turquoise iba Abafaransa bagiye kumurindi kwereka Kijyana plan bakumvikana uko bizagenda bose bakabyemeranywaho tuzaba tureba.

  • Ayo mahanga yivanga muri Africa kubera ko abayobozi ba Afurika berekana intege nke zabo. None se niba aba Head of “State/Chef d’Etat” bo muri Afurika abenshi bafite ba “Godfather/parrains” bo muri Western world batumye bagera ku butegetsi, murumva abo ba “Godfather/parrains” babuzwa n’iki kwivanga mu miyoborere y’ibyo bihugu byo muri Afurika?

  • Nyakubahwa Minister, umunsi abasirikare ba Afrika baretse kurambiriza ku bikoresho bivuye muri ibyo bihugu byivanga mu bibazo byacu, bagakoresha ikoranabuhanga ryacu tutarambirije ku ryo badukuburira, bakubahiriza amahoro muri buri gihugu kibayemo akaduruvayo batagombye kwitabaza ingabo z’abo ba mpatsibihugu n’imishahara ivuye mu mfashanyo zabo, bagacika ku muco wo kuba ingabo z’abategetsi aho kuba ingabo z’abaturage n’ibihugu, tuzaba duteye intambwe ikomeye cyane mu rwego rwo kwigira. Naho ubundi, tujye tuzirikana ko n’abenshi mu bacakara bajyanywe bunyago muri Amerika bagurishwaga n’abandi banyafrika. Kandi kuvuga ko abafaransa ari bo bakoloni babi ugereranyije n’abavuga izindi ndimi, ni ukwiyibagiza ibintu nka 3 bikomeye: 1)Ibihugu byabonye ubwigenge nyuma y’ibindi muri Afrika ni ibyakolonijwe na Portugal n’u Bwongereza (angola, Mozambique, Zimbabwe), 2)urebye akaduruvayo kagiye kaba mu bihugu byabonye ubwigenge, kenyegezwa n’abahoze babikoloniza, ntawavuga ko abongereza ari bo basize ibihugu bizira amacakubiri. Ngaho mundebere uko byagiye bigenda muri Nigeria, Liberia, Sierra Leone, Uganda, Zimbabwe, Sudan, Misiri, ese koko ibyo bihugu byagize amahoro arambye biruta ibya Tuniziya na Maroc, Senegal na Cote d’Ivoire, 3)Ese ibihugu bivuga igifaransa nka RDC, u Burundi, u Rwanda, akaduruvayo kabibayemo kazanywe n’Abafaransa koko?

  • Ariko rero igihe Kadhafi aterwa u Rwanda rwashyigikiye abamuteye. Ubanza ako kantu nyakubahwa minister atakibuka.

    • Ndabyibuka neza habanjye Abdulaye Wade wa Sénégal, uwakuriyeho ni Perezida wacu.Abandi bose bamwe bagiye bagerageza kugira icyo bakora nka South Africa,Uganda,Tchad,abandi bakinumira kugirango batiteranya n’ubufransa.

  • Mu bahanga dufite mu rwanda nuyu arimo

  • Gahizi uvuze ukuti pe!ikdi naco nyakubahwa bwana kabarebe yabbonye nkejo Ko abazungu batwifatiye. Ntakubdi ariko Baca umugani mukirundi ngo’ntawuharra numuhamba. Umengo abazungu nibo bafise urufunguruzo rw’Afica? Mbarra nibyo canke?

    • Kugirango abimenye azarebe niba ikintu cyose kimuriho gikorerwa mu Rwanda cyangwa ahandi..Thomas Sankara yigeze kubivuga mu nama ya AU ndumva hari nko muri 1981 abaza ati mwebwe bayobozi mwirebe murebe nuburyo mubayeho nibyo mukora maze murebe niba mudaha urwuho impérialisme? Sankara yarumuntu w’umugabo.Abubu bose baratubeshya ugasanga ahubwo baba mu mahanga kurusha uko baba mu bihugu byabo ingero ninyinshi Hari ba Paul Biya bibera mubusuwisi ndeste n’abandi bohereza abana babo kwiga secondaire muri USA.Ngaho mumbwire igihe abanyafrica tuzaterimbere byanyabyo ryari koko? Abafite ibisobanuro bazansobanurire.

  • Abanyarwanda bishyizemo ku mpamvu za Politiki! Ubufaransa ntibwigeze bukoloniza u Rwanda, u Burundi cg RDC! Ababivuga ni abaswa nta mateka bazi cg barayirengagiza. Ibi bihugu uko ati bitatu byakoronijwe n’abadage n’ababirigi. Iyo ntecyereje Uganda n’intambara yaho, nkibuka Charles Taylor muri Liberia, nkibuka Sierra Leonne, Nigeria na Biafra yaho, nkibuka Namibia ndetse na Zimbabwe ya Mugabe, nibaza niba abitakana ubufaransa bataba birengagiza ko n’ubwongereza bashima butitwaye neza muri Africa. Nubwo nzi neza ko Liberia itigeze ikoronizwa ariko ntiyari inatandukanye cyane n’igihugu kiri mu bukoloni.

    • Nanjye ntangazwa cyane no kumva hari abanyarwanda bavuga ngo Ubufaransa bwakoronije u Rwanda!!!!!. Ibyo ni ukugaragaza ubuswa cyane mu mateka.

      Ntabwo Ubufaransa bwigeze na rimwe bukoroniza u rwanda. Igihugu cyacu u Rwanda cyakoronijwe bwa mbere n’Abadage bagiye gikoronizwa n’Ababiligi kugeza kibonye ubwigwnge muri 1962.

      Ku itariki ya 1/7/1962 nibwo u Rwanda rwabonye ubwigenge. Igihugu cy’u Rwanda kimaze kubona ubwigenge nibwo cyasinye amasezerano y’ubutwererane n’ibihugu binyuranye byo kw’isi, harimo n’ubufaransa. Bityo rero nibwo ubufaransa bwatangiye umubano n’u Rwanda binuze cyane muri gahunda y’ubutwererane aho ubufaransa bwafashaga u Rwanda mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’igihugu. Nyuma haje no gusinywa amasezerano agenga ubutwererane mu rwego rwa gisirikari.

      • Ntabwo aribyo. igihugu cy’u Rwanda cyakolonijwe n’abadage hanyuma bagiye gikolonizwa na Loni (UN).

  • GEN. KABAREBE NI UMUHANGA CYANE KANDI AVUGISHA UKURI. NKUNDA KO ADACA IBINTU KU RUHANDI. NYAKUBAHWA AFANDI NDAGUKUUUUUUNDAAA IMANA IJYE IKOMEZA IKURINDE ABANZI BAWE. ABANYARWANDA TURAGUKUNDA KUBERA UMUTIMA WAWE MWIZA WIGIRIRA. IBYO UVUGA NI UKURI KWAMBAYE UBUSA PE

Comments are closed.

en_USEnglish