Digiqole ad

Burundi: 16 baguye mu mpanuka ya Bus yaguye mu manga

 Burundi: 16 baguye mu mpanuka ya Bus yaguye mu manga

Imodoka yataye umuhanda igahitana abarenga 15. Photo/Twitter

Hafi y’umurwa mukuru Bujumbura mu ijoror yo kuwa gatandatu imodoka itwara abagenzi yaguye mu manga ivuye mu muhanda ihitana abantu bagera kuri 16 nk’uko umuvugizi wa Police i Burundi yabitangarije DPA.

Imodoka yataye umuhanda igahitana abarenga 15
Imodoka yataye umuhanda igahitana abarenga 15. Photo/Twitter

Umuvugizi wa Police Moise Nkurunziza yavuze ko usibye aba 16 bapfuye abandi 54 bakomeretse mu modoka yari itwaye abantu 80 yataye umuhanda ikagwa mu manga ahirwa Benga.

Abakomeretse ngo bajyanywe kuvurirwa mu bitaro binyuranye i Bujumbura, umuvugizi akavuga ko hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Uwari hafi y’aho impanuka yabereye yatangaje ko yabonye abantu barenga 40 bajyanwa muri ambulance barimo abapfuye n’abameze nabi cyane.

Iyi bus yavaga mu mujyi wa Bujumbura.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yoooh!
    Imana ibakire mubayo
    Kandi ababuze ababo mwihangane Imana izongera ibahuze kuri wa munsi yadusezeranyije w’ibyishimo????

Comments are closed.

en_USEnglish