Digiqole ad

Uganda: Umuyobozi wa Polisi, Gen Kale Kayihura ntakiburanishijwe mu nkiko

 Uganda: Umuyobozi wa Polisi, Gen Kale Kayihura ntakiburanishijwe mu nkiko

Gen Kale Kayihura ngo ntakwiye kongererwa igihe ku mwanya wo kubora Police

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda, yemeje ko Kale Kayihura, Umuyobozi wa Polisi atazakurikiranwa mu nkiko nyuma yo kwanga kwitaba urukiko kubera ibyaha Polisi ayoboye iregwa byo guhutaza abatavuga rumwe na Leta.

Gen Kale Kayihura Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda aheruka gutumizwa abacamanza ngo yiregure ku byaha byo guhutaza abayoboke ba Dr Besigye
Gen Kale Kayihura Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda aheruka gutumizwa abacamanza ngo yiregure ku byaha byo guhutaza abayoboke ba Dr Besigye

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, Aboubakar Jeje Odongo yavuze ko Umukuru wa Polisi atazakurikiranwa mu nkiko, nka we ubwe kubera ko ngo “ayobora urwego rugenwa n’itegeko nshinga”.

Odongo yavuze ko Umukuru wa Polisi ari urwego. Bityo ngo kumutandukanya n’urwego akaba we ku giti cye byaba atari byo.

Abacamanza bakurikirana imanza zijyana n’ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu bagera kuri 20, bamaze igihe bakurkirana dosiye irega Gen. Kayihura, nk’Umuyobozi wa Polisi ishinjwa guhutaza abayoboke ba Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni.

Gen Kayihura ntiyigeze yitaba urukiko mu ntangiriro z’uku kwezi, yisobanuye avuga ko atabonye urupapuro rumuhamagaza.

Kayihura kandi ntiyitabye Akanama k’Inteko Nshingamategeko kashinzwe gukurikirana iki kibazo.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ahobamutegeye barahazi, reka M7 azaveho urebekuyu atazahitakizwa namaguru, ikibazo azahungirahe?

  • Nyamara Gen Kale Kayihura niba azi ubwenge akwiye kwitonda kandi agacisha make, bucya bwitwa ejo!! Ibyo akora ubu, ntabwo aribyo bizamwereka inzira azanyuramo ejo!!

Comments are closed.

en_USEnglish