Digiqole ad

Mu bahatanira gusimbura Ban Ki-moon umugore arahabwa amahirwe

 Mu bahatanira gusimbura Ban Ki-moon umugore arahabwa amahirwe

*Umunani bahatana kugeza ubu batatu ni abagore
*Hari uwifuza gusimbura Ban Ki-moon w’imyaka 39

Bwa mbere Umuryango w’Abibumbye ushobora kugira umunyamabanga mukuru w’umugore kuko umwe mu biyamamaza ari guhabwa mahirwe menshi. Mu biyamamaza harimo uwigeze kuba Perezida w’igihugu, abaminisitiri b’intebe batatu, na bamwe mu bahoze ari ba Minisitiri, muri bo nta munyafrica uriyamamaza. Amatora y’uzasimbura Ban Ki moon ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Irina BOKOVA arahabwa amahirwe mu basimbura Ban Ki-moon
Irina BOKOVA arahabwa amahirwe mu basimbura Ban Ki-moon

Kugeza ubu, aba bantu umunani nibo bamaze kwiyamamaza;

IRINA BOKOVA: Asanzwe ari umuyobozi wa UNESCO kuva 2009, yigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Bulgaria, anaba ambasaderi w’iki gihugu mu Bufaransa na Monaco. Arahabwa amahirwe menshi mu bo mu gice cy’uburasirazuba bw’Uburayi, uyu mugore w’imyaka 63 kandi ashyigikiwe n’Uburusiya. Avuga icyongereza, igifaransa, ikirusiya n’igisipanyole.

HELEN CLARK – Uyu yahoze ari Minisitiri w’Intebe wa New Zealand akaba nawe ari umuyobozi wa UNDP kuva mu 2009 niwe mugore ufite umwanya ukomeye muri UN, niwe mugore wabaye Minisitiri w’Intebe igihe kinini iwabo kuva 1999 kugeza mu 2008. Uyu mugore w’imyaka 66 afatwa nk’ushyigikira cyane imirongo ya Politiki y’Abanyamerika n’inshuti zabo.

NATALIA GHERMAN – Yahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Moldavie kuva mu 2013 kugeza ubu. Afite imyaka 47 gusa, akaba yaranigeze kuba Ambasaderi w’igihugu cye muri Autriche, Sweden, Norvege na Finland. Uyu ni umukobwa wa Mircea Snegu umugabo wabaye Perezida wa Moldavie, avuga icyongereza, ikirusiya n’ikidage.

ANTONIO GUTERRES – Uyu azwi cyane nk’uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, akaba abonwa nk’umuntu ukomeye mu kugira icyo akora ku kibazo cy’impunzi ziri kwisuka iburayi. Yamaze imyaka 10 ari umuyobozi wa UNHCR kugeza mu Ukuboza 2015, akazi bivugwa ko gakomeye cyane kubera ibibazo by’impunzi ku isi. Afite imyaka 66 akaba nawe yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe iwabo muri Portugal kuva 1995 kugeza mu 2002.

SRGJAN KERIM – Yahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Macedonia ndetse yahagarariye ibihugu bya Balkan mu muryango w’abibumbye anaba umuyobozi w’Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri 2007-2008. Uyu mugabo w’imyaka 67 niwe wa mbere watangaje ko ashaka gusimbura Ban Ki-moon, avuga indimi umunani zirimo; icyonegreza, igifaransa, ikidage, igisipanyole, n’igitaliyani.

IGOR LUKSIC – Ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Montenegro kuva 2012, yigeze kandi kuba Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’imari. Afite imyaka 39 yonyine, niwe muto muri aba bahatanira gusimbura Ki-moon. Amaze kwandika ibitabo bibiri by’imivugo harimo icyo yise “The Book of fear”.

VESNA PUSIC – Ni umugore wo muri Croatia w’imyaka 62, ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga nawe mu myaka itanu ishize, yavuyeho mu kwa mbere ngo yitegure guhatanira aka kazi. Uyu mugore yamamaye cyane mu guharanira uburenganzira bw’abagore n’ubwabakora imibonanompuzabitisina babihuje cyangwa barihinduje ibitsina (LGBT, Lesibians, Gays, Bisexuals and Transgenders)

DANILO TURK – Uyu yahoze ari Perezida w’igihugu cya Slovenia akaba yaranabaye intumwa ya mbere y’igihugu cye muri UN mu 1992, nyuma yaje kugirwa uwungirije umunyamabanga mukuru wa UN ushinzwe ibya Politiki umwanya yabayeho kugeza mu 2005 asubira iwabo kwigisha amategeko. Mu 2007 yatorewe kuba Perezida wa Slovenia kugeza mu 2012, yisubirira kwigisha amategeko. Afatwa nk’ufite inararibonye nini kurusha aba bakandida bandi. Nawe avuga igifaransa, icyongereza, ikidage n’igi-Serbo-Croat.

Igor Luksic niwe muto muri aba bashaka gusimbura Ban Ki-moon
Igor Luksic niwe muto muri aba bashaka gusimbura Ban Ki-moon
Natalia umukobwa w'uwahoze ari Perezida arashaka kuyobora UN
Natalia umukobwa w’uwahoze ari Perezida arashaka kuyobora UN

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • NATALIA GHERMAN ni umukobwa w’uwahoze ari President ntabwo yahoze ari umukobwa wa President.sibyo ra!!!

    • Yes John nibyo rwose ibyo uvuze. Ni umukobwa w’ uwahoze ari Président ntago yahoze ari umukobwa wa Président!

      Abanyamakuru bandika ikinyarwanda bajye bagerageza kucyabdika neza No kwandika interuro zumvikana kandi zirimo ikinyarwanda cyiza kuko nibo biyemeje gukora ako kazi mu kinyarwanda none rero bajye bakora uko bashoboye bagakore neza.

      • @nibyo
        URIMO URAKOSORA ABANDI KANDI NAWE IKINYARWANDA WANDITSE SICYO. Ntabwo mu kinyarwanda bavuga cyangwa bandika “ntago” ahubwo bavuga kandi bandika “ntabwo”

        • Mwigishe rata ariko ijambo “ntago” bintera iseseme

          • @Nkunda uko ijambo “ntago”riguteye isesemi ujye uruka ugeze aho ushaka nta kibazo!!!!!!

        • @Keri uretse ko ibyo uvuze ntaho byanditse ko aribyo byo niyo bitaba byo ntago njyewe ndi umunyamakuru wandika mukinyarwanda . Bo bari supposés kucyandika neza kuko niwo kazi kabo bahisemo gukora kandi mû kinyarwanda urumva. Waba uri umwalimu ukandika nabi wishinga abandi mudahuje akazi? Nanjye akanjye ngakora neza cyangwa bakankosora!!!!

  • Nibyo, ni umukobwa w’uwahoze ari President!!! Ntabwo yahoze ari umukobwa wa President!!! Cyokora nanone ubirebye neza ubu ntabwo ari umukobwa wa President kkuko se atakiri President, ariko yigeze kuba umukobwa wa President Igihe se yari akiyobora! Ururimi rwacu ntabwo rworoshye!

  • Antonio Guterres ni we ufitanye amabanga menshi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kibazo cy’impunzi zo mu myaka 10 ishize hirya no hino ku isi, harimo n’izo muri Kongo. Ni we uzatorwa nta shiti. Nk’uko Boutros Boutros Ghali yagize uruhare mu mishyikirano ya Israel n’abarabu agahembwa uriya mwanya, Koffi Annan akawumusimburaho kubera na we ibyo yari yabakoreye ayobora departement ya maintien de la paix muri 1993-1996, na we agakurikirwa na Ban Ki Moon washimirwaga uko yacunze ikibazo cya koreya zombi zihanganye akiri Ministre w’intebe wa Koreya y’Epfo.

  • @Safi: analysis yawe ifite ireme! Byose biterwa n’inyungu USA ikeneye gushyira imbere n’uburyo umukandida runaka azazihagararira. Kandi ni mu gihe kuko aribo batanga igice kinini cy’ingengo y’imari UN ikoresha.

Comments are closed.

en_USEnglish