Mu kwezi kwa kane nibwo uyu mugore wari uyoboye Centre Africa mu nzibacyuho azava ku butegetsi nk’uko abitangaza. Nubwo yashinjwe ikimenyane na ruswa we avuga ko azagenda yumva hari igikomeye yakoreye igihugu cye, kandi ngo azagenda amenye ko umuntu ashobora kubaho ahora avugwa nabi. Harabura ibyumweru bicye ngo manda y’inzibacyuho ye irangire, mu kwezi ka […]Irambuye
Lt Col Darius Ikurakure wari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare mu Burundi yarashwe mu kiruhuko cya saa sita ari ku biro by’ubuyobozi bukuru bw’ingabo i Bujumbura ahita ahasiga ubuzima. Umunyamakuru Francois Musongati w’i Burundi yabwiye Umuseke ko humvikanye urusaku rw’amasasu kuri etat major y’ingabo nyuma bakamenya amakuru ko Lt Col Ikurakure yishwe. Kugeza ubu ntacyo igisirikare […]Irambuye
Update: Amakuru mashya aravuga ko ibisasu byaturikiye ku kibuga cy’indege Zaventem n’icyaturikiye kuri Metro Maelbeek byahitanye abantu 31, bikomeretsa 187. *Amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’abashinzwe ubutabizi (pompiers) M. Meys, yavuze ko ibisasu bibiri byaturikiye mu kirongozi cy’ikibuga cy’indege Zaventem byahitanye abantu 11, naho abandi 10 bishwe n’igisasu cyaturikiye kuri Metro ya Maelbeek hafi y’Icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ahumvikanye […]Irambuye
Mu gihugu cya Benin mu matora y’Umukuru w’Igihugu, uwari Minisitiri w’Intebe Lionel Zinsou yemeye ko yatsinzwe n’uwari uhagarariye uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho, umucuruzi (businessman) Patrice Talon, uzasimbura Perezida Thomas Boni Yayi. Umuyobozi w’Akanama gashinzwe amatora muri iki gihugu yatangaje ko Patrice Talon yatsinze amatora y’icyiciro cya kabiri n’amajwi 65%, aho uwari Minisitiri w’Intebe, Lionel […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Jean Pierre Bemba wahoze ari Visi Perezida wa Congo Kinshasa yahamijwe icyaha cyo kutagerageza guhagarika imitwe yitwaje intwaro gukora ubwicanyi kuri benshi, gufata ku ngufu, no gusahura mu gihugu gituranyi cya Centre Africa. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye rwahamije ko uyu mugabo w’imyaka 53 yatanganga amabwiriza yo gukora biriya byaha […]Irambuye
Perezida Denis Sassou Nguesso yari mu bakandinda icyenda biyamamariza kuyobora Congo Brazzaville mu matora yabaye kuri iki cyumweru, uburyo bw’itumanaho bwa telephone na Internet bwafunzwe mu gihugu ngo hatagira umukandida wiha ibyo gutangaza ibyavuye mu matora mbere ya Komisiyo ibishinzwe. Ku biro by’amatora abanyamakuru mpuzamahanga bimwe uburenganzira bwo gufata amashusho hamwe na hamwe nk’uko bitangazwa […]Irambuye
Barack Obama yageze La Havana muri Cuba ku mugoroba wo kuri iki cyumweru agiye mu ruzinduko rw’amateka rw’iminsi itatu muri Cuba igihugu kimaze imyaka myinshi kirebana ay’ingwe na USA. Perezida Castro ntabwo yaje kumwakira ku kibuga cy’indege. Icyambere cyamwakiriye ni imvura nyinshi ariko ntiyamubujije guhita ajya gusura Museo de la Ciudad inzu ndangamurage ya Cuba […]Irambuye
Indege itwara abagenzi yasandariye mu majyepfo y’U Burusiya mu mujyi wa Rostov-on-Don, ihitana abagenzi 55 n’abandi barindwi bari abakozi bayo. Iyi ndege ya FlyDubai Boeing 737-800, yari iturutse mu mujyi wa Dubai, yataye umuhanda w’ikibuga cy’indege ubwo yari igiye kugwa hari ku isaha ya saa 03:50 (00:50 GMT) kuri uyu wa gatandatu. Nta mpamvu zindi […]Irambuye
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi, Transparancy International, kigaragaza ko mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika byakorewe ubushakashatsi mu kurangwamo ruswa Kenya ari iya gatatu, Uganda ni iya 10. Iki cyegeranyo kigaragaza ko AbanyaKenya 74% mu babajijwe ku itangwa rya ruswa basubije ko batanze ‘Ruswa’ kugira ngo bahabwe serivisi mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza intwaro z’ubumara, nyuma yuko ejo hashize Perezida Obama yari yongeye gufatira ibihano iki gihugu kubera kugerageza intwaro z’ubumara bidaciye mu mategeko. Kimwe mu bihano byafatiwe Koreya ya ruguru ni uko USA izafatira ibihano umuntu, ikigo cyangwa Leta bizashora imari muri Koreya ya ruguru. USA ivuga ko […]Irambuye