Digiqole ad

Umugore wahoze arwajwe n’akana ke, yitabye Imana

 Umugore wahoze arwajwe n’akana ke, yitabye Imana

Umugore urwajwe n’akana ke slide

Vestine Mukamana, umugore udafite undi muryango uretse umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu wahoze amurwaje mu bitaro bya CHUK yitabye Imana mu bitaro bya Kibagabaga saa sita n’iminota 20 kuri uyu wa mbere azize uburwayi bw’impyiko.

Umugore wari urwajwe n'akana ke igihe kirekire yitabye Imana
Umugore wari urwajwe n’akana ke igihe kirekire yitabye Imana

Inkuru y’uko uyu mugore yari arwajwe n’umwana we yo mu mezi abiri ashize yatumye abantu benshi bahaguruka baramurwaza, baramusura abandi bishyira hamwe batangira kumufasha kwivuza.

Abantu batandukanye batari baziranye babashije kumutangaho amafaranga agera kuri miliyoni esheshatu zakoreshejwe mu kumuvuza byisumbuyeho, gukorerwa sessions za Dialysis ndetse n’ibizamini by’ibanze byakorerwaga umugiraneza wari wemeye kumuha impyiko.

Mukamana yari afite uburwayi bw’impyiko zombi zarwaye bikomeye cyane kugeza aho zitakaza ubushobozi bwazo, inkuru ye imaze kumenyekana yishyuriwe n’abamugiriye neza sessions za dialysis akomeza gusunika iminsi mu gihe bageragezaga ko yahindurirwa impyiko.

Umugore umwe yari yarasize urugo rwe yariyemeje kumurwaza kuva iriya nkuru ye yamenyekana, kandi nta gihembo abiherwa.

Abantu benshi bamusuye aho yari arwariye muri CHUK mbere y’uko mu minsi micye ishize yoherezwa ku bitaro bya Kibagabaga ari naho yitabiye Imana uyu munsi.

Abantu bishyize hamwe bari bakigerageza kumuvuza byisumbuyeho nubwo bari bahuye n’ikibazo cy’ubushobozi bucye.

Mukamana Vestine nta muryango agira mu Rwanda, yajyanywe muri Tanzania ahunganye na nyirasenge ari umwana w’imyaka itanu, agumayo arakura ahabyarira umwana umwe nyuma yirukanwa muri Tanzania mu baheruka kwirukanwa b’abanyarwanda.

Yakiriwe nk’abandi birukanwe, ahabwa inzu yo kubamo i Kinyinya n’akazi ko gukora isuku, ariko aza kurwara ntiyagira umurwaza kuko nta bantu bo mu muryango yari asigaranye mu Rwanda.

Asize umwana umwe wahoze amurwaje witwa Denise Uwamariya, icyo abamufashije bishimira ni uko uyu mwaka ubu yabonye umuryango wemeye kumwakira nk’umwana wabo.

UM– USEKE.RW

52 Comments

  • IMANA IMWAKIRE MU BAYO KANDI IHE UMUGISHA IYI FAMLLE YAKIRIYE UYU MWANA,AZABAGIRIREHO UMUGISHA NABO BAZAMUGIRIREHO UMUGISHA.

  • None se umuntu urembye iyo avuye muri CHUK ajyanwa KIBAGABAGA cyangwa nibura FAYISALI? Niba byari binaniranye kumujyana hanze hari ubuvuzi bwisumbuyeho ntekereza ko kumujyana hariya yitabiye Imana byari ugusubira inyuma rwose!!!

    • Gasongo umvugiye ibintu rwose. Azize ko nta kashi yarafite tujye tureka guhisha imitwe yacu munsi yumucanga dusiga akabuno hejuru.Imana imwakire kuko ni iwabose.

      • Birenge, ako kabuno kari hejuru y’umucanga umenya ari akawe gusa. Ujyiye usura abarwayi ugafatanya n’abandi kubitaho wamenya ibyabo kurushaho. Muri izo kashi zamutanzweho harimo n’ijana ryawe byibura?

    • Gasongo, umurwayi yitaweho n’abaganga ba CHUK ku buryo buhagije kandi yari yaranabonye umuntu w’umutima mwiza wemera kumuha impyiko ndetse batangira n’ibizamini. Ikibazo cyabayemo ni uko usibye impyiko n’umutima w’uyu murwayi wari warazahaye cyane. Na operation yo kumuha impyiko ntacyo yari kuba ikimaze. Wigira uwo urenganya.

    • mujye mubanza musobanuze chuk bakujyana Kibagabaga barangije kubonako utazakira ntakindi barenzaho nubona uwawe ahagiye uzamenyeko byarangiye

  • Imana imwakire mu bayo, aruhukire mu mahoro. Ndashima Imana cyane ko ari umukozi w’umuhanga, yahaye umwana wa nyakwigendera ababyeyi bombi , Imana ni igitangaza pe, nzi neza ko uyu mubyeyi agiye atuje kuko azi neza ko umwana we asgaye mu muryango umukunda. N’abandi babyeyi b’abanyarwanda bibabere isomo cyane cyane aba maman bareke kuba gica, barangwe n’urukundo n’imbabazi byabarangaga kera u Rwanda rutaragendesha. Imana igumye guha umugisha uyu muryango wakiriye uyu mwana. Murakoze.

  • RIP

  • imana imwakire mubayo, kdi uwomwana abamutwaye bazarutseho kumwitaho imana izabibahembera

  • Hmmm!!!None se CHUK yaramunaniwe imwohereza KIBAGABAGA kubonerayo service yabuze CHUK? Ni akumiro rwose!!!

    • KIBAGABAGA HABA SERVICE YA PALLIATIVE CARE ( UBUVUZI BUHABWA ABAFITE INDWARA ZIDAKIRA BAKIGENDERA EN TOUTE DIGNITE)IFITE INGUFU KURUSHA CHUK NKEKA ARIYO MPAMVU BAMWOHEREJEYO, HARI NABAVA FAISAL BAKOHEREZWAYO.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.Abantu bose bamufashije berekanye ubumuntu bafite ,turashimira n’ikinyamakuru umuseke kubuvugizi bamukoreye .

  • Gusa uwabayaragize uruharewese mukwita kuri uyu mubyeyi Nyagasasi namwe azabiteho kuko Mwakozeneza ibyo mwrimushoboye Uwiteka abarinde kdi Ikinege asize Muzamuhoze amarira yokubura umubyeyi kuko birababaza kdibitera agahinda.

  • Imana imwakire mu bayo azize UBURANGARE. Twamye tubivuga ko mu bitaro habera AMARORERWA………..

    • Gasongo niba ari wowe ugarukana iryo zina wandika ibintu bimwe, birarababaje cyane. Binateye agahinda kubona umuntu ushobora kubona internet n’umwanya wo kwandika nkawe ahubuka bikomeye. Imana imwakire azize UBURWAYI. Twamye tubivuga, ko mu bitaro basanasana iminsi ikicuma. Cunga neza ibyo uvuga n’ibyo wandika. Baza amakuru, saba ibisobanuro.

      • kuko abantu badashobora gushima initiatives nziza abandi bakora, ubwo wasanga uwo agaya nta n’icyo yamumariye cyangwa se anamatira n’abandi bakeneye gufashwa. yewe! biroroshye koko gu critiqua!

        nshimiye abo bose bitanze uko babishoboye, Imana ibahe umugisha.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Bavandimwe ariko munyemerere ngire icyo mvuga ku bitekerezo mwatanze.

    1) Si byiza gutwarwa n’imbamutima ngo uhite wemeza ko habaye uburangare mu burwayi bw’uyu mubyeyi.
    2) Uburwayi bw’impyiko ni uburwayi bukomeye. N’iyo wagira amafaranga menshi hari ubwoko bw’ubu burwayi kuguhindurira impyiko ntacyo byatanga! Iyo ari uku bimeze uba ukenewe guhabwa ubuvuzi bw’ibanze. Nibwira ko ari icyo abaganga bagendeyeho bamwohereza Kibagabaga. Burya Ibitaro bya Kibagabaga bigira Centre ya Palliative care (Ubuvuzi bw’abafite uburwayi chronique, bageze mu minsi ya nyuma).
    3) Umuseke mukora akazi kanyu neza. Uko mwakurikiranye aya makuru n’umusaruro byatanze bibahe amanota bibatere imbaraga zo kurushaho kunoza akazi kanyu.

    Mugire amahoro.

  • REST IN PEACE.IMANA IMWAKIRE MUMAHORO KDI NUMWANA AZASHOBOZWE KUBANANEZ NABAMUBEREYE UMUBYEYI

  • Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira gusa ntakindi twakwishimira nkigitangaza ikoze ikabasha kubonera imfubyi aho isigara,Imana ikomeze yongerere imigisha famille Innocent kubyo ifite kubwitage agize bigaragarire naburi wese agire umutima utabara

  • RIP.ariko abakomeza kuvuga ko azizuburangare mwibukeko aribuve atarara mumubiri,kandi ukuvuka no gupfa byose bigenwa nimana.
    mwibukeko hakizimana ,ntihakiza muganga,kuko niyo yajya kuvurirwa america ,ntibyatuma igihe yagenewe kirengaho numunota.

  • R I P
    forever and ever

  • Imana imwakire mu bayo. Impuruza yanyu yatumye agaragarizwa urukundo rudasanzwe. Nibura agiye azi ko ku Isi hari abantu bakoreshwa n’Imana bagira impuhwe. N’umuryango wakiriye umwana we, Imana iwongerere imigisha.

  • Imana imwakire uwo mubyeyi kd umuryango wakiriye uriya mwana we Imana iwuhundagazeho imigisha. Abo bavuga ko azize uburangare nibasigeho Imana ntivugirwamo ikora ibyo izi, buriya yifuje kumuruhura .

  • Ndashaka nomero za Innocent kugirango nzamuhamagare mubaze aho auye, musure, nsure iyo mfubyi ariko ifite ( kirengera) kandi mbayagire.

    Uyu mwana nzamugurira agakanzu,………..oh ubuzima we…..intambara gusa.

  • Uri umugabombwa gasongo we ndakeka ko ntakintu wakoze kubyakozwe byose ushatseamenya ibyawe nabyo sinzi ko ubishoboye!!

    • Ariko abanyafurika mwabaye mute? Niyo mpamvu mudatera imbere. Iyo umuntu atanze commentaire ze , ni uko aba ariko azumva. Ntampamvu yo gutukana cyangwa gucyocyorana kugirango wumve ko ari wowe uri mukuli. Uru rubuga rusomwa nabantu bose kandi umuntu aba afite igitekerezo cg se indi version mu bivugwa. Muzumva ryali ko byemewe ko kutemeranywa kimwe bibiganiro atari ikosa? Kandi ko atari ngombwa ko utuka utemeranywa nibyo uvuga atitwa imbwa, igicucu cg umusazi, cg umwanzi? Muracyafite inzira ndende koko. Birashoboka ko ibyo gasongo avuga byaba aribyo cg ataribyo ni uburenganzira bwacu abasoma iyi nkuru kumva icyo dushaka kumva. Singombwa ko numva ko x ivuga ukuli Y ikaviga ubusa. It s about me to deside. Muntu wese ujyira kuri uru rubuga gutukana cg gusebya undi ngo nimbwa isubireho wikosore mureke byabindi byanyu ngo impaka za ngo turwane , non si ukurwana ahubwo mubiganiro nkibi uwufite ubwenge akuramo byinshi , yigiramo byinshi. Again KWEMERANYWA KO KUTUMVA IBINTU KIMWE BIREMEWE.

  • Umva wa munyamakuru we, ntibavuga”Umugore umwe yari yarataye urugo rwe yariyemeje kumurwaza kuva iriya nkuru ye yamenyekana..” Bavuga”Umubyeyi cyangwa se umugore umwe yari yarasize urugo rwe, yiyemeza kumurwaza…..” Urakoze.

  • Nitwa Innocent
    Tél nomber yanjye ni 0788300610
    0788358205

  • Ahubwo hakenewe n’inkunga yo gufasha umuryango wiyemeje kurera uyu mwana , ngo bibatere umurava wo kumuha urukundo n’uburere bukenewe. Murakoze, abafite uko babitekereza mutangire iyi projet abagiraneza barahari kandi baba biteguye gufasha uko babishoboye. Imana ihe imigisha myinshi uyu muryango wemeye gufata uyu mwana

  • imana imuhe iruhuko ridashira niba umutima wari warananiwe operation ntiyari gukunda naho gasongo we ari mu murengwe umubiri ubyara udahatse mwarakoze abamubaye hafi mujye binguni gufata ibihembo

  • Ibyinshi byavuzwe njye ndabaza nti abamurwaje bamubaye hafi ndakeka muri no gutegura uko yashyingurwa mwatumenyesha umunsi naho ariho ibyi inkunga yo kumushyingura byo ndakeka biri bugende uko dusanzwe tubikora murakoze. Igendere amahoro kdi Imana ihe imbarAga uriya mwana zo kwakira urupfu rwa mama we

  • Little angel i can imagine how u are feeling now, umwaka ushize nabuze umubyeyi mbimenya ndi munzira nje kumusezeraho byari agahinda njyeze murugo menya ko nasogokuru yitabye imana dushyingura abantu babiri umunsi umwe, nyuma yabyo imana yaranfashije ndabyakira, iringire i mana izi byose kdi mukomere, ndi umunyeshuri iyo ngira icyo ngufasha mbanserutse cyibondo hora hora. Umugisha kubagize icyo bakora numuryango wakiriye uwo mwana

  • Imana ihe umugisha abahize uruhare bose Mu ivuzwa ry’uyu mubyeyi.Indangaciro z’abanyarwanda ni izo.Umuryango kandi wakiriye uwo mwana nawo Imana ibahaze ibyiza.Imana ihe iruhuko ridashira nyakwigendera

  • Iyo uvuye CHUK ukajya Kibagabaga, icyo gihe inzogera iba yenda kuvuga niko mbizi! Imana yakire uyu mubyeyi mu bayo kandi yite no kubo asize.

  • Imana imwakire mu bayo kandi yo irengera imfubyi nabapfakazi irengere uwo mwana

  • Yooo Imana imwakire mu bayo!

  • R.I.P. Imana imwakire!

  • Umubyeyi yaruhutse kuko kuva twamenya ibyuburwayi bwe byarumvikanaga ko uretse igitangaza cy’Imana nta mahirwe yo kubaho jye nabonaga.
    Uwari yitanze ngo amuhe impyiko Imana izabimwibukireho, uwakiriye umwana tuzasenga abone ingufu nubushobozi bw’abiyeguriye Imana satani adatobanga uko yishakiye bazamurere nk’uwabo anatozwa kuzakura ayizamurira icyubahiro.

  • shahu ntitukavugire kumuntu warangije kwitaba imana buriya umunsi we wari wageze naho ibyo kuvuga ngo bamujyanye kibagabaga ubwo nyine babonaga ibikenewe ariho bibonekera gasongo we kubyita uburangazi kko uriya mubyeyi bamwitayeho bishoboka bariya nabana babantu bakora ibishoboka ahasigaye hakaba ahimana. gusa imana imwakire mubayo kdi ihe umugisha kumuryango wemeye kurera uriya mwana

  • Innocent Imana ikomeze ikongerere ikugirire neza knd Uwo mwana Maman we asize azahora iteka akubera Umugisha kumuryango wawe Urwo rukundo n’ineza wagize Imana izagukubira inshuro utazi ndetse nabazagukomokaho bose.. Namwe mwafashije uyu mudam Imana ibahe umugisha mwese .

  • Ko batamutwaye kuvurirwa mubuhinde, nukuberiki? Igihugu cabuze ububuyobozi.? Imana imwakire mubayo.abo asize bitabweho neza

  • Nsaba leta gushyira uyu mwana mu kiciro cy’ubudehe ntatereranwe, minitre ushinzwe umuryango services ze zibe kuruhande ru’uyu mwana.

  • Muri uru rwanda hari abantu banyobeye. Umuntu yitabye Imana berekana indwara imuhitanye none abantu bemeje ko atitaweho, yarangarannywe,… igisetsa hari abandika ko yarangarannywe batarageze n ‘ aho arwariye na rimwe. Abitwaza ko yavuye chuk akajya kibagabaga bagomba kumenya ko hari service ushobora gusanga mu bitaro twita ko ari bito ikomeye kurusha ibikuru nk’uko se abaganga bashobora kubona ko aho uburwayi bugeze ntacyo bagishoboye kugukorera ngo ukire bakakohereza aho uba witabwaho utegereje ko Imana iguhamagara . Tureke imyumvire ko uwitwa bye Imana wese aba yarangarannywe ejo n’uzarangaranwa tutazaba nka wa mwana murizi.

  • iyinkuru irambabaje gusa imana ikwakire mubayo kandi ikomeze umwana usize!!!!!!!!!!

  • Que la terre lui soit legere

  • Imana imwakire mu bayo,
    kd imana ishimwe kuba umwana we hari umuryango asigayemo ,uzamurera…..

  • IMANA IHE UMUGISHA ABAMUFASHIJE BOSE, BAKOZE IBYO BASHOBOYE HANYUMA IMANA NAYO YAKOZE IBYO ISHAKA, YABONYE KO IBYIZA ARUKURUHURA UWO MUBYEYI IKAMUKURA MUMUBIRI. RERO IMANA YAKOZE UGUSHAKA KWAYO. KANDI N`ISHIMWE KUKO UMWANA YASIZE ASIGAYE MUMURYANGO UMUKUNDA.

  • Gasongo arahaze. wagira ngo ntaba mu rwagasabo. uzi kubona umuntu ukwitaho atakuzi muri iki gihugu.ni nko kubona malaika y,amanutse mukirere.uri umunyamurengwe ,wowe ntanibyo wakora. ha icybahiro ababibashije.wowe uri n,umupagani, cyangwa umu swahiri.njye ndashimira uyu munyamakuru wakozeubukangurambaga. kuko niho ubonera abantu uko batandukanye. ntawitwaje ko atabizi, cyangwa atabyumvishe. Umuseke. oyeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! good job

  • Imana n’igitangaza, mwibaze uwo mwana iyo maman we apha, bakiri kumwe, ubwo murumva ubwo buremere, n’ukuri Imana ihe imigisha myinshi umuryango wakiriye uwo mwana, ntabwo ari abanyarwanda benshi bagifite uwo mutima, kuko ubu hari ikibazo cyo kwikunda, n’ushoboye gufata umwana usanga abandi bavuga ngo n’ibyawe ntabyo ushoboye, none ugiye gufata uwundi?yego nibyo ariko tujye tumenya ko niba uwawe yariye ibijumbu n’undi yabirya kandi bakabaho kimwe.
    Banyarwanda muruke tugire urukundo kuko ni nabyo Imana idutoza.
    Imana ibahe umugisha.

  • R.I.P

  • yooo ntakundi! Imana imwakire mu babo . nshimiye byimazeyo abantu mwese mwabashije gufasha uyu nyakwigendera. kandi nshimira nu umuseke wakomeje gutabaza. Banyarwanda iki nigikorwa kiza gikwiye kuturanga twese nkabafite ubumuntu utitaye ko umuntu mudafite icyo mupfana . Abakiriye umwana, Imana ibahe umugisha kandi mbasabe ko muzakomeza kumugaragariza urukundo byiteka. Imana ibane named kandi mukomeze kwihangana

  • RIP

Comments are closed.

en_USEnglish