Digiqole ad

Zambia: Edgar Lungu yatsinze amatora, uwo bahanganya arabyamagana

 Zambia: Edgar Lungu yatsinze amatora, uwo bahanganya arabyamagana

Lungu niwe wongeye gutorerwa kuyobora Zambia

Edgar Lungu wari Perezida w’inzibacyuho wa Zambia niwe umaze gutorerwa kuyobora iki gihugu ku manota 50,3% mu matora yari akomeye cyane kuko abo ku ruhande rutavuga rumwe bavugaga ko gutinda gutangaza amajwi ari ikimenyetso ko ari kwibwa.

Lungu yari Perezida w'inzibacyuho wasimbuye Michael Sata witabye Imana
Lungu yari Perezida w’inzibacyuho wasimbuye Michael Sata witabye Imana mu 2014

Hakainde Hichilema bari bahanganye cyane ku cyumweru nimugoroba yatangaje ko Komisiyo y’amatora yatinze gutangaza ibyavuye mu itora kuko iri kwibira amajwi ishyaka Patriotic Front rya Edgar Lungu.

Lungu niwe wari uri imbere mu bibarisho by’ibanze, Komisiyo y’amatora ikaba yatangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ko bidasubirwaho ari we utsinze n’amajwi 50,3% mu gihe mukeba we Hakainde Hichilema yagize amajwi 47,6%.

Nyuma yo gutsindwa, Hichilema yatangaje ko yamaganye ibyavuye mu matora.

Hichilema ati “Tugiye kujyana ibi bintu imbere y’ubutabera, twamagane ibyavuye mu matora.”

Ibyo yatangaje byateje umwuka mubi Zambia, nyuma kandi yibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’imvururu n’urugomo hagati y’abo mu ishyaka rya PF rya Lungu na UPND rya Hichilema.

Bagitangaza ibyavuye mu matora mu mujyi wa Lusaka humvikanye za Vuvuzela z’ibyishimo by’abayobozi b’isyaka PF ndetse bahita bahurira mu mujyi kwishimira intsinzi.

Kugeza kuwa mbere nijoro nta kintu cy’urugomo cyangwa imirwano cyari cyabayeho kuko Police yari yatangatanze hose hashobora kubera urugomo mu murwa mukuru.

Lungu niwe wongeye gutorerwa kuyobora Zambia
Lungu niwe wongeye gutorerwa kuyobora Zambia

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • I think President Lungu is fine,much congs to President Lungu and zambian at large.

  • We wish him to join other African Presidents to unite and build one Africa.

  • 47.6+50.3<100

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish