Mwalimu muri Kaminuza ya Makerere afungiye gufata ku ngufu umunyeshuri
Umwalimu w’imyaka 58 wigisha mu ishami rya Siyansi muri Kaminuza ya Makerere afunzwe na Police yaho ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa wiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, uyu mukobwa akaba yari acumbitse mu igaraji (aho baparika imodoka) y’inzu y’uwo mwalimu. Uyu ariko akaba ahakana ibyo aregwa.
Patrick Onyango Umuvugizi wa Police ya Kampala avuga ko uwafashwe ku ngufu yahise abimenyesha Police ikamusuzuma.
Onyango ati “Police yasanze koko yafashwe ku ngufu, hari ibimenyetso byerekana ko yarwanye n’uyu wamufashe ku ngufu.”
Uyu mukobwa ngo yahise ahabwa imiti ituma umuntu yakwkandura VIH mu gihe uwamufashe ku ngufu yaba yaranduye nk’uko bitangazwa na The Monitor.
Gufata ku ngufu muri Uganda bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu uwo bihamye. Police ivuga ko uyu mukobwa yamenyanye n’uriya mwalimu kubera mukuru we wahoze nawe acumbitse mu igaraji ry’uyu mwalimu.
Onyango ati “Yahoze abana na mukuru we aha mu nzu z’uyu mwalimu mukuru we arangije kaminuza aragenda ahasiga murumuna we.”
Uyu mukobwa ngo yabaga muri iri garage kuko hari hahendutse.
Uyu mukobwa ngo yabwiye Police ko yatashye ananiwe akajya mu buriri yibagiwe gufunga maze ngo wa mwalimu agahita amwinjirana akamufata ku ngufu.
Police ivuga ko yahise abimenyesha inshuti ye nayo ikamugira inama yo kujya kwipimisha no kubimenyesha Police nyuma uriya mwalimu ushinjwa ahita atabwa muri yombi.
UM– USEKE.RW