Perezida Barack Obama witegura kuva ku butegetsi mu ntangiriro z’umwaka utaha, yavuze ko mu myaka ikabakaba umunani amaze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (White House), ikosa riruta ayandi yicuza, ngo ni uko batafashije Libya mu bibazo yahuye na byo nyuma yo kubafasha guhirika ku butegetsi Perezida Col. Mouammar Kadhafi wishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011. Aganira […]Irambuye
Itsinda ry’abarashi bishe umunyamakuru wo muri Somalia witwa Hassan Hanafi mu murwa mukuru Mogadishu nk’uko bitangazwa na BBC. Uyu musore w’imyaka 30 akaba yari aherutse gukatirwa urwo gupfa mu kwezi gishize kubera gufatanya na Al Shabab kwica abanyamakuru batanu. Abanyamakuru benshi ngo batumiwe ngo baze kureba uko uyu yicwa, bavuga ko Hanafi yashatse kurwana ubwo […]Irambuye
Hafi y’umurwa mukuru Bujumbura mu ijoror yo kuwa gatandatu imodoka itwara abagenzi yaguye mu manga ivuye mu muhanda ihitana abantu bagera kuri 16 nk’uko umuvugizi wa Police i Burundi yabitangarije DPA. Umuvugizi wa Police Moise Nkurunziza yavuze ko usibye aba 16 bapfuye abandi 54 bakomeretse mu modoka yari itwaye abantu 80 yataye umuhanda ikagwa mu […]Irambuye
*Umunani bahatana kugeza ubu batatu ni abagore *Hari uwifuza gusimbura Ban Ki-moon w’imyaka 39 Bwa mbere Umuryango w’Abibumbye ushobora kugira umunyamabanga mukuru w’umugore kuko umwe mu biyamamaza ari guhabwa mahirwe menshi. Mu biyamamaza harimo uwigeze kuba Perezida w’igihugu, abaminisitiri b’intebe batatu, na bamwe mu bahoze ari ba Minisitiri, muri bo nta munyafrica uriyamamaza. Amatora y’uzasimbura […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi rwategetse kuri uyu wa mbere ko rusanze Visi Perezida wa Kenya William Ruto n’umunyamakuru Joshua Sang nta byaha byaha bakwiye kwireguraho bityo rurangiza urubanza rwabo. Ni inkuru yari itegerejwe na benshi muri Kenya, barimo abashinjaga aba bagabo kuba inyuma y’ubwicanyi bukomeye n’urugomo […]Irambuye
Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize cyafashe umwe mu bakomando bakomeye nyeshyamba za FDLR, mu mujyi wa Kampala. Mu nkuru dukesha ikinyamakuru ‘Chimpreports’ ifite umutwe ugira uti ‘Umukomando ukomeye wa FDLR yafatiwe muri Uganda’, kigaragaza aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’igipolisi; Fred Enanga watangaje ko uyu musirikare ufite amazina ya Maj Barrack Anan […]Irambuye
Umwalimu w’imyaka 58 wigisha mu ishami rya Siyansi muri Kaminuza ya Makerere afunzwe na Police yaho ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa wiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, uyu mukobwa akaba yari acumbitse mu igaraji (aho baparika imodoka) y’inzu y’uwo mwalimu. Uyu ariko akaba ahakana ibyo aregwa. Patrick Onyango Umuvugizi wa Police ya Kampala avuga […]Irambuye
Leta y’Ububiligi bwatangaje ko bubabajwe n’urupfu rwa Amb. Jacques Bihozagara, ndetse busaba ko habaho iperereza ku mibereho y’impunzi bita iza Politike mu Burundi. Uretse kuba Minisitiri mu Rwanda ndetse na Ambasaderi mu Bufaransa, Bihozagara yanakoreye mu Bubiligi ahagarariyeyo u Rwanda nka Ambasaderi. Kuri uyu wa gatanu, abinyujije kuri Twitter ya Minisiteri ayobora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]Irambuye
Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko zitewe impungenge n’ubuzima bw’imfungwa mu gihugu cy’U Burundi nyuma y’uko Umunyarwanda wigeze kuba Minisitiri w’Impunzi na Ambasaderi mu Bufaransa, Jacques Bihozagara apfiriye muri gereza ya Mpimba i Bujumbura mu buryo “butaramenyekana” nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Rugira Amandin abivuga. Mu itangazo rwasohowe n’Ibiro bya America kuri […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye bwatangaje ko harimo gukorwa iperereza ryimbitse ku birego bishya bishinja ingabo za UN zikomoka mu Bufaransa zikorera muri Centrafrica guhohotera abana b’abakobwa bakabahatira gusambana n’imbwa. Si ubwa mbere ingabo z’u Bufaransa zikorera muri Centrafrica zishinjwe guhohotera abana. Mu mwaka ushize zavugwagaho gufata abana 69 ku ngufu kandi bagakorerwa n’ibindi bikorwa by’ihohotera bikozwe […]Irambuye