Digiqole ad

USA itewe impungenge n’urupfu rwa Amb.Bihozagara waguye mu Burundi

 USA itewe impungenge n’urupfu rwa Amb.Bihozagara waguye mu Burundi

Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko zitewe impungenge n’ubuzima bw’imfungwa mu gihugu cy’U Burundi nyuma y’uko Umunyarwanda wigeze kuba Minisitiri w’Impunzi na Ambasaderi mu Bufaransa, Jacques Bihozagara apfiriye muri gereza ya Mpimba i Bujumbura mu buryo “butaramenyekana” nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Rugira Amandin abivuga.

Nyakwigendera Amb.Bihozagara Jacques.
Nyakwigendera Amb.Bihozagara Jacques

Mu itangazo rwasohowe n’Ibiro bya America kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe, Amerika ivuga ko yababajwe n’urupfu rwa Amb Jacques Bihozagara waguye muri gereza ya Mpimba ku wa gatatu aho yari yaratawe muri yombi mu kwezi kw’Ukuboza 2015 ashinjwa kuba umutasi wa Leta y’U Rwanda.

Muri iri tangazo, Amerika ivuga ko ihangayikishijwe n’ubuzima bw’abandi bafungiye mu Burundi kuko ngo urupfu rwa Bihozagara ni ikimenyetso cyigaragaza uburenganzira bwa muntu ku mfungwa butubahirizwa mu Burundi.

Urupfu rwa Bihozagara rwakurikiye raporo zitandukanye zishinja Leta y’U Burundi gufunga abantu binyuranije n’amategeko, itoteza n’iyicarubozo rikorerwa mu magereza.

Hasohotse na raporo zirega iki gihugu gufungira abantu mu byumba byo kubabarizwamo biri munsi y’ubutaka n’abantu bashimutwa n’inzego z’umutekano bakaburirwa irengero.

Indi raporo y’umuryango w’abibumbye iheruka gusohoka mu kwezi gushize kwa Gashyantare, ivuga ko ½ cy’abantu batawe muri yombi  babonanye n’abakozi b’uyu muryango, bagaragazaga ibimenyetse by’uko bakorewe iyicarubozo.

Itangazo rya Amerika rirasaba Leta y’U Burundi kureka impuguke n’indorerezi za UN n’iz’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu, kujya kugenzura uko ubuzima mu magereza buhagaze.

USA irasaba kandi U Burundi kureka guhutaza uburenganzira bwa muntu bimaze iminsi bihavugwa.

Iri tangazo nta bihano rivuga ariko mu minsi ishize hafashwa umwanzuro wo gufatira imitungo ya bamwe mu bayobozi bakuru mu Burundi na bamwe mu banyepolitiki  bagize uruhare mu mvuru ziri muri iki gihugu, kuva Perezida Pierre Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza kuyobora muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Mu minsi mike ishize, Umudipolomate mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters, ko inkunga itangwa ku ngabo z’U Burundi muri Somalia ishobora guhagarikwa burndi, ariko bigahera ku mafaranga Leta isigarana kuri buri musirikare agera ku madolari 200, byatumaga buri mwaka Leta ya Nkurunziza isarura miliyoni 13 z’Amadolari.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • imana ikwakire mubayo,ndazi nezako izaguhoza imibabaro yo kwisi hamwe nabawe basigaye tuzabihanganisha tunabasabira imigisha kumana. sinzakwibagirwa utugira inama nyinshi za BUJARUYIGI“`>JPR aribwo ikivuka muriza 1981(JEUNESSE PATRIOTIQUE RWANDAISE

  • Nibyizako USA yibasira u Burundi ikatureka tugahumekaho gake naho ubundi bari batumereye nabi na manda ya 3.

Comments are closed.

en_USEnglish